Yatawe muri yombi nyuma yo kuduha ikiganiro/Yagambaniwe n'umuvandimwe we ukomeye muri FPR Inkotanyi

  Рет қаралды 54,964

UMURABYO TV

UMURABYO TV

3 жыл бұрын

Ushaka kuduha inama, ibitekerezo cyangwa ubufasha watwandikira kuri
WhatsApp: +250785207524
E-mail: umurabyonews@gmail.com
#Rwanda #yatawemuriyombi #Muhawenimana

Пікірлер: 372
@janvierebat69
@janvierebat69 3 жыл бұрын
Mpise nkora subscribe ndetse na like. Agnes ntabwo nkunze kugukurikira ariko kuko nawe witwa umutaripfana, guhera uyu munsi turi kumwe.
@clauclaulolo7481
@clauclaulolo7481 3 жыл бұрын
Janviere NANJYE NDI NKAWE😂🙈 PE, URU RUBUGA NI SAWA !
@odettemuka8673
@odettemuka8673 3 жыл бұрын
Urakoze Agnes kutugezaho amakuru . Ihsngane iyakaremye niyo ikamena. Ntawe ucecekesha Imana.
@allanalex9047
@allanalex9047 3 жыл бұрын
Kuba warakoranye nakabonero na Didas na MarDowel biragaragaza ko uri umuhanga kabisa abo nibo banyamakuru bumwuga duheruka.Kuva uyu munsi ndakwemeye ubundi sinakwemeraga
@musinemulisa3278
@musinemulisa3278 3 жыл бұрын
Ukuri kuzatsinda muvandimwe, courage
@mabeniani7328
@mabeniani7328 3 жыл бұрын
Mwihangane Mama Agnes. Imana ifiteye umugambi mwiza urwanda n'abanyakuri mwese.
@e.hakizimana4803
@e.hakizimana4803 3 жыл бұрын
Urakoze kutugezaho uko bimeze. Mwihangane kandi mukomere. IMANA igiye gutabara u Rwanda. We love you ,Agnes. Uri #Ndabaga wakabiri✅💕✊
@ruzindazajonas8506
@ruzindazajonas8506 3 жыл бұрын
Irutabara ite? Muribeshya ! Abo mwiringiye hanziyo barababeshya barasakuza gusa ngo babone inkunga! Ureke kwishakira uko witeza imbere ngo urindiriye abo mubihuru! Shaa niba utanyurwa nibirimo hano naho yaza nde ntuzanyurwa! Ahubwo iyo channel n'ifungwe vuba nitegura akavuyo! Vuba kandi ifungwe!
@maumau3870
@maumau3870 3 жыл бұрын
@@ruzindazajonas8506 Umenya utarigeze uba mu kindi guhungu ngo urebe ukuntu abandi babaho ... icyo si ighihugu ni prison - muhumuke muve mububata!!!!!!!
@ruzindazajonas8506
@ruzindazajonas8506 3 жыл бұрын
@@maumau3870 Sophia? Nabibayemo byinshi nanubu nkibijyamo! Ahubwo yenda wow!
