Imyaka 5 y'Ubutasi mu gisirikare cya Uganda: Perezida Kagame igice cya 2

  Рет қаралды 58,433

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

UBUZIMA BWA PAUL KAGAME
Paul KAGAME n’abandi banyarwanda bafatanije nawe mu kubohora u Rwanda babigezeho mu kwihangana n’umurava byagatangaza ariko burya byose mu Isi wageraho bisaba igiciro kandi uba ugomba kwishyura uko byagenda kose rero naba babohoye u Rwanda kugirango babashe kubigeraho byabasabye kujya mu ntamabra inshuro ebyiri zose kuburyo byabasabye kubanza kujya mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kuza kubohora u Rwanda .ariko abo bose bakoze ibyo mu buryo budashidikanywaho bafatiraga urugero kuri Paul KAGAME n’umusangirangendo we inshuti ye magara Fred GISA RWIGEMA batangiranye uru rugendo.uburyo aba bombi batangije umugambi wo kujya mu Gisirikare babibona ko byazaba inzira yo kubohora u Rwanda nicyo ngiye kugarukaho mu gice cya kabiri kubuzima bwihariye bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME .muri iki kiganiro ngiye kwibanda cyane kubuzima bwe bwatumye yerekeza mu Gisirikare ndetse nuko yabayeho mu gihe cy’intambara yo kubohora Uganda. Nagirango nkwibutse ko Iki kiganiro mu Kugitegura nifashishijhe Ibitabo bibiri byanditswe ku buzima bwa Perezida Paul KAGAME harimo ikitwa “ A Thousands Hills:Rwanda’s Rebirth and the man who dreamed it”.cyanditswe na Stephen Kinzer cyigasohoka mu 2008 n’ikindi cyitwa “KAGAME: Conversation with The president of Rwanda” cyanditswe na Francois SOUDAN kigasohoka mu 2015. iyi ni intsinzi Tv. Iki kiganio ugiye kumva wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.
Ubushize twagarukiye ku ngendo Paul KAGAME wari ufite imyaka 21 y’amavuko yaramaze kugirira mu Rwanda n’uburyo izi ngendo zari zimaze kumuha inshingano zo gutekereza icyo ikiragano cyo mu gihe cye bagombaga gukora ku bibazo u Rwanda rwari rufite.
Ariko ubwo ibyo byose yabikoraga inshuti ye yo Kuva mu Bwana Fred GISA RWIGEMA adahari kuko bari baratandukanye mu 1976 ndetse yewe Fred yamaze imyaka itatu ataragaruka kuko aba bombi bongeye guhura mu mwaka wa 1979 ubwo Paul KAGAME yagezwagaho amakuru yuko Fred RWIGEMA ari mu mujyi witwa Fort Portal ndetse aho yanifuzaga ko bombi bahura .KAGAME akibimenya adatinze yahise yerekeza muri aka gace guhura n’inshuti ye ndetse n’umuvandimwe we w’ibihe byose .
Paul KAGAME yasubiremyemo Stephen KINZER uko guhura kwaba bombi kwari kumeze ati “ yari amarangamutima atoroshye gusobanura.sinzi uko nayasobanura gusa byari agatangaza.cyari ikintu kihariye.hagati yacu nta numwe wakekaga ko cyabaho.ahari yatekerezaga ko azasanga narapfuye nanjye natekerezaga ko ntazongera kumubona.kwari uguhura kudasanzwe”
Gusa na none aba basore bari bakiri batoya bari mu myaka 20 ntibari babizi ariko uku guhura kwabo kwari kugiye kuzana igitekerezo cyagatangaza cyari kigiye kuzagena ahazaza h’u Rwanda mu buryo bwihariye kandi bwakataraboneka mu myaka yari igiye gukurikiraho.
Aba rero bakimara guhura bari bafite byinshi byo kuganira kuko imyaka itatu yari yarashize badahura buri wese yari yarabaye mu buzima bwe bwihariye ndetse yaranahuye na byinshi. Fred Yabwiye Kagame uburyo yagiye agasanga Museveni n’indi mitwe yarwanya Idi Amin ndetse nibyo yari yarigiyemo byose bijyanye n’imyitozo ya Gisirikare ndetse n’Ubumenyi mu ntambara za Kinyeshyamba yaramze kunguka.
Kagame nawe yabwiye Fred uburyo yagiye mu Rwanda inshuro ebyiri zose nibyo yari yarabonye. Amakuru aba bombi bari bafite bakimara kuyahuza batangiye kubona ko hari icyo yamara.
Nibwo rero bombi batangiye gutekereza no kuganira uburyo bwo kwinjira mu gisirikare ariko bafite umugambi wagatangaza wo kuzarema uburyo bwanyabwo bwatuma bakemura ibibazo u Rwanda rwari rufite. Aha rero niho bombi batangiye kubona ko igisirikare kera kabaye cyari kigiye kurema inzira yo kuzabohora u Rwanda kuruta indi yose yari gushoboka muri ibyo bihe.
Ndetse bombi babifasheho umwanzuro Ndetse Paul KAGAME ahita anajya mu gisirikare kuko Fred RWIGEMA we yaragisanzwemo.
Iyi ngingo nayo Perezida Paul KAGAME yayigarutseho ubwo yaganiraga na Francois SOUDAN ati “twumvaga ko twashoboraga kubaka Umusingi w’ikintu cyari gutuma tugira icyo dukora.”
Kuri aba bombi kwinjira mu gisirikare byari bigiye guhinduka igikoresho cyagatangaza cyo kurema inzira ihambaye yo gutanga umuti urambye ku bibazo by’u Rwanda...

