Рет қаралды 297,011
LIEUTENANT GENERALE MUBARAKAH MUGANGA
Umugaba mukuru w’igisirikare cy’u Rwanda Lieutenant Generale Mubarakah MUGANGA ni umwe mu basirikare bakomeye mu Rwanda yewe b’ibigwi n’amateka ntagereranywa kuko ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi.
ni ikimenyimenyi ari ku Ipeti rya Liyetona Jenerali ubundi risanzwe ari inzozi z’abakora uyu mwuga bose kuko mu buryo bwihariye mu Gisirikare ribona umugabo rigasiba undi.
Liyetona Jenerali Mubarak MUGANGA agarukwaho kenshi nk’umukunzi w’Umupira w’amaguru ukomeye mu buryo budasanzwe.Uyu munsi ni umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF kuva tariki 5/6/2023.
Liyetona Jenerali Mubarak Muganga ku rugamba rwo kubohora Igihugu afite agahingo n’umwihariko usa nudafitwe nundi musirikare uwariwe wese aho uru rugamba yarwunanye na se Umubyara Muzehe Lieutenant Hadji Saleh Muganga
Uyu mugabo benshi bakunda kugarukaho kenshi niwe natwe twahisemo kugarukaho uyu munsi ngo tukubwire kuri bimwe mu byaranze Ubuzima bwe. Nkibisanzwe iyi ni Intsinzi Tv. naho jye wumva ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.