No video

ICYAHA CYO KWAKA ICYACUMI ST MUGISHA

  Рет қаралды 1,093

IJURU NTIRIKORERWA TV

IJURU NTIRIKORERWA TV

Күн бұрын

ijuruntirikorerwa 0788884257 ubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana. Icyaha cyo kwaka kimwe mu icumi. Ijuru koko ntirikorerwa ahubwo ni impano y'Imana, si igihembo cy'imirimo myiza dukora nk'uko tubyigishwa mu madini atandukanye. Iyo ukijijwe biba birangiye, agakiza ntigatakara.
Umuntu avukira mu isi, agakura ahita ayoboka idini runaka kandi yahagera agakorerwa imihango itandukanye amadini akorera abantu nk'umubatizo, gukomezwa aho bikorwa, guhabwa Penetensiya ndetse n'ibindi nk'ibyo kandi na we akabikorerwa abikunze nk'umuntu koko ushaka kujya mu ijuru.
Iyo umuntu amaze gukorerwa imihango y'idini bitewe n'idini yayobotse, hakurikiraho kuguha inshingano zitandukanye ukwiriye noneho nawe gukorera iryo dini. Byumvikana ko idini rugukorera imihango rigomba kugukorera hanyuma nawe ukarikorera imirimo ugomba kurikorera.
Muri iyo mirimo ugomba gukorera idini nayo harimo nk'urugero rw'iyo tuzi nubwo hari n'indi tutazi cyane ko amadini akomeza kuvuka ari menshi bityo n'imirimo ikorerwa mu madini irushaho kuba myinshi binajyanye n'aho isi igeze mu iterambere kuko n'amadini agenda ajyana n'iterambere ry'isi.
Usanga hari abakora imirimo yo gusenga, kuririmba, gucuranga, gutanga amaturo, kwigomwa kurya basenga, kuyobora korali, kuba abinginzi, kuba abavugabutumwa, kuba abayobozi b'ibihande, abashinzwe inyubako y'urusengero, kuba muri worshipteam, kuyobora worshipteam, hari n'abagira dramateam, ndetse n'izindi nshingano nyinshi nko kuba umuyobozi w'abagore, kuba umuyobozi w'abagabo ndetse n'ibindi bimeze gutyo.
Usanga hari n'abafite abashinzwe Protocol, hari abashinzwe displine, hari abashinzwe inyigisho z'abana ndetse n'ibindi bintu bimeze bityo. Ibyo rero nibyo amuntu akuriramo akabyita gukorera Imana kandi rwose akabikora igihe kinini cyane nubwo kandi bitigera bibahesha imitima ibabwira ko bababariwe kandi ko bemewe n'Imana.
Ikindi gikomeye kirimo hano ni uko nta rugero runaka rw'imirimo umuntu agomba gukora kugira ngo yumve ko yaba afite igipimo cy'imirimo ihagije kuburyo noneho apfuye cyangwa se Yesu Kristo agarutse yahita ajya mu ijuru. Ni na cyo gituma nk'iyo basenga mu byumba by'amasengesho n'ahandi hatandukanye basengera, hakagira umuntu ubahanurira ko muri bo harimo umugeni, ubwo kuvuga umugeni ni nko kuvuga ko harimo uwenda gupfa, bose bahita bagira ubwoba bwinshi cyane ndetse bagahita basaba ko Imana yabakuriraho urupfu.
