No video

Uwo yangeneye ingabire yanjye (+lyrics) - François Nkurunziza - Rwanda

  Рет қаралды 291,452

Murage Mwiza

Murage Mwiza

Күн бұрын

Uwo nahoze ntegereje kera
Nkeka ko uba/kuba ingabire nahawe
Nk’uko Rurema igenera abandi
Ndaye ndibwigure ihogoza
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Uhorane Imana, Mumararungu ;)
Ugire aho uvuka, ngire abo nsanga
Dusabanye amaboko yacu
Maze dusangire n’abakunzi
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Inzu ya njyenyine ivuga inunu
Hehe no kuyisubiramo ukundi
Nkunze ahubwo imbaga nyamwinshi
Izadushengerera ku bwawe
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Ikuzo untamilije ni ryinshi
Sinshidikanya kuba imanzi
Mu bo tubana uzampe umwanya
Nyure mu rubuga nshize amakenga
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Bazakuvuga byinshi cyane
Habe abagushuka, habe abagutuka
Icyakora nzakulikiza ibyanjye
Ngutezeho kugarura umutima
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Maze dute ibyo bamwe batinya
N’ibyatanije abatali bake
Kuko twe ubwacu tuzigorora
Tugahanana; duhana imbabazi
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Ntacyo nzakurenza na kimwe
Kuko biva mu maboko yawe
Nudasiba kungura urugo
Ukabyibwira ntabiguhase
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Haliho abana bagira iwabo
Hali n’abandi bagira ibyago
Umenye utagilira n’umwe inabi
Imbabazi ubaha zizagusiga
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Ubyare ibikuze urerere Imana
Ureme abantu bazishobora
Ushake yuko bamera neza
Igihugu kibone ingabo n’abageni
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Dutengamaye mu mulyango
N’abadusanze batangare
Abasore n’inkumi barore kure
Bige gutsinda sinamenye.
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
("Uwo yangeneye ingabire yanjye" ~ François Nkurunziza, Rwanda)

