Urungano lyrics | Rugamba Sipiriyani - Amasimbi n' Amakombe 1979 | Rwanda | Karahanyuze

  Рет қаралды 170,282

Urukari Group

Urukari Group

5 жыл бұрын

URUNGANO
Ngo nkubwira agakuru nkuye iwacu,
Usibe none,
usibe uw'ejo,
Ngo ejobundi hazaza urungano.
Harimo abo tuzi neza twareranywe,
Barimo benshi dukumbuye,
Twibuka ibyiza dusangiye,
Nta gisumba umuto
Mwareranywe mu ngobyi.
Ni umugambi twubaha, ni umurage twimitse.
Rungano jya mbere, rungano sugira,
Rungano nkwibuke, nkwizihize nkogeza.
Nkuvuge, nkuririmbe n'ejo.
Inzira z'urungano ni nyinshi cyane,
Nk'amashuri,
itorero urimo,
Aho ukorera ndetse n'intambara.
Aho hose niho iwabo w'urungano.
Nta n'uwacikwa ngo ateshuke,
Cyangwa yirenge abirahire,
Y'uko azibera ukwe
Adataramana n'urungano.
Urungano mwumva na rwo ruri kwinshi,
N'abakambwe b'imvi nyinshi,
B'utubando, babamo urungano.
Mu batoya ho indirimbo ni urungano,
Mu bikwerere ni yo mbyino,
Mu bihumuza ni yo mvugo
Ntawe utatira umutwe mwiza w'urungano.
Kungana n'undi burya ni igihango.
Uba intati, umena ibanga,
Uwanga abandi kiramusarika.
Ni ukuremerwa intango idacubangana.
Ntawe uyitunga igicagate,
Ntawe uyicagura mo inshuro,
Usanga isesuye,
Isendereye urugara.
Urungano rwiza ni nko kota ikome.
N'iyo ukonje, uhinda umushyitsi,
Iyo urusanze uhita ususuruka.
Kandi umwe muri rwo ni nk'umwase
benyegeza.
Iyo urwinjiye mo umera nk'ishahi,
Ridacumbeka ngo ribe ikara,
usanga wakirana,
No mu mwijima uri rumuri.
(Cyprien RUGAMBA & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1979, Butare)
Kora subscribe hano: / @urukarigroup4873

Пікірлер: 18
@philosyansa1002
@philosyansa1002 24 күн бұрын
Iranyuze cyane
@odetteuzamukunda4780
@odetteuzamukunda4780 2 ай бұрын
Bienheureux(se) Daphrose et Cyprien, Veillez sur nous par votre intercession. Amen.
@wamupepe5301
@wamupepe5301 4 ай бұрын
Rugamba cyprien , good man , rest in peace HÉROS , umutagatifu number one of Rwanda ❤
@user-rl8tn5nj6x
@user-rl8tn5nj6x 4 ай бұрын
Ruhukira mu mahoro😢
@philezzo123
@philezzo123 Жыл бұрын
Roho z'intungane ziri mu biganza by'Uhoraho. R.I.P Rugamba.
@twizeyimanagilbert838
@twizeyimanagilbert838 3 жыл бұрын
Urungano ndarusuhuje cyane rwose
@jaybeemusic250
@jaybeemusic250 3 ай бұрын
,😢😢😢😢 rest in peace
@bizuwitekalandouard4905
@bizuwitekalandouard4905 Жыл бұрын
Ndakwemera
@munyantore-8836
@munyantore-8836 4 ай бұрын
history teller m tv
@fleurmahoro4780
@fleurmahoro4780 3 жыл бұрын
Abahanzi bacu bubahwe, Rugamba Cyprien wari umuhanzi w.umuhanga . Ruhukira mu mahoro
@nyirimanaprudence3094
@nyirimanaprudence3094 3 жыл бұрын
Nabuz icy nakungany pe I like it so much 4ever and ever
@twizeyimanainnocent3963
@twizeyimanainnocent3963 3 жыл бұрын
Nyikunda kubi
@janekampire8344
@janekampire8344 4 жыл бұрын
Ndagukunda wandirimbo we
@timcostello9027
@timcostello9027 4 жыл бұрын
Nyikunda kubi
@nsabimanalaurence3155
@nsabimanalaurence3155 Жыл бұрын
@@timcostello9027 8i
@uweramaranatha7155
@uweramaranatha7155 3 жыл бұрын
Urungano 🙄🙄🙄😥
@uwamahoroepiphanie8028
@uwamahoroepiphanie8028 2 жыл бұрын
Tfyguxx.
@user-cl9lg7io8w
@user-cl9lg7io8w Жыл бұрын
Rugamba yubahwe
Does size matter? BEACH EDITION
00:32
Mini Katana
Рет қаралды 20 МЛН
Smart Sigma Kid #funny #sigma #comedy
00:26
CRAZY GREAPA
Рет қаралды 17 МЛН
Chrisy Neat   Urungano Official Video
5:13
Chrisy Neat
Рет қаралды 104 М.
Izuba rirarenze [version originale] - Vincent NIYIGABA  -  Rwanda
4:40
Murage Mwiza
Рет қаралды 1,6 МЛН
JYA UMENYA GUSAZA UTANDURANYIJE BY RUGAMBA SIPIRIYANI
4:27
INDIRIMBO ZA RUGAMBA
Рет қаралды 19 М.
mahirwe yanjye by nkurunziza Lyrics karatunyuze
5:04
IWACU DO
Рет қаралды 135 М.
Agaca by RUGAMBA
4:08
KARAHANYUZE TV
Рет қаралды 133 М.
RUGAMBA SUPIRIYANI YABA YARI MUNTU KI? DORE AMATEKA YE YOSE
39:45
Minani Rwema - Urabeho ( Lyrics ) #lyrics #rwanda #karahanyuze
5:17
Millions of Reasons
Рет қаралды 26 М.
Does size matter? BEACH EDITION
00:32
Mini Katana
Рет қаралды 20 МЛН