Icyo gihe hari ubwo umuhanuzi ahita abaha amasengesho y'iminsi itatu cyangwa se ibiri cyangwa se yewe n'irindwi yo gukuraho urupfu. Icyo kiba ari igihe kigoye cyane cy'ubwoba bwinshi ndetse n'agahinda kenshi kandi ni igihe cyo gupima umuntu koko kwizera kwe kukaba kugaragaye ko nta shingiro gufite.
Usanga amadini ari ayo gutenguha abantu cyane kuko atabageza ku cyo bifuza ari cyo gakiza kabasha gukiza abantu imitima yabo, ngo babeho bazi neza ko batazarimbuka cyane ko gukizwa nyine ubundi ari ugukira kurimbuka. Nyamara ku ruhande rw'abayoboke bayo bo akenshi baba bakoze ibyo bashoboye byose kugira ngo bubahirize ibyo amadini abasaba.
Ikindi ntabura kuvuga amadini yubakiraho cyane ni amategeko ya Mose, bakayigisha nk'inzira ijyana abantu mu ijuru. Mu by'ukuri amategeko ya Mose si mabi, ahubwo afite umumaro wayo utari uwo kujyana abantu mu ijuru ahubwo ubundi amategeko yatangiwe kugira ngo abantu bimenyeho ko ari abanyabyaha ndetse bikabije.
Ubundi amadini ashyira abantu amategeko imbere nk'igituma abantu bahora bumva ko bagomeye Imana kuko ubundi amategeko akoze ku buryo nta wabasha kuyubahiriza ariko kandi iyo bamaze kukwereka uburyo amategeko yakunaniye, bahita banakwereka ko hari icyo wakora kugira ngo Imana ikubabarire cyangwa se yirengagize ibyo ngibyo wayihemukiyeho.
Nibwo noneho usabwa kugira ibyo utanga by'uburyo butari bumwe, kugira ngo noneho Imana ikwemere, ariko ikiba kigamijwe ni ukwibonera ubutunzi bubafasha kubaka iryo dini ariko ntacyo umuntu yatanga ngo gikureho urusika ruba hagati y'umuntu n'Imana uretse kwizera ibyo Yesu Kristo yakoze kubwacu.
Abahanuzi nabo kandi baboneraho gutuburira abantu kuko uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe. Bakwereka ko ibibazo byose uhura nabyo ubiterwa n'ibyo wagakwiriye gukorera Imana ukaba warananiwe kubikora neza. Kandi koko iteka, umuntu abona ko ibyo Imana itegeka mu mategeko yayo atabasha kubyubahiriza nk'uko biri.
Iyo rero umuntu abwiwe ko ari yo mpamvu ubuzima bwe butarimo amahirwe, nawe arisuzuma akabona ndetse hari byinshi atagezeho mu buzima bityo noneho icyo asabwe gutanga nk'indishyi y'ibyo yahemukiyemo Imana akagitanga nk'ushaka ko Imana nayo yirengagiza amakosa ye ikamuha ibyo yifuza mu buzima.
Hari abandi bateye bitwa abasatuzi, nabo ni abigisha bavuga ibyo kamere z'abantu zirarikiye aho kubwira abantu umugambi w'Imana wo gukiza abari mu isi ngo bakire kurimbuka bazabane n'Imana mu ijuru. Abo nibo amadini akoresha atuburira abantu mu buryo bukomeye cyane kandi bakifashisha akarimi karyoshye mu kuyobya abantu.

