Uwahoze ali urubavu (Lyrics) by Cassien TWAGIRAYEZU revisitée par Byumvuhore JB, 2 anciens du HVP .

  Рет қаралды 195,342

JB Byumvuhore

JB Byumvuhore

Күн бұрын

10 Uwahoze ari urubavu
Wowe wahoze uri urubavu rwanjye
None warusize rurangaye
Uwali uwanjye se ko umpemukiye
Narakwiyeretse nta mbereka irimo
Aho wanyuze ushaka kwigendara
Wahasize ibikomere byinshi cyane
Nabuze umuganga wahamvura
Hari hasobetse umutima wawe
Uwo nahoraga nita ingenzi
Njya nibuka nyabuza nkigusaba
Ibyishimo byinshi byari hagati aho
Nkongera nkiyibutsa ukigera iwanjye
Udukina twacu nk’abana bato
None ni byo byavuyemo umubabaro
Wanyerekaga uruhande rwiza gusa
Nyamara ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi
Gusa ubu nta kintu kijya kimbabaza
Nko kumva aho nyuze hose bavuga
Ngo dore umugabo wa wamugore
Wanyuze aha yikoreye imyenda ye
Ni uko mbikubwira ukagira ngo ndakwanze
Akenshi uba wifatiye amazi
Kandi ubwo bebe aba yiriwe i muhira
Aheruko i mugongo mu mwaka ushize
Ishavu ryanjye ni uko utalibona
Naho ubundi ubu narashavuye
Icyakwere mu mutima wanjye
N’amarira menshi y’agahinda kawe
Iyo ndebye uko bebe yigira
Arira agira ati ese mama ari he?
Na njye nakwibaza ko wananiye
Numva intimba inyeguye ku mutima
Muvandimwe wanjye jya ukunda ugukunda
Ntukamuhemukire ndabigusabye
Mujye mujya inama mwungure urugo rwanyu
Muhe abana banyu uburere bwiza
Nibo dutezeho uru Rwanda rw’ejo
Byose tubikesha mwebwe mutubyara
Bityo maze mubyarire igihugu
Uwari uwanjye jye yarananiye
Njya nibuka kera nkivuba i Rwanda
Ibyishimo byinshi byari hagati aho
Nkongera nkibuka tukiga mu Rwanda
Udukino twacu nk'abana bato
Ngo dore umugabo wa mugore
Wanyuze aha yikoreye imyenda ye
Ishavu ryanjye ni uko utalibona
Naho ubundu ubu narashavuye
Mujye mujye inama mwungure urugo rwanyu
Muhe abana banyu uburere bwiza
Ni bo dutezeho uru Rwanda rw'ejo
Muhe abana banyu uburere bwiza
Byose tubikesha mwe mutubyara
Biryo maze mubyarire igihugu
Mujye mujye inama mwungure urugo rwanyu
Par Twagirayezu Cassien