@franksuku1198
@franksuku1198 3 жыл бұрын
@@ruzindazajonas8506 uvuze ukuri AGNES ni rutwitsi mubi wanga urwanda nabanyarwanda
@franksuku1198
@franksuku1198 3 жыл бұрын
@@maumau3870 Ahubwo wowe vamububata bwicyaha kuko aho handi nitbatemana cyangwango bicane nkamwe
@nsanzurwandandereya93
@nsanzurwandandereya93 3 жыл бұрын
Courrage muvandimwe agness mukomere Imana iri kumwe nawe 🙏 🙏 🙏 🙏
@sansmerci9562
@sansmerci9562 3 жыл бұрын
Twihanganishije Umuvandimwe Innocent Imana imugende imbere muri byose 💪😍✅🙏
@foodandfriendship5162
@foodandfriendship5162 3 жыл бұрын
Ariko niba baziko bakora neza nkuko bahora babyirata, kuki batinya ko abantu batavuga
@user-dz7cj9ov1p
@user-dz7cj9ov1p 3 жыл бұрын
Ndagukurikiye from france👍
@mariechanta7657
@mariechanta7657 3 жыл бұрын
Agnes komera ku mwuga wawe! Guceceka cg guhunga siwo muti w’ibibazo biri mu gihugu cyacu. Imana ikugende imbere mu kazi kawe🙏🏾
@upredsev475
@upredsev475 3 жыл бұрын
Wow ikiganiro kiza mukomeze aho ntimucike intege! Gsa abanyarwanda nitudaharanira uburenganzira bwacu turi mu mazi abira
@mukankuzijolly3913
@mukankuzijolly3913 3 жыл бұрын
🤭🤭bigeze aho umuvandi anigisha undi koko. Kizito mIhigo amarasoye ntazagendera ubusa
@godmercy9664
@godmercy9664 3 жыл бұрын
Urakoze Agnes gukubitira ikinyoma hasi. ABO bahanuzi Imana ili kumwe nabo. Leta yahabyara. Yafunze Umuntu w,Imana MAGAYANE. Habyara yamubajije insizi,MAGAYANE amubwira ko yegura amaraso atarameneka. Ibyo nibyo byicishije muli Gereza umuntu w,Imana MAGAYANE kandi ibyo yahanuye nibyo bili kubera kubanyarwa kandi ntibirarangira . Icyo Imana ivuze. iragikomeza 🙏🙏🙏🙏
@carredas273
@carredas273 3 жыл бұрын
Big up agness...turikumwe✊! Freedom fight !
@janvierdusabe8834
@janvierdusabe8834 3 жыл бұрын
Habyalimana azana izi nkotanyi mu Rwanda twese twarazibyiniye none zirimo kutubyinira hejuru. Reba se ko abazirwaniriye n'abazihaye inkunga y'amafranga bose ziri hafi kubarangiza ! Yemwe nitutareba kure zizashira zarabanje kuturangiza kuko amaherezo zizashara gusa birimo gutinda. Twishyire hamwe dutahirize umugozi umwe nka bene Kanyarwanda.
@kalisaevariste6615
@kalisaevariste6615 2 жыл бұрын
Ntugati nye umwana wumuntu kuko yica umubiri ariko nago yica roho ahubwo muzatinye imana niyo yica umubiri ikicanaroho uwicisha inkota wese azicishwa indi
@maumau3870
@maumau3870 3 жыл бұрын
Agnes, kuba waranze guhunga igihugu ku mpanvu z urukundo rwabandi ni igihugu bigushyira on the list yabantu tuzambika the highest medal of honor... Plus God will reward you too.
@mindbodysoul1588
@mindbodysoul1588 3 жыл бұрын
Bizaba byanyuze muyihe nzira niba warahunze nawe ,uvugira muri comment?
@rukararwera5963
@rukararwera5963 3 жыл бұрын
@@mindbodysoul1588 , ariko mwishyizeho! Wibwira se ko igihugu cy'u Rwanda kizaguma mu maboko y'abavakuzimu ubuziraherezo?? Itonde, iby'isi ni gatebe gatoki!
@mindbodysoul1588
@mindbodysoul1588 3 жыл бұрын
@@rukararwera5963 nukomeza gucira imigani muri comment no mu cyumba iwawe , gatebe gatoki ni forever.
@maumau3870
@maumau3870 3 жыл бұрын
@@mindbodysoul1588 hahaha "binyuze muzihe nzira ??? iyi intambara se, iya democracy se.." !! bizanyura munzira byaciyemo ngo umutware wanyu aburirwe irengero mukaba muyoborwa na man behind the mask ... LOL...
@smoothpace507
@smoothpace507 3 жыл бұрын
@mindbodysoul Waje muri comments se kubibuza kuba? Uko utazi iminsi usigaje kwisi, niko utazi ibya Rujindiri uko bimeze
@wisdomti6505
@wisdomti6505 3 жыл бұрын
Agnes ntucike intenge kuko nunbndi byose nihahandi mu rwanda uraceceka ukabizira wavuga nabwo ukabizira. Well done kuba uvugira abababaye, abo banyamakuru uvuze bahunze nubundi ntacyo bahunze kuko nahano mu buhungiro ntacyo bamaze ni ukurebeta gusa ibibi ubutegetsi bukora.