Пікірлер: 20
@AyingeneyeJBosco
@AyingeneyeJBosco 9 ай бұрын
Yesu yanyishyuriye yamyenda yose yambabariye ibyaha atuma nera de. Muvandimwe komeza uvuge cyane igitambo cyacu ni kristo gusa, Abasaba icyacumi ark bagombye no kuba berekana ahantu bubatse igicaniro gifatika.
@emilen2012
@emilen2012 9 ай бұрын
Amen.Nibyo rwose
@user-mt2ie9pn8b
@user-mt2ie9pn8b Ай бұрын
Yesu yatubereye ituro nigitambo numubabwe uhumuraneza ntacyacumi na maturo mwitorero rya kristo ntabarewi dufite ntabatatambyi twese abakijijwe turabatabyi bubwami ishanga ryera
@emilen2012
@emilen2012 Ай бұрын
Amen
@karuhijelandouard8515
@karuhijelandouard8515 10 ай бұрын
Yesu nashimwe cyane we waduhaye kumenyukuri tukabaturwa nako ibyobyose bitari bifite ahobyatugeza ahubwo akaduhakumwizera muri byose
@emilen2012
@emilen2012 10 ай бұрын
Amen
@djamilaconsolatedeborah8954
@djamilaconsolatedeborah8954 10 ай бұрын
❤❤❤❤
@emilen2012
@emilen2012 10 ай бұрын
Thankx
@ntirenganyaisrael276
@ntirenganyaisrael276 10 ай бұрын
Oya rwose Yesu ni we turo rizima.
@emilen2012
@emilen2012 10 ай бұрын
Yego muvandimwe
@emiletugiriman7723
@emiletugiriman7723 22 күн бұрын
Uragaragara nkuwavuzwe yesaya 8;20-21
@emilen2012
@emilen2012 22 күн бұрын
Iryo jambo rivuga gusanga amategeko n'ibiyahamya ariko rwose umumaro w'amategeko turawemera nk'uko uvugwa muri Abaroma 3:19, 20
@user-mi2co9yj1z
@user-mi2co9yj1z 10 ай бұрын
Waravangiwe
@emilen2012
@emilen2012 10 ай бұрын
Hoya. Ahubwo utege amatwi neza urumva ukuri
@umubyeyiwalda6533
@umubyeyiwalda6533 10 ай бұрын
Umwami ashimwe kubwo numvise ibubutumwa
@emilen2012
@emilen2012 10 ай бұрын
Amen. Ukoresha WhatsApp ngo tugushyire kuri Groupe?
@emilen2012
@emilen2012 10 ай бұрын
Amen. Ukoresha WhatsApp ngo tugushyire kuri Groupe?
@aimablependoofficial7772
@aimablependoofficial7772 10 ай бұрын
Nizera ntashidikanya ko nubundi IMANA yakoze ibyo ndavuga kwibutsa no kumenyesha ab'islael gutanga icya cumi itari inaniwe no gutunga abo balewi. Ahubwo mwadusobanurira ubundi usibye umumaro w'icya cumi mubuturo waba uvuze iki cg c waba usobanura iki kumukiranutsi!!!!!!!! Ese abakera bo ntibari abakiranutsi ese twebwe bo mwisezerano rishya nitwe twagiriwe ubuntu buruta abicyo gihe????
@emilen2012
@emilen2012 10 ай бұрын
Ababaye abakiranutsi kera nabo babikesheje kwizera nk'uko dufite. Ni babikesheje imirimo itegetswe n'amategeko(abaroma 4:1, 8). Nubwo Bari barite amategeko ariko Hari abagiye bahishurirwa ko atabatsindishiriza ahubwo nabo bakizera Yesu(nubwo yari ataraza ku isi mu buryo bugaragara) bagatsindishirizwa no kwizera
@AyingeneyeJBosco
@AyingeneyeJBosco 9 ай бұрын
Icyo ukwiye kumenya n'iki. Nuko Imana itoranya ishyanga rya isiraheri ntabwo ari ikiguzi bari bayihaye. Byavuye mugushaka kwayo gusa, Mumiryango 12 yiryo shyanga yitoranyirije nyirubwite yakuyemo umuryango umwe iwubuza kuzagira gakondo mugihugu Imana yari ibahaye(isambu) Ibaha umurimo cg akazi ko kuba mwihema gusa. Ako kazi nako si akandi uusibye kosa ibitambo. Akokazi rero karanginjwe n'Igitambo kimwe gusa aricyo cyatambwe na Yesu kristo ubwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka ryose. Ubwo rero ntukwiye kubyumva uko bitari, gusa niba unabitsimbarayeho nabyo urabyemerewe ark ubyemerewe n'abantu ark ntibigukuraho urubanza rw'ibyaha.
IGISOBANURO CYO KWATURIRANA IBYAHA ST MUGISHA & EMILE
1:03:21
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 1,8 М.
DORE IMPAMVU IJURU RIDAKORERWA, EV JOHN NKARAGAMUGABO
22:17
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 3,9 М.
У ГОРДЕЯ ПОЖАР в ОФИСЕ!
01:01
Дима Гордей
Рет қаралды 5 МЛН
Zombie Boy Saved My Life 💚
00:29
Alan Chikin Chow
Рет қаралды 34 МЛН
IBIMENYESTO 7 BYA MWUKA WERA
34:02
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 570
KUJYA MU IJURU NI UKWEREKANA BORDEREAU YESU YAKWISHYURIYEHO
20:40
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 609
UMUMARO NYAKURI W'AMARASO YA YESU ST JOSEPH&ERIC
47:49
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 1,5 М.
Ubutubuzi bw'abasatuzi bo mu madini part 1, Evangelist mugisha
19:04
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 1 М.
INTAMBARA YA MALAYIKA YOSUWA NA SATANI
57:31
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 489