No video

Ese mbaze nde ? (+lyrics) - Rwanda 1994

  Рет қаралды 340,500

Murage Mwiza

Murage Mwiza

Күн бұрын

Ayiiiii - Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho.
Mpingutse i Rwanda nyoberwa aho ndi
Umutima urankuka mba igishushungwa
Maze amabere yikora ntosa
Ayi weee !
Inzira zose zabaye ibigunda
Na ya misozi myiza yuzuye amatongo
Ahakinaga abana harakina inkona
Ayi weee !
Amalira y’imfubyi ntatuma usinzira
Umubyeyi wabyaye bamugize incike
Abapfakazi benshi barwaye intimba
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
Kiliziya z’Imana zuzuye imirambo
Mu gihugu ahenshi hatabye Mines
Iyo bukeye ntumenya uko bwira
Ayi weee !
Bashoreye abantu uboshye ibitungwa
Bajya kubica nk’abagome
Ngo kuba umututsi ni icyaha kibi
Ayi weee !
Umuhutu utishe ngo ntakabeho
Ngo ni icyitso cy’Inkotanyi akwiye gupfa
Mu muryango we hasigaye ngerere
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
Babakiniyeho biteye isoni
Barabacuje aho ku gasozi
Iyo nzira yabaye iya Gologota
Ayi weee !
Babishe urubozo ntacyo bishisha
Bivuga cyane babihiga
Utishwe n'umupanga yazize ifuni
Ayi weee !
Kwicwa n'isasu ngo banza urihe
Niba utabaguriye ubwo ucagagurwe
Iryo ni ishyano ryabuze gihanura
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
Intego yabo ni ugutsembatsemba
Ali umubyeyi ukwiye kubabyara
N'igisekeramwanzi nticyarokotse
Ayi weee !
Nambaje Uhoraho ngo bibe inzozi
Aliko biranga bimbera impamo
Mbuze uwo ndilira ndayamira
Ayi weee !
Abacu Imana irabafite
Twirinde kwiheba ni bibi
Turwanye urwango dutsinde ishavu
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
( 'Ese mbaze nde' ~ S. Nyiranyamibwa & Isamaza, Rwanda)

Пікірлер: 53
Suzana - Makanyaga Abdoul (music by trackslayer)
5:58
Indongozi TV
Рет қаралды 964 М.
Bend The Impossible Bar Win $1,000
00:57
Stokes Twins
Рет қаралды 40 МЛН
拉了好大一坨#斗罗大陆#唐三小舞#小丑
00:11
超凡蜘蛛
Рет қаралды 16 МЛН
WILL IT BURST?
00:31
Natan por Aí
Рет қаралды 40 МЛН
Nyanza ya Butare by Munyanshoza Dieudonné Mibirizi240p
9:30
Nkusi ALINE
Рет қаралды 211 М.
Iby'iyi Si
6:33
Kamaliza
Рет қаралды 201 М.
Izuba rirarenze [version originale] - Vincent NIYIGABA  -  Rwanda
4:40
Murage Mwiza
Рет қаралды 1,7 МЛН
Amayobera (+lyrics) - Evariste Musoni, Rwanda - Burundi
5:24
Murage Mwiza
Рет қаралды 224 М.
ESE MBAZE NDE YA NYIRANYAMIBWA Suzanne,  KWIBUKA Official Audio
8:03
NYIRANYAMIBWA Suzanne Official
Рет қаралды 14 М.
icyatumye Bonhomme apfukama imbere y'Inkotanyi zamugariye ku rugamba
9:18
Bonhomme Rwanda Official
Рет қаралды 885 М.
Wimfatanya n'akazi (+lyrics) - Augustin Mwitenawe, 1990 - Rwanda
6:41
Murage Mwiza
Рет қаралды 1,3 МЛН
IJAMBO RYA NYUMA by Bonhomme
8:35
Bonhomme Rwanda Official
Рет қаралды 384 М.