Пікірлер: 31
@luckybruce7847
@luckybruce7847 7 ай бұрын
Asante sana byumvuhore niba ucyumva iyi ndirimbo uri mu mwaka wa 2024 mpa like
@VarantineNyiransengiyumva
@VarantineNyiransengiyumva 8 күн бұрын
Nakumviraga Uganda kiboga none komereza aho
@d.r.5350
@d.r.5350 3 жыл бұрын
Byumvuhore we, ngusabiye umugisha wuzuye. Indirimbo zawe n’izindi za kinyarwanda za kera ugenda usubiramo zingera ku nzoka nkumvamo icyanga cya kinyarwanda bikarunkumbuza nkashavuzwa n’uko ab’ubu twitwaye tuvutsanya umunezero twarazwe n’abakurambere.
@DusingizimanaJeanBaptist-lk6fg
@DusingizimanaJeanBaptist-lk6fg 7 ай бұрын
❤❤❤❤❤
@CharlesWalter-ph3fz
@CharlesWalter-ph3fz 2 ай бұрын
Merçi pareillement Byumvuhore pour cette chanson.
@jeandamourmanirere9346
@jeandamourmanirere9346 4 жыл бұрын
Ni ingenzi cyane kuba mwayirriimbye mukaguma mu rujyano n'ishingiro by'indirimbo, rwose ni insanganiza-mwimerere. Murakoze cyane JBB
@emmanuelurimube6778
@emmanuelurimube6778 4 жыл бұрын
Murakoze cyane . Ibihangano bya bantu mwabaye i Gatagara byuzuyemo ubuhanga buhanitse usangamo inyigisho . Twagirayezu Cassien yarakoze, Byumvuhore JB turabashimiye.
@AHappyUmwagarwa
@AHappyUmwagarwa 4 жыл бұрын
Iki gikorwa ni inyamibwa. Wakoze cyane kwibuka umuvandimwe ukatwibutsa n’inganzo ye. Iyi iri mu ndirimbo nari narafashe mu mutwe.
@mukasalamabrigitte7078
@mukasalamabrigitte7078 3 жыл бұрын
Iyinganzo rwose yarinjyenzi izindirmbo ndazikunda iyonzumvishe nkumva nizubu ndabbara
@mukantwaliaurea8555
@mukantwaliaurea8555 2 жыл бұрын
Sinjya mpaga kumva iyi ndirimbo muriri jwi (2022). Byumvuhore wubahwe
@nshimiyimanatresor1015
@nshimiyimanatresor1015 4 жыл бұрын
Mwakoze cyane muvandimwe J.B Byumvuhore. Akazi mwagakoze neza rwose
@jeandamourmanirere9346
@jeandamourmanirere9346 4 жыл бұрын
Murakoze cyane Byumvuhore JB. Nishimiye no kubona ifoto ya Twagirayezu Cassien. Nimubona n'andi mafoto y'abaririmbyi b'i Gatagara muzayadusangize.
@NZEYIMANARevocathe
@NZEYIMANARevocathe 5 ай бұрын
Iyaga abahinduraga bazindura gutya iraryoshye
@marie-paulenzanana299
@marie-paulenzanana299 4 жыл бұрын
Nostalgie nostalgie... ça réveille de bons souvenirs
@jberchmassezibera9951
@jberchmassezibera9951 Жыл бұрын
Une chanson très merveilleuse, rendant la communauté ménagère très harmonieuse, donnant des conseils aux conjoint(e)s🙏🙏🙏🙏🙏🙏👍👍👍👍!!!!!!!!!une chanson jouant un rôle constructifs dans les familles rwandaises, même au niveau international ,aussi Universel !!!!!!Coup de chapeau à vous le musicien,vous êtes et vous serez toujours célèbre,aussi toujours annobli par votre travail 💪💪💪💪🙏🙏🙏👍👍👍
@jberchmassezibera9951
@jberchmassezibera9951 Жыл бұрын
Que les adolescents en copinage,que les fiancés en fiançailles,ques jeunes Mariés(hommes et femmes) l'entendent,l'écoutent et tirent une leçon morale dans le but de maintenir l'entraide en familles,aussi pour que les descendants ne soient pas innocents des surconstances dont ils ne sont pas auteurs 🙆🙆🙆
@NiyonsengaFurah
@NiyonsengaFurah 3 ай бұрын
Woe wahoze urubavurwajye
@aloyskamuragiye7048
@aloyskamuragiye7048 3 жыл бұрын
Abagore nabakobwa bakwiye kwisubiraho
@clementineuwimana9061
@clementineuwimana9061 4 жыл бұрын
Murakoze cyane.
@nsengumukizaviateur8966
@nsengumukizaviateur8966 4 жыл бұрын
tres belle chanson
@ndagijimanajerome5154
@ndagijimanajerome5154 4 жыл бұрын
OK nice kbs
@NicyocyubahiroEvonn
@NicyocyubahiroEvonn 2 ай бұрын
Karahanyuze
@Rud636
@Rud636 Күн бұрын
Urakoze guha Twagirayezu audience, twaraturanye I Gikondo cyera cyane na Gakuba Joseph, Landresi, ariko abo nibuka cyane ni gakuba na Twagirayezu.
@JeanYohani
@JeanYohani Күн бұрын
Randeresi yageze aho ajya gukorera iwabo i Kaduha. Cassien we yali atuye haruguru ya SOCORWA
@Rud636
@Rud636 Күн бұрын
@@JeanYohani Mbaheruka cyera cyane, twajyaga muri home bagacuranga turaba, icyo gihe kubona umuntu ucyranga guitar byari magic, matwe hagize icyo bakenera baradutumaga. Rimwe na rimwe muri cantiine, cyangwa kuri Segem. Nkurunziza, Uwizeye John, bakundaga kuhaza ndetse n’abandi ntibuka. Nari muto ariko nibuka Nkurunziza ubumvisha indirimbo yari ajyiye kujyana kuri Radio Rwanda, iriya yitwa Nagiye Urugamba Rushyushye. Hari nko nko muri 1977 cyangwa 78, bari abantu beza cyane, twabitaga incuti kuko nta na rimwe birukanaga abana. Twari tuzi amasaha babaga bari muri repetition. Imana igumye kubaha iruhuko ridashira.
@Rud636
@Rud636 Күн бұрын
@@JeanYohani Hari undi watudoderaga uniform withaga Banganyire, yakoraga muri Socorwa. Twutse muri 1983, ariko nubu iyo numvise indirimbo za Twagirayezu, Randresi cyangwa gakuba ndahagarara
@danidushimimana8177
@danidushimimana8177 2 жыл бұрын
aha nisaw
@KananiJmv-j1p
@KananiJmv-j1p 3 ай бұрын
😂😂
@UweraClaudina-oj8nd
@UweraClaudina-oj8nd Ай бұрын
❤❤❤❤
Jean Baptiste Byumvuhore - IIème Album UMURAGE - Janvier 1990
54:46
JB Byumvuhore
Рет қаралды 246 М.
MU BUZIMA "Dans La Vie" -Official Lyrics Video From Author-
6:28
nyangezi masabo
Рет қаралды 528 М.
How I Turned a Lolipop Into A New One 🤯🍭
00:19
Wian
Рет қаралды 12 МЛН
Mom had to stand up for the whole family!❤️😍😁
00:39
Кәсіпқой бокс | Жәнібек Әлімханұлы - Андрей Михайлович
48:57
Nyumva mubyeyi by Twagirayezu Cassien
4:54
Jonas Gasasira
Рет қаралды 11 М.
IMVANO Y'UMUSAZI USARA AKAGWA KU IJAMBO
17:04
JDS UBURYOHE BW'IMYANDIKO
Рет қаралды 136 М.
NANTABULIRIRWA  by kafeero official lyrics video kadongo kamu
12:00
LupaTv Livestream
Рет қаралды 296 М.
Canjo Hamisi  - Ntacica nk'irungu
6:23
milk11honey
Рет қаралды 782 М.
How I Turned a Lolipop Into A New One 🤯🍭
00:19
Wian
Рет қаралды 12 МЛН