Рет қаралды 178,372
Uyu Madamu wa Sendashonga ati: "perezida Kagame niwe wangize umupfakazi".
Ngo agira agahinda cyane iyo yibutse ibintu byinshi Nyakwigendera Seth Sendashonga yigomwe ngo afatanye na FPR yizeraga ko bafatanije umugambi wo gucyura impunzi no kuzana demukarasi mu Rwanda, nyuma agapfa yishwe na FPR nyine.
Uyu Madamu Sendashonga Nikuze Siriaka arasobanura ko hashize imyaka 17 yose abanyarwanda babuze uwari umugabo we Seth Sendashonga wari ufite igitekezo cyo kugeza abanyarwanda kuri demukarasi nyayo, akaba yarishwe ari impunzi ku myaka 47 y'amavuko gusa.
Ese Perezida Kagame wamenyanye na Bwana Seth Sendashonga mbere y'uko FPR ifata ubutegetsi, azababarirwa?
Ikonderainfos