@gakwisiaumable6337
@gakwisiaumable6337 3 жыл бұрын
Mme Agnès, Uwiteka Imana akuragire. Uri intwari pe!
@munglamar6687
@munglamar6687 3 жыл бұрын
Turambiwe kuvuga ibitekerezo byawe ukicwa cq ugafugwa!
@claudienturahayo4658
@claudienturahayo4658 3 жыл бұрын
Ntucike intege ! Igihe cyose habaho ibigwari n'intwari ! Kandi Imana izagororera abashohoje mission yabo , ntabwo ari abirinze kugira ngo badapfa ! Kandi ushaka gukiza ubugingo bwe azabubura ,naho uwemera gutakaza ubugingo bwe azabukiza ! Naho abo bigize ibigirwamana ,ntibaruta Hérode ,cg Pharaon ! Kandi Imana ubwayo yihagurukiye ! Akaga karaje kwabagweho bidatinze !
@lubayilouis6781
@lubayilouis6781 3 жыл бұрын
Komera cyane mamy wanjye Agnes
@michelniyibizi8638
@michelniyibizi8638 3 жыл бұрын
Urakoze cyane kandi uravuga ukuri! Imana uguhezagire!
@kizitomihigo9489
@kizitomihigo9489 3 жыл бұрын
Yanditswe mu gitabo cy Intwari z URWANDA
@nyirishemajeanclaude6455
@nyirishemajeanclaude6455 3 жыл бұрын
uragikunda cyaneee, ariko Ntukunda Ubuyobozi buriho twongeyeho ningengasi Ibuzuye mumutwe Ibyo birazwi
@Nkotanyi1990
@Nkotanyi1990 3 жыл бұрын
Turambiwe Cyanee Ubu Butegetsi Burenganya Abaturage Komera Agnes Nigihe Gito FPR Ikibagirana.
@smoothpace507
@smoothpace507 3 жыл бұрын
Kwibagirana birashoboka ariko abanyarwanda nibadahinduka ngo uyu muco wo guceceka bareba akarengane kabakorerwa (uwaba agakora wese, yaba yitwaje ubwoko, akarere...) n agakorerwa mugenzi wabo na mpemuke ndamucye, bizagorana! Hari abahutu bumvaga ntakibazo n ubwo batishe, ariko kuko baticwaga, barinjiye munzu baranuma. Abatutsi nabo, bageze n aho guhakana ko nta muhutu fpr yizege yica kandi babizi neza harishwe ama milioni, kabine n ubwo fpr yaba yishe uwo bava inda imwe, araruca akarumira!! Hazaza indi leta ifite irindi zina n' agatsiko gashaka gutegeka kazane akarengane n amoko dore ko yo ntaho azanajya, bizaba nk ibi tubona, n ibindi bya mrnd
@melimelo7205
@melimelo7205 3 жыл бұрын
Agnes urakoze cyane gutangariza iyo nzirakarenga! Kandi rwose ukomeze intego wiyemeje yo kuvugira rubanda! Tukuri inyuma !
@cityhunterdenis4831
@cityhunterdenis4831 3 жыл бұрын
Kabisa ubwowakoreyumuseso urumunyamakurupe!
@Happylifewithbetty
@Happylifewithbetty 3 жыл бұрын
Agnes courage
@tashaisaro5676
@tashaisaro5676 3 жыл бұрын
Agnes urakoze gutabariza abavandimwe bacu bazize kuvuga ukuri. Ubutaha umuntu nakubwirako afite ubuhanuzi cg ubuhamya ,ukabona harimo imbogamizi,uzabwakire ububike nk'uko Kizito yabikije igitabo ke kigasohoka yarapfuye. Uwo muhawenimana jean M.Vianny igice cya gatatu turagihombye kandi cyari gifite umumaro🤔. Courage muvandimwe n'abandi mwese mushaka ko umunyarwanda abaho neza.