Пікірлер: 49
@NGOBYIDUHETSE
@NGOBYIDUHETSE 25 күн бұрын
Indirimbo nziza cyane n’ijwi rigoroye🫶🏾 ariko byari kurushaho kuba byiza hajemo amashusho yawe ubwawe!
@mugiranezapatrick3985
@mugiranezapatrick3985 2 жыл бұрын
Ark abantu dukunda uyu musza twarebye uko tumutumira akaza kudutaramira koko ataratabaruka 🙏
@ngirabakunzietienne150
@ngirabakunzietienne150 Жыл бұрын
Nyamuneka Iyi ndirimbo irarimbitse . Kuburyo iyo iza kuba ikinyobwa Mari kuvuga ngo karengetse.
@adamfidele3790
@adamfidele3790 3 жыл бұрын
Yoyoyoyo iyindirimbo ndayumvishe numva amarira ambunze mumaso yuzuye urugwiro urukundo ubuganzo rwose inyibukije byinci mubuzima ndashaka kuzajya nyiririmbira umudamu wanjye hagati aho ababahanzi rwose uwiteka azabampere ingororano Hank kwisi nomwijuru
@josephdavid9032
@josephdavid9032 3 жыл бұрын
Waooo sinjya mpanga kumva iyi ndirimbi uhora arishya mumtwi yanjye
@mataratarasebantu7287
@mataratarasebantu7287 9 ай бұрын
Indirimbo z'uyu musaza ndazikunda rwose.
@akezabonita9384
@akezabonita9384 3 жыл бұрын
Yohhh ndakwibuka cyane ❣️Iyaba nazakongera kukureba disi 🥰urukumbuzi rwawe ruranyishe Numva bavugako wagiye Belgique Ariko Iyaba nakubonaga nkaguhobera bigatinda 😍 Hari igihe ukunda umuntu birenze 🤦‍♀️ ikiza mu burayi abacuranzi baho biyereka abakunzi babo Nziko twahuye mu bihe bya amage😢wararirimbaga waragerageje kudusetsa 😍 Ubu umuze kuba umukambwe mukuru aho uri Ariko abagukunda turacyagukunda uwazampa nkongera ku kubona ho rimwe 💕
@gatesiemerance5589
@gatesiemerance5589 Жыл бұрын
Akeza Bonita.ntabwo Ari Belgique .
@msg-supply5534
@msg-supply5534 Жыл бұрын
@@gatesiemerance5589 niba uzi amakuruye wayadusangije se abamukundaga ko waba ukoze
@HappyBeaver-zu7lo
@HappyBeaver-zu7lo 8 ай бұрын
@jovenanamalwa8925
@jovenanamalwa8925 3 жыл бұрын
Yewewe iyo numvise izi ndilimbo zinyibutse nyogokuru mukoze MWe mwese mushirayo izi ndilimbo
@MukandayisengaFrancoise-uq8ug
@MukandayisengaFrancoise-uq8ug Ай бұрын
Harimo ubutumwa pe turayikumda
@tuyisengedidier2385
@tuyisengedidier2385 3 жыл бұрын
nange nitoraguriye ingabire'umurage mwiza 'mpita mbona aho kugama izuba aya masaha.
@NiyitegekaJanete
@NiyitegekaJanete 2 ай бұрын
incredible ancient song
@smish60
@smish60 5 жыл бұрын
iyi ndirimbo nari nzi ko ari njye uyigira njyenyine. Irimo ikinyarwanda gikaze!
@Muragemwiza
@Muragemwiza 5 жыл бұрын
"playlist" yawe yihagazeho ubwo ! dusangize n'izindi
@smish60
@smish60 5 жыл бұрын
@@Muragemwiza iza Nkurunziza zo ndazifite nyinshi...uzambwire uko nazisangiza kuri chaine yawe
@kubwayodamour2847
@kubwayodamour2847 5 жыл бұрын
mbega indirimbo abahanzi bacyera murabambere kabisa izindirimbo ndazikunda
@Muragemwiza
@Muragemwiza 5 жыл бұрын
@@smish60 urakoze cyane ! Ndareba liste y'izo nsanganywe ubwo uzadusangize twese ku zisigaye.
@aimeevalerykabanyana4778
@aimeevalerykabanyana4778 5 жыл бұрын
😘😘😘 ninziza nukuri.💖
@twizeyimanagilbert838
@twizeyimanagilbert838 4 жыл бұрын
Nkunzimbaga nyamwinshi izadushengerera kubwawe kbx
@sibomanafestus8687
@sibomanafestus8687 2 жыл бұрын
Mukuri iyo wumva izindirimbo Nawe ugita Ubuntu pe
@mrgooner62
@mrgooner62 8 ай бұрын
