VIDEO ya SINDIKUBWABO || Aho kugirango Inyenzi zimfate nimundase ni uko baramurasa arapfa.

  Рет қаралды 60,771

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

...Ku itariki 21 Mata 1994 Umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside warakomeje mu gihugu cyose ndetse ukomezanya Intego yawo Nyamukuru ariyo yo gutsemba abatutsi bagashiraho burundu kuburyo hatagombaga gusigara nuwo kubara Inkuru .muri uwo murongo rero Uyu munsi wa Tariki 21/4/1994 wabayeho bumwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu zahoze ari perefegitura za GIKONGORO, BUTARE, GITARAMA.
Mbere na mbere Uwo munsi Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yatse inshingano MINUAR igabanya umubare w’abasilikare bayo mu Rwanda.kuri iyo Tariki ya 21/4/1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe
umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa. Nyamara, buri munsi Liyetona Jenerali Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Umuryango w’abibumbye avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Dallaire yavugaga ko umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana n’interahamwe zari zimeze nka « virus » imeze nka nkongwa itakigira gitangira. Ayo makuru, Umuryango w’abibumbye ntiwayahaye agaciro, wafashe icyemezo cyo gutererana u Rwanda, abicwa baricwa ku manywa
y’ihangu.
Uwo munsi rero Abatutsi benshi cyane biciwe i Murambi ku Gikongoro muri Nyamagabe.Ubwo Jenoside yatangiraga mu duce dukikije i Murambi, Abatutsi baho batangiye kuhahungira bavuye Mudasomwa, Kinyamakara, Musebeya, Muko no mu yandi
ma komini.Abazaga i Murambi abategetsi babo bababwiraga ko ariho bazabasha kubarindira umutekano bari hamwe nyamara byari ukubabeshya kuko ubwo uwari Perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi Sindikubwabo Theodore ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’iyo Leta Jean Kambanda baje ku Gikongoro batanga amabwiriza yo gutangiza Jenoside.
Nyuma y’iyo nama nibwo abategetsi bashishikarije Abatutsi kujya i Murambi bababeshya ko bazacungirwa umutekano. Abari bahungiye ahantu hatandukanye ku biro by’amakomini na za Kiliziya n’insengero hamwe n’abari bahishwe n’abahutu bajyanywe i Murambi hakoreshejwe imodoka abandi bakizana. Aho bacaga hose bajya i Murambi baterwaga amabuye n’interahamwe. Bageze I Murambi, Interahamwe, zatangiye guca amatiyo yahazanaga amazi kugira ngo bicwe n’umwuma bazaze kubica nta mbaraga bagifite. Babonye ko bagiye kwicwa n’inzara nibwo bigiriye inama yo kubaga inka nkeya muzo bari bahunganye kugira ngo babone icyo barya.
Muri iyo minsi, hazaga ibitero by’interahamwe bakarwana nabyo bakoresheje amabuye bigasubirayo. Mu rucyerera rwo kuwa 20 rushyira 21/4/1994 nka saa cyenda nibwo abajandarume babanje gutera grenade no kurasa amasasu mu mpunzi z’Abatutsi, maze Interahamwe, aba CDR n’abaturage bitwaje impiri, imipanga, amacumu n’udushoka bakagenda bahorahoza abatishwe n’amasasu ndetse n’abari babaye inkomere.
Abantu bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye i Murambi basaga ibihumbi 50,000 n i uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro Bucyibaruta Laurent ubu aba mu Bufaransa, Semakwavu Felicien wari Burugumesitiri wa Komini Nyamagabe, Captaine Faustin Sebuhura wayoboraga Jandarumori ya Gikongoro, Colonel Simba Aloys, Justin Ayurugari wayoboraga Electrogaz Gikongoro,Venuste Nyombayire wayoboraga ikigo cy’abana cya SOS Gikongoro, David Karangwa wari grefiye mu rukiko rwa kanto ya Gikongoro, Celse Semigabo wari porokireri ku Gikongoro, Alufonsi Nsengumukiza wakoraga muri Electrogaz,
abajandarume n’interahamwe zirimo, Munyangoga wakoraga muri Electrogaz, Musekura Aloys, Ngirumpatse Venuste n’abandi.

Пікірлер: 51
Murisanga: Seth Sendashonga Amaze Imyaka 25 Yishwe
59:57
Radiyoyacu VOA
Рет қаралды 21 М.
How it feels when u walk through first class
00:52
Adam W
Рет қаралды 20 МЛН
Don't look down on anyone#devil  #lilith  #funny  #shorts
00:12
Devil Lilith
Рет қаралды 45 МЛН
小蚂蚁会选到什么呢!#火影忍者 #佐助 #家庭
00:47
火影忍者一家
Рет қаралды 103 МЛН
Who’s the Real Dad Doll Squid? Can You Guess in 60 Seconds? | Roblox 3D
00:34
Perezida SINDIKUBWABO ni muntu ki? Yapfuye ate? Yishwe na nde?
1:06:26
INKIKO GACACA: Urubanza rwaregwagamo Ngerageze Appolinaire.
1:17:13
MINUBUMWE RWANDA
Рет қаралды 30 М.
Gupfa yarapfuye, ariko se Col BAGOSORA ni muntu ki?
27:21
Intsinzi TV
Рет қаралды 47 М.
Umutwe w’Interahamwe mu Rwanda waje ute?
25:24
Intsinzi TV
Рет қаралды 16 М.
The Armenia and Azerbaijan war, explained
9:26
Vox
Рет қаралды 3,8 МЛН
How it feels when u walk through first class
00:52
Adam W
Рет қаралды 20 МЛН