@kaberakoko6397
@kaberakoko6397 3 жыл бұрын
Urakoze cyane !!! BAMENYE KO NTAWE UKURA ILYAYO !!!🙏🙏🙏
@felixmanirambona6576
@felixmanirambona6576 3 жыл бұрын
Burya mu Rwanda abagore barashoboye nukuri.Agnes uri imvugakuri kabisa.
@mateotv7965
@mateotv7965 3 жыл бұрын
💥💥Ubwibone bw'abayobozi b'Urda bugiye kumanura ingufu z'Uwiteka 💥💥Kibeho tubwirwa twabyise imikino none nawawundi Mr byacamuyihenzira ntabwo azi iyo byaciyemo💔👹Muze twihane nukuri ...🤦‍♀️🤦‍♀️🤦‍♀️🤦‍♀️
@inezabrunel8374
@inezabrunel8374 3 жыл бұрын
Wakoranye nakabonero niyo mpamvu urumuhanga cane
@winniemandela5664
@winniemandela5664 3 жыл бұрын
Agnes nawe uli intumwa y Imana komera mukobwa mwiza wu Rwanda?aliko se gucecekesha abantu babona aliwe muti?mana Mbega amahano?
@moisezumurinda7044
@moisezumurinda7044 3 жыл бұрын
Agenes, salut umurabyo tv oyeee oyeee, oya rwose kubitira ikinyoma mw'ideyi peaceeeee!!! 🕊️🕊️ Kizito Mihigo udusabire 🕊️🕊️.
@mindbodysoul1588
@mindbodysoul1588 3 жыл бұрын
Ikigaragara cyo iyi leta ifite AGENDA yateguye y uburyo mugomba gutekerezamo no kuvuga. Aribwo bwo kwibera “ IBIMARA NEZA ”.
@kamanziyves999
@kamanziyves999 3 жыл бұрын
FPR yanga umuntu wese uvuga ubwiyunge bushingiye ku kuri kuko itunzwe nikinyoma nivangura rishingiye ku rwango, munyangire n’iterabwoba.
@kezaqueen4546
@kezaqueen4546 3 жыл бұрын
Imana nize ihorere amaraso ya Abel
@edis3846
@edis3846 3 жыл бұрын
Urintwari kbs ariko nuzakomeze kuvuga kuri victoire kuko muhuje urugamba umwanzi numwe
@africanow9057
@africanow9057 3 жыл бұрын
Uri intwali kbs.
@alaincedric534
@alaincedric534 3 жыл бұрын
Nta révolution n'imwe itagira ibitambo
@mateotv7965
@mateotv7965 3 жыл бұрын
💥💥💥Mana Nyagasani turindire Agnes umurinde abashimusi 💥Komeza kandi intuma zawe ziri mumenyo ya FPR ARIAS GAFUNI 💥AMENA💥
@claudejohn222
@claudejohn222 3 жыл бұрын
Ni hahandi babafunge cg babice,ibyo yavuze gukora izabikora(lmana) kdi siwe wenyine wabihanuye,barahari benshi barimo ba Magayane,Nsabagasani.....
@gicmitsi9318
@gicmitsi9318 3 жыл бұрын
Gatsiko k'abavakuzimu rekura Muhawenimanaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa & Marcellllllllllllllllllllllllllllllllll
@gasanajacques2247
@gasanajacques2247 3 жыл бұрын
Njyewe ndabaza ukorera societe civil cyangwa urumunyakuru?
@bonheurbostar1038
@bonheurbostar1038 3 жыл бұрын
Humura rwose kndi igihugu cyacu turagikunda. Ahubwo abantu bashaka kurindagiza igihugu cyacu Gukandamiza abantu no kubahohotera kubuza abantu kuvuga ukuri kwibibi tubona bikorerwa abaturage ibyo nibyo tutemera namba. Dukwiye guhaguruka tukabirwanya rwose. Turagushyigikiye mukuvuga ukuri. Komera cyane.