Ni nziza pe! Mana yanjye,ndayikunze rwose
@uwimanasylimina2942
@uwimanasylimina2942 3 жыл бұрын
Wawooooo,indirimbo irimo amagambo meza cyaneeeee
@ndagijimanaleonard276
@ndagijimanaleonard276 2 жыл бұрын
Ni nziza cyane 💞
@MUKANGIRAAPOPHIA
@MUKANGIRAAPOPHIA 3 ай бұрын
Inyikirizo yakurangiza nibitero ntibyoroshye
@esperancemukandera2565
@esperancemukandera2565 5 жыл бұрын
uwo nahoze ntegereje kera olalalalalalalalal ndunva urumeza
@FredinandNtawakuwoyahaye
@FredinandNtawakuwoyahaye 4 ай бұрын
Nibyiza cyane
@ericmabano8897
@ericmabano8897 4 жыл бұрын
nukur nibyiza
@mushtvonline1706
@mushtvonline1706 Жыл бұрын
Takua icyamamare
@royalhousetv338
@royalhousetv338 2 жыл бұрын
Igihe cyose numvise iyi ndirimbo amaria arisuka nka kwibuka turi ingara muri Tanzania ndibuka umbwira ko ugiye mu RWANDA ariko utizeye umutekano wawe niko byakugendeye inkotanyi ngo zakubujije ibwami zikubuza naka Rubanda. Ubu ndabizi ko utakiri mu Rwanda rw'inkotanyi tuzahora tukwibuka muhanzi witeka ryose
@mugiranezapatrick3985
@mugiranezapatrick3985 2 жыл бұрын
Yebabawe ubu ntibyakunda ko aza murwamubyaye koko 😭😭
@ngwinondeberosine5103
@ngwinondeberosine5103 5 жыл бұрын
Ziza cyane
@sibomanafestus8687
@sibomanafestus8687 2 жыл бұрын
Ugira sorry, ndumva abazikunda turi benshi kd ni Byiza
@Kimolivier1
@Kimolivier1 5 жыл бұрын
Cyane
@mugishadavid9635
@mugishadavid9635 5 жыл бұрын
mbega byiza nayiherukaga kera. nkurunziza aracyabaho?
@Muragemwiza
@Muragemwiza 5 жыл бұрын
yego, ubu nkwandira, aracyariho.
@alberickadomo1923
@alberickadomo1923 5 жыл бұрын
Ariko disi. Kuki hatakibaho abahanzi bene aba? Amagambo yonyine na guitare imwe biryoshye kurusha.Abirirwa bahondagura ibintu ntazi.voila un artiste!!!!. Aracyariho ubundi????
@augustinmujyambere1396
@augustinmujyambere1396 4 жыл бұрын
Yambusana Ni nziza pe. Uyu murilimbyi rwabaye mu kigo cy'amashuli kumwe atangira gukirigita gitari. Lugage mwiza warakoze aliko uzanshakire n'iyitwa NYIJYANIRA.
@wamupepe120
@wamupepe120 4 жыл бұрын
Ni Sawa bivugo byee.
@ntagandajanvier8750
@ntagandajanvier8750 3 жыл бұрын
Oya nkurunziza yari umuhanga ariko yaratabarutse
Naragukunze rurakeba (+lyrics) - François Nkurunziza - Rwanda
5:20
Люблю детей 💕💕💕🥰 #aminkavitaminka #aminokka #miminka #дети
00:24
Аминка Витаминка
Рет қаралды 1,2 МЛН
WILL IT BURST?
00:31
Natan por Aí
Рет қаралды 41 МЛН
Oh No! My Doll Fell In The Dirt🤧💩
00:17
ToolTastic
Рет қаралды 13 МЛН
Israel Mbonyi - Nina Siri
11:11
Israel Mbonyi
Рет қаралды 60 МЛН
Sabizeze Lyrics Video
8:23
Muyango official
Рет қаралды 153 М.
Ngufitiye ijambo (+lyrics) - Yustini Mugabo, Rwanda
6:07
Murage Mwiza
Рет қаралды 316 М.
Uko nagiye i Bugande Cover by Derrick Don Divin || François NKURUNZIZA
3:36
INANGA YA MACONCO,Burundi
15:53
SINTA
Рет қаралды 18 М.
TEREZA MWANA NKUNDA #KARAHANYUZE (STYLE)
4:02
PAPA KIBATSI
Рет қаралды 25 М.
Wimfatanya n'akazi (+lyrics) - Augustin Mwitenawe, 1990 - Rwanda
6:41
Murage Mwiza
Рет қаралды 1,3 МЛН
Israel Mbonyi - Nitaamini
12:58
Israel Mbonyi
Рет қаралды 26 МЛН
Люблю детей 💕💕💕🥰 #aminkavitaminka #aminokka #miminka #дети
00:24
Аминка Витаминка
Рет қаралды 1,2 МЛН