Рет қаралды 487
#ijuruntirikorerwa +250788884257, Iyi channel yashyiriweho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, buduhishurira uburyo umuntu aba umuragwa w'ijuru imirimo ye itabigizemo uruhare.
Si ukuba umuragwa w'ijuru gusa ahubwo no kubaho neza hano mu isi burya bishingira ku kumenya neza ubushanke bw'Imana ku buzima bwawe ndetse ukagendera muri ubwo bushake.
Turi mu isi ifite ibibazo by'uburyo butari bumwe, aho usanga buri muntu afite ibyo ari kunyuramo kandi bimugoye rwose, nyamara nubwo bimeze butyo, ijambo ry'Imana ribasha kudusobanurira uburyo twanyura muri ibyo bibazo byose tuguwe neza, turi amahoro dushima Imana.
Ni muri ubwo buryo rero tugusaba no gusangiza aya makuru inshuti zawe, kutwandikira ndetse no gufatanya natwe uyu murimo kugira ngo ugere kuri benshi. Gubwa neza muri Kristo Yesu