@jesusismylifelovefamily5917
@jesusismylifelovefamily5917 3 жыл бұрын
Ariko abategetsi b'u Rwanda bazemera ukuri ryari??????? Ese ntibabona ko abanyarwanda twahumutse?????? Aho gereza ntiziraza kuba nkeya????? Ni nde wakekaga ko nyuma ya Idamange Yvonne Iryamugwiza hari uzongera kuvuga????? Bategetsi mushatse mwakumva ukuri mugahindura ubuyobozi bwanyu!!!!!!!! Abavuga ko ingoma yanyu iri mumarembera bafite ukuri!!!!!!
@timekuli2614
@timekuli2614 3 жыл бұрын
Ariko nawe urasetsa amatwi arimo urupfu se arumva?
@mindcleaner9290
@mindcleaner9290 3 жыл бұрын
Mu Rwanda dukeneye freedom yumudomo ibindi byose byashaka bikarorera 🤐🤐🤐🤐
@ornellakuzwa1066
@ornellakuzwa1066 3 жыл бұрын
Urakoze cyane Agnes nawe uri intwari mu zindi Kandi ibyo uvuga birasobanutse. Ariko hari ikintu nibaza kuburabuza abakuburira ibyo ukora bitari byo ni bibi Ku buryo uwo ari we wese ubivuze bagomba kumufunga Koko? Ubu se babona ari byiza ko ingaruka z'ibyo badakora neza zibituye hejuru kuruta Kuba baburiwe bagakospra ibitameze neza? Ubu se kuvunira ibiti mu muatwi nibyo bizabuza ibihanurwa kubaho? Nashaka bakumva. Komereza aho munyamakuru w'umwuga turagukunda.
@rwandakigali9846
@rwandakigali9846 3 жыл бұрын
Wamubyeyiwe abobose uvuga babaye inkomamashye gusa'mateka'zabibabaza byatinda cy byatebuka:may GOD bless you mubyeyi mwiza
@inezabrunel8374
@inezabrunel8374 3 жыл бұрын
Bayakuye mumarangamuntu bayashira mumutwe no mumitima. Inkotanyi ninkora maraso
@brigittetuyishime904
@brigittetuyishime904 3 жыл бұрын
Komera Agnès. Ukri kuzatsinda niyo RIB ikwiye kubwizwa ukuri.
@peterday7528
@peterday7528 3 жыл бұрын
Izi njiji niba ziyizera kuki n'ukoroye aba ari ikibazo
@claudienturahayo4658
@claudienturahayo4658 3 жыл бұрын
Ariko se bazica kugeza ryari ! Ntibabona ko bari gushakira igisubizo aho kitari ! Ko mbona bica 1 hakuva abandi benshi ! Ihene yibohera ku kiziriko yibwira ko iri kwibohora nyamara iri kwidanangira kurushaho ! FPR ishaka kwemeza abantu ikinyoma ku ngufu , guhindura abanyarwanda bose ibigoryi !
@winniemandela5664
@winniemandela5664 3 жыл бұрын
Gatsiko kabavantara Uwiteka yabambuye igihugu mutege amatwi babahanure.Mutegereje inkota y Uwiteka ili kurugi.Kizito yarabavumye
@kizidamangecyusa591
@kizidamangecyusa591 3 жыл бұрын
Imana imurengere kdi ababikoze bazakorwa nisoni
@jeanboscobizimana8093
@jeanboscobizimana8093 2 жыл бұрын
Courage my sister. Even after the darkest night, light always comes. It's just a matter of time, kandi Imana irahari.