Пікірлер: 33
@mbabazidianne4904
@mbabazidianne4904 Жыл бұрын
Nkukunda kuburyo nukuvuze nabi mbanumva twarwana pe uzahore uduhetse 🙏🙏❤️❤️❤️
@KwizeraErike-fh9gz
@KwizeraErike-fh9gz 2 ай бұрын
Paul kagame numubyeyiwacu ndamukunda nabankomokahobose turamukunda
@alexsambia3046
@alexsambia3046 Жыл бұрын
Urakoze cyanee utumye najye shaka kugaruka murwanda nahavuye 2008 ndangije primary jya mumahanga kwiga birangira mpagumye nokuhakorera gusa soon nzategura uko nzasura irwanda noguta kuko na Mzee yatashye gukorera irwanda urakoze cyanee I love you my president
@EphraimRwanyonga
@EphraimRwanyonga 6 ай бұрын
Ubutwari burabukanwa urintwari ntore yacu Paul KAGAME ❤❤❤
@mbabazidianne4904
@mbabazidianne4904 Жыл бұрын
Ndagukunda cyane mubyeyi uduhetse gusa imana ijye iguha imigisha myinshi ndakwishimira uzarame rwose
@gashirabakedieudonne7844
@gashirabakedieudonne7844 Жыл бұрын
My president ❤ 💙 🙌 ♥ 💕 💜 ❤ 💙 🙌 ♥
@RuramutsaINNOCENT
@RuramutsaINNOCENT 5 ай бұрын
Kuberakugukunda nzankwigiraho ubuyobozi nogukunda icyo nokoracyose nfite ubutwari
@NirereAnge-bc5qm
@NirereAnge-bc5qm Ай бұрын
Kagame wacu tumukunda kubi noneho ukuntu arimwiza byo birihariye
@ndindiriyimanajules3959
@ndindiriyimanajules3959 5 ай бұрын
He is a lion
@chriss4789
@chriss4789 Жыл бұрын
Kubizera Imana ntakibaho kidafite impamvu 🙏🏾
@vovouwera3205
@vovouwera3205 Жыл бұрын
Aya mateka , atumwe mukunda ku rush aho. Uwiteka akomeze ameongerereze imwaka yo kubaho,Niwe president ubereye aba Nyarwandabose.Itwari yibihe vyose
@user-zw6mu6ie4k
@user-zw6mu6ie4k 6 ай бұрын
Kbx
@joselyneuwimbabazi516
@joselyneuwimbabazi516 Жыл бұрын
Ukora akazi neza wa mfura we
@baptistjeans5048
@baptistjeans5048 11 ай бұрын
@jeanclaudeakili2372
@jeanclaudeakili2372 Жыл бұрын
Nizereko harigice cya 3,4…😂❤
@isaienyandwi3071
@isaienyandwi3071 Жыл бұрын
Ibiganiro muduha biratunyura ariko har'ubwo tubura tugira ibibazo cangwase intererano zihariye tugashaka kubishikiriza inbox vyogenda gute?
@nzirimobrian3045
@nzirimobrian3045 Жыл бұрын
kbx
@jeanpierre5453
@jeanpierre5453 Жыл бұрын
Uganda siyo congo Apana
@samuelintwari5850
@samuelintwari5850 Жыл бұрын
Congo twarayifashe yitwa zaire tuyiha kabira none ngo nyooo
@aggy75
@aggy75 5 ай бұрын
​@@samuelintwari5850,umusubije neza cyane
@samuelintwari5850
@samuelintwari5850 Жыл бұрын
Long live our lion
@karenzijotham2421
@karenzijotham2421 Жыл бұрын
Kabamba Baracks
@jjalfa251
@jjalfa251 Жыл бұрын
Rraka ntabwo ari Kabamba Military Police academy.
@juliennekagoyire8887
@juliennekagoyire8887 Жыл бұрын
Aya namasomo abana bacu bige amateka pe bave mumafirimi
@mutsinzieric5445
@mutsinzieric5445 Жыл бұрын
Icyo gitabo umuntu yagikura he
@irakozepatrick8188
@irakozepatrick8188 Жыл бұрын
impa email yawe nkiguhe🙂👍
@irakozepatrick8188
@irakozepatrick8188 Жыл бұрын
@@mutsinzieric5445 reba nabikoherereje
@mutsinzieric5445
@mutsinzieric5445 Жыл бұрын
@@irakozepatrick8188 kontacyo mbona bro
@irakozepatrick8188
@irakozepatrick8188 Жыл бұрын
@@mutsinzieric5445 reba neza nabyohereje mn uko ari bitatu ahubwo
@irakozepatrick8188
@irakozepatrick8188 Жыл бұрын
@@mutsinzieric5445 reba muri spam niba atariho message yagiye
@MugishaRobert-vf9wh
@MugishaRobert-vf9wh Ай бұрын
Your reporting is uninformed, you can do better please
@firstrightsservicesltd376
@firstrightsservicesltd376 Жыл бұрын
@MugishaRobert-vf9wh
@MugishaRobert-vf9wh Ай бұрын
Your reporting is uninformed, you can do better please
Ubuzima bwa Perezida Kagame nyuma yo kubohora Uganda:  Igice cya 3
16:40
English or Spanish 🤣
00:16
GL Show
Рет қаралды 18 МЛН
My daughter is creative when it comes to eating food #funny #comedy #cute #baby#smart girl
00:17
Шок. Никокадо Авокадо похудел на 110 кг
00:44
Intambara 3 za Kisangani, u Rwanda rwihaniza Uganda.
59:02
Intsinzi TV
Рет қаралды 85 М.
Kuva avutse kugeza afite  imyka 21: Perezida Kagame {Igice cya 1)
22:26