No video

Abatutsi bicwa ni we wari Minisiti w'Intebe, KAMBANDA Jean wayoboye Jenoside, Umva urubanza rwe.

  Рет қаралды 9,106

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

Jean Kambanda amafaranga n’ubuhungiro i Burayi byatumye yemera uruhare rwe muri Jenoside.
Yashyizwe mu ba jenosideri ruharwa , we ubwe yagendanaga imbunda anambaye imyenda ya gisirikari,aho yagendaga hose yashishikarizaga interahamwe we ubwe yihereye intwalo kuzikoresha muri Jenoside yakorewe abatutsi. N’Ubu aho afungiye muri Mali ntaremera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi ,nyamara ari Arusha yemeye ibyaha byose yashinjwaga.
Jean Kambanda mu gihe cya Jenoside yazengurutse igihugu cyose ashishikariza interahamwe kwica abatutsi ndetse aziha n’intwalo nyinshi , yagiye kenshi kuri radio ya RLTM ashishikariza interahamwe gushyira ingufu mu kwica abatutsi , mu tuntu tumwe azwiho nuko ubwo inkotanyi zari zimaze gufata Kigali leta y’abatabazi na radio yayo RTLM bikambitse mu mujyi wa Gitarama ubu ni Muhanga y’ubu yakomezaga kubwira abantu bumvaga RTLM ko ikivugira mu mujyi wa Kigali yarinze ngo bagera n’I Rusizi akibabwira ko ikivugira I Kigali icyo gihe anizeza interahamwe ko bamaze gutsinda inkotanyi ndetse ngo bari kwitegura umunsi mukuru ukomeye wagombaga kubera kuri sitade Amahoro taliki ya 01 Nyakanga 1994, ibi byari nko kwikirigita ugaseka Igisirikari cy’inkotanyi cyari kimaze gufata hafi 90% by’igihugu, ubundi abazi Jean Kambanda bamuzi nk’umugabo utajya acika intege ndetse ngo ni gacye yemera gutsindwa byose ngo yabikoze asibanganya ibimenyetso ngo akomeze agaragaze ko ari umutsinzi mu rugamba.
Kambanda na Leta y’abatabazi baje kurushwa ingufu barahunga bahungira I Bukavu aho umuyobozi w’iyi leta Sindikubwabo yanaguyemuri 1998 bivugwa ko yaba yarishwe na SIDA.
Jean Kambanda we yavuye I Bukavu yerekeza mu gihugu cya Kenya I Nairobi aho yarimo ashakisha inzira yamugeza mu bihugu by’Ubufaransa n’ububirigi ibihugu yifuzagamo ubuhungiro.
Kambanda yafatiwe I Nairobi taliki ya 18 mu kwezi kwa karindwi 1997 ajyanwa imbere y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyririweho uRwanda ku kicaro cyarwo I Arusha muri Tanzania ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside ubushinjacyaha bw’uru rukiko bwamushinjaga. Yashinjwaga ibyaha byinshi byarimo Gukora Genoside, gukangurira abantu kuyikora (Incitement to Genocide), gushyigikira atera inkunga umugambi wa genoside ,kudakoresha ububasha yari afite ngo ahagarike genocide n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
#IntsinziTV #JeanKambanda #Kwibuka27
NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE

Пікірлер: 4
@francoiseuwamahoro4587
@francoiseuwamahoro4587 3 жыл бұрын
Ariko abaturage twararushye pe!
@funfamily9209
@funfamily9209 3 жыл бұрын
Iyo ufite imigambi mibi igihe cyose nushobora ku wininga
@ericiraho122
@ericiraho122 3 жыл бұрын
Kumanina
@geofreymugisha1196
@geofreymugisha1196 3 жыл бұрын
Azabibazwa mw'ijuru
Rwanda genocide perpetrator recounts forced killings, seeks forgiveness
10:32
How I Did The SELF BENDING Spoon 😱🥄 #shorts
00:19
Wian
Рет қаралды 36 МЛН
Parenting hacks and gadgets against mosquitoes 🦟👶
00:21
Let's GLOW!
Рет қаралды 13 МЛН
Kids' Guide to Fire Safety: Essential Lessons #shorts
00:34
Fabiosa Animated
Рет қаралды 15 МЛН
Survive 100 Days In Nuclear Bunker, Win $500,000
32:21
MrBeast
Рет қаралды 164 МЛН
PGGSS III TOP 5 CONTESTANTS
31:28
Kigali Today
Рет қаралды 81 М.
Yapfuye, ariko se Col BAGOSORA ni muntu ki?
1:18:09
Intsinzi TV
Рет қаралды 53 М.
BUTARE
2:48
INA Politique
Рет қаралды 285 М.
Ubwicanyi bwakozwe na KAMBANDA Jean muri JENOSIDE 1994
30:35
RedBlue JD
Рет қаралды 48 М.
Rwanda / nouvel homme fort
1:49
INA Politique
Рет қаралды 130 М.
How I Did The SELF BENDING Spoon 😱🥄 #shorts
00:19
Wian
Рет қаралды 36 МЛН