@fanavis1428
@fanavis1428 3 жыл бұрын
Système z'abatindi ,igihugu by'abakene biteye agahinda. Nta liberté iba aho RWANDA. Ubugome ,bwanyu buteye iseseme
@aimzbbz954
@aimzbbz954 3 жыл бұрын
Rda:agahugu kayobowe n'amashitani😨😈😠
@kezaqueen4546
@kezaqueen4546 3 жыл бұрын
Ingoma zieagwira akanakumiro
@fleurmahoro4780
@fleurmahoro4780 3 жыл бұрын
Komera Agnès turagukundaaa ❤❤❤
@brigittetuyishime904
@brigittetuyishime904 3 жыл бұрын
Ubuvugizi muba musaba mubusaba nde? Uwo Kagame wanyu umwaka urenga abantu bamusaba kubarenganura ari he ? Ndabyumva uba ugakubisemo ugira ngo wirengere ariko birarambiranye guhora mwiyambaza utabumva! Ingeso yacu abanyarwanda yo kubeshyanya iranze ibaye akarande! Kagame ntawe. Niba anahari rero mumenye ko abakora ayo mabi yose aba yabahaye umugisha.
@biserukajeanclaude5449
@biserukajeanclaude5449 3 жыл бұрын
Triste vraiment.mbega gihugu😒 Agnes mufite akazi gakomeye.Imana ibarinde.
@BooksSignsSymbols
@BooksSignsSymbols 3 жыл бұрын
Biratangaje kumva ukuntu umuntu wize avugango niba mvukana n'umuntu akavuga ibimurimo nzabibazwa kdi nawe akemera koko ko bamubaza icyumuvandimwe yakoze ! Ngo barize bize iki se?????? Shame on everyone ngo wize utazi naho uburenganzira bwe bugera ukoreshwa n'ubwoba akakora nk'impumyi!
@gettymuka2985
@gettymuka2985 3 жыл бұрын
@@BooksSignsSymbols ubwo ari nkawe wabigenza ute da?? Kwiga se nicyo kibazo cy ikibazo nigikurikira nyine ibyo byavuzwe?? Ngo umugabo utagira ubwoba sha..ivugire ntakundi..kuvuga nubuntu kbs.
@BooksSignsSymbols
@BooksSignsSymbols 3 жыл бұрын
@@gettymuka2985 rwose uriya mugani niba ariwo urigutuma umugabo yemere agatesha agaciro ibyo yiza sinziko nawushyigikira ntibikiri ubwoba rero byabaye ubujiji🤷‍♂️
@tvnjangwe5513
@tvnjangwe5513 3 жыл бұрын
Imana iba yabashutse bajye bamenya ibyo kuvuga naho bavugira.Ko iyo baguweho n'ishyano se kuki Imana itigaragaza.
@passimugabe778
@passimugabe778 3 жыл бұрын
Uvuze ukuri ,ubundi bacya umugani"umuheto woshya umwambi bitari bujyane"
@rwandakigali9846
@rwandakigali9846 3 жыл бұрын
Hhhhhhhhhhhhhh,uvuze ibyo badashaka kumva bamwita umusazi,nonese uwamubaza impamvu yahaye akazi umuntu'fite ikibazo mumutwe asubiza iki se?
@tillikantaramaconcilde6049
@tillikantaramaconcilde6049 3 жыл бұрын
Abapinga ubuhanuzi bwatanzwe ku Umurabyo TV, ngaho nimwiyunvire nubuhanuzi be,umuntu w,Imana RUZIKI CHANTAL. Kandi nwase ntimwemera ko ahanura ibivuye KU MANA ????🙏🙏🙏
@makomajohn7472
@makomajohn7472 3 жыл бұрын
Yesu ati urukundo wa benshi ruzakonja
@uwaseasaliyvette8300
@uwaseasaliyvette8300 3 жыл бұрын
Igihugucyacu kiracyafite inzirandende kubumwe nubwiyungepe.
@francoissibomana6758
@francoissibomana6758 3 жыл бұрын
Ariko kuki koko abantu twanga ukuri?
@bravekis9095
@bravekis9095 3 жыл бұрын
Ariko IDAMANGE yakije umuliro w’urukundo no kuba ibiharamagara byo kuvuga ukuri !
@helenehope1805
@helenehope1805 3 жыл бұрын
Birababaje pe!😭 Umuntu ntazavuge icyo atekereza!
@ukurikurakiza3190
@ukurikurakiza3190 3 жыл бұрын
Erega agatsiko kayoboye inkotanyi nta mpuhwe gafitiye abanyarwanda,baje Ari abavamahanga,rero Bari gushaka inyungu zabo,no gusahura igihugu.. Nibikomera bazasubira hanze batwaye akayabo!
@sibomanajoseph1125
@sibomanajoseph1125 3 жыл бұрын
Erega ukuri nukuri kd kuzatsinda
@josephntabi9095
@josephntabi9095 3 жыл бұрын
Tuzahora twibuka izontwari zavuze ukozitekereza ibintu zikabizira
@kezaqueen4546
@kezaqueen4546 3 жыл бұрын
Tugeze mubihe bibi Paulo yavuze ariko Imana ishobora byose
@bucuraalexis3868
@bucuraalexis3868 3 жыл бұрын
Imana ikomeze kukuzigamba Kandi Ikurinde Munyangire. Munyumvishirize na Munyicire za FPR ntacyo bizagutwara
@rheallymabiala8683
@rheallymabiala8683 3 жыл бұрын
ARIKOSE AGATSIKO KAZAFUNGA ABANTU IMINWA KUGERARYARI NTACYOBITWAYE UWITEKA ARAHARI
@AB-tt2xz
@AB-tt2xz 3 жыл бұрын
Mu Rwanda hari ibyorezo byakoronije abantu: Guceceka, gutinya gupfa uvuga ukuri ukemera gupfa nk'intama!! Hari abavuga ngo igihugu ni icyabo!!! ... kwimika ikinyoma, ... Ni hahandi aho kuba imbwa naba imva!! Nta ngoma ikoze mu cyuma, ingoma ziba zikozwe mu giti, zose zigeza igihe zikabyara!
@Niyiturinda
@Niyiturinda 3 жыл бұрын
Ayiweeeee.....
@evaristendagijimana2204
@evaristendagijimana2204 3 жыл бұрын
Tu es vraiment la Jeanne d'Arc rwandaise.
@berwacom8787
@berwacom8787 3 жыл бұрын
Arheeeeeee peut etre la jeanne d arc de ta proprr famille
@mamy21
@mamy21 3 жыл бұрын
Ego wa gihugu we!! Ubwo se uwo muvandimwe azabwira iki Imana !!
@costarwanda1739
@costarwanda1739 3 жыл бұрын
Abantu turi mu Rwanda turagowe
@ndevuemmanuel
@ndevuemmanuel 3 жыл бұрын
Urintwari yezu akurinde
@brigittetuyishime904
@brigittetuyishime904 3 жыл бұрын
Bavuga ibyigondoye imihoro ikarakara. Izo nkozi z'ibibi ziba ziyumvisemo!
@jacquelinenyinawumuntu1613
@jacquelinenyinawumuntu1613 3 жыл бұрын
Akarengane karakabije.
@rukundoinnocent1445
@rukundoinnocent1445 3 жыл бұрын
Intwari Agnes
@bwengejeanbosco2610
@bwengejeanbosco2610 3 жыл бұрын
Ihangane urugamba ruri muguhera. Kagame ni Hitler niyo bahanura ku Rwanda
@Mahoro1746
@Mahoro1746 3 жыл бұрын
Icyo gice cya gatatu uba wararetse akakiguha wenda ukakibika ukazaba ugitangaza nyuma bibaye ngombwa . Aho warahemutse kuko wamuniganye amakuru yari buzagire umumaro . Ntacyo ariko ubwo niko nawe wayobowe kubikora utyo .
@josephntabi9095
@josephntabi9095 3 жыл бұрын
ibyuvuga nibyo ndakuzi neza byose byakubayeho
@Pec83
@Pec83 3 жыл бұрын
Agnes, Iyo ushyize ikintu kuri internet, biba birangiye ! Niyo wabisiba kangahe birongera bikagaragara
@bedierkonan665
@bedierkonan665 3 жыл бұрын
Iki sigihugu nigihuru
@rithaneza6354
@rithaneza6354 3 жыл бұрын
Ubwo wavukiye mugihuru
@duglas7484
@duglas7484 3 жыл бұрын
@@rithaneza6354 erega nticyahoze ari igihuru, twaje kwisanga icyahoze ari igihugu cyarahindutse igihuru
@rithaneza6354
@rithaneza6354 3 жыл бұрын
@@duglas7484 weee ubwo muri Genocide batemaguraga abantu ushatse kuvuga ko aribwo cyari igihugu?
@kukanansanzk5546
@kukanansanzk5546 3 жыл бұрын
@@rithaneza6354 icyo kibazo wakibaza neza Rutaremara we wayoboye abaje kumena amagi ngo barye umureti munini!!
@rithaneza6354
@rithaneza6354 3 жыл бұрын
@@kukanansanzk5546 baragushutse Rutaremara se niwe wirirwaga kwiradio asakuza ahugurira abayurage ko bagomba kwica (Kantano)niwe wa koreshaga meeting bakirirwa bakubitwa za mpongano?ese niba ari Rutaremara wabikoze abirutse birukaga bajyahe?
@jeanrukara152
@jeanrukara152 3 жыл бұрын
Birababaje ibibera mu Rwanda
@bravekis9095
@bravekis9095 3 жыл бұрын
Oohhhh ese sha yatanze ubutumwa yaramaramaje , rwose gufatwa kwe ntibyamutunguye ! Icyo dusabwe gukora ni ugusengera izo ntwari kugira ngo Imana Ibahe imbaraga z’umutima no kudacika intege mu kuvuga ukuri !
@mukanyandwimarguerite6854
@mukanyandwimarguerite6854 3 жыл бұрын
Super ,wambwira ibintu nka bibiri ou plus ibindi bihugu bibigiraho?
@howandwhat832
@howandwhat832 3 жыл бұрын
Ababwirwa bakwiye kumva ukuli bakisubiraho, abo bahanuzi niba batanga nintsinzi kubyo bahanuye bazira iki. Nyamara ngo nyamwanga kumva ntiyanze kubona
@nsinziriyenkanuye6903
@nsinziriyenkanuye6903 3 жыл бұрын
Ubundi se igiti nticyaguye!!! Erega nimwihore muzirebera nibabafunge ariko Imana yabatumye irahari
@mateotv7965
@mateotv7965 3 жыл бұрын
⛑⛑CYOKOZE BANYARWANDA NYUMA Y'IZI NKOTANYI TUZIKUNDANIRE NKUKO BYAHOZE MBERE YAZO ⛑ ⛑
@ashernziza5629
@ashernziza5629 3 жыл бұрын
Rtd:Ariko ninde urusha undi gukunda igihugu koko ntihakagire uwishyira imbere nyabuneka mureke abanyarwanda dukurwemo iterabwoba ryabamwe mugatsiko kumva ko urwanda aringarigari bahawe niwabo turarambiwe Bingira Fred Muhire Charles sibagyenzi bacu
@TheCharity.
@TheCharity. 3 жыл бұрын
*#Agnes**, nawe uri INTWARI yu Rwanda, komera k’umurimo wawe kandi Imana Ikomeze Ikurinde.🙏* *Nyamara AgatsikoFPR kagombye gucisha make, kuko amaraso ya Kizito MIHIGO bamenye dore yatangiye gukora umuti.*
Double Stacked Pizza @Lionfield @ChefRush
00:33
albert_cancook
Рет қаралды 65 МЛН
Smart Sigma Kid #funny #sigma #comedy
00:25
CRAZY GREAPA
Рет қаралды 39 МЛН
아이스크림으로 체감되는 요즘 물가
00:16
진영민yeongmin
Рет қаралды 59 МЛН
UMUTURANYI S11EP20:Mbega Ben na Brenda😜,Goefre arakubiswe.
44:35
Clapton Kibonge
Рет қаралды 59 М.
ბაკურ გულუას ისტორია - ნაწილი II - საქართველოს დაბადება
2:33:39
Double Stacked Pizza @Lionfield @ChefRush
00:33
albert_cancook
Рет қаралды 65 МЛН