Рет қаралды 688
Dusanzwe tuziko umwana avukira amezi icyenda ariko uyu uwe yavukiye imyaka ibiri n’igice.Icyo gihe ab’umuryango bahoranaga ubwoba ko iyo nda izahitana umubyeyi wari uyitwite.Imana yakoze igitangaza iyo nda izakuvuka umwana avuka afite imvi ebyiri.Uyu mwana akimara kuvuka ise yahise amuraga kuzakorera Imana n’igihugu.
Abantu bari baramuhimbye amazina nka KANZEGUHERA,NTIRANDEKURA,Saduraka na Meshaki.Ku myaka 7 yarohamye mu kivu Imana ikinga akaboko,yahanutse mu giti ntiyapfa,ku myaka 12 yahanutse ku kiraro agiye kwikubita ku ibuye Imana iramuramira,se ajya gupfa yasize amuraze itongo rye none ubu iryo tongo nawe yaryeguriye Imana ubu hubatswe inzu y’Imana.Muri uyu mugabane wa mbere w’ubuhamya bwe aratubwira uko yagiye anyura muri iyo miraba yose n’imibanire y’abaturage kuri uwo musozi w’iwabo mbere yuko Jenoside yakorewe abatutsi iba doreko nayo yamusigiye ibikomere n’ihungabana rikomeye.
Uyu twakomeje kuvuga ni TWAYISENGA Emmanuel umwizera w’itorero ry'Abadiventisiti b'umunsi wa 7, avuka mu mu dugudu wa Rwamabare akagari ka Burunga umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi mu ntara y’iburengerazuba.Ubuhamya bwe burambuye bukurikirane mu kiganiro kirambuye aganira na radiyo Ijwi ry'Ibyiringiro, njye wafashe amajwi kandi uyoboye ikiganiro ndi Valens UWIMANA.