Рет қаралды 13,429
Uyu mutumba "Indangamirwa yagiye he ?"ni amagambo na muzika bya Jean Damascène Maniraho, umupadiri w'i Kibungo wibuka kandi ushimagiza mugenzi we wari umaze gutabaruka, Padiri Karoli Mudahinyuka, wabaye icyatwa muli muzika, mu Rwanda. Benshi bamwibukira ku ndilimbo ze nka "Mwana w'iwacu • Mwana w'iwacu (+lyrics... ", "Ngiye gusingiza Nyilibiremwa" cyangwa se "Imihigo yacu • Ruzamenya gusoma u Rwa... " n'izindi. Abagize Chorale de Kigali , mu gitaramo cyabo ngarukamwaka banahimbaza Noheli, Ukuboza 2018, bayitulirimbiye mu majwi y'uruhanika. (video: • Indangamirwa yagiye he... )
Lyrics:
=====
Nahoze nibaza mu gitaramo
Nti ese Indangamirwa ko ntayibona
Ko ali yo yakeshaga igitaramo
Kuko inganzo ye yahoraga isuma
Nibwo intore imwe iziri ku mukondo
Inyongoreye iti reka sha, reka guhinda
Reka nkubwire tuli ku