Рет қаралды 38
Uhereye ku murogo wa 14 w’iIgice cya 3 cy’iIgitabo cy’Ibyahishuriwe Yohana, Yesu abwira amagambo akarishye Itorero rya Laodicea arinenga kuba barahinduye ubutunzi bwabo bwo mw’isi Ikigirwamana. Ubwibone bw’abakristo bo muri iryo torero bwashinze imizi kugeza ubwo bubatera amagambo agaragaza umurengwe. (Ibyahishuwe 3:17).
Abakristo bo mu Itorero rya Laodicea barebye uburyo baribakungahaye ku bintu biboneshwa amaso, maze bibwira ko icyo ari igipimo cy’ubusabane bwiza bafitanye n’Umwami w’abami n’uko abishimiye.
Yesu arabahaganira kwihana bitaba ibyo bagashyirwa mu gihano nk’uko umubyeyi ahana umwana wamubereye ikigande. Ku rundi ruhande ariko Yesu aha isezerano rikomeye abazanesha icyo kigeragezo cyo gukurikira mammon muri iyi si yasajijwe no gushakisha itunga kabone n’ubwo byaba ku kiguzi cy’ubuhemu.
Unesha ikigirwamana Mammon Yesu amusezeranya kuzicarana nawe ku Ntebe ye y’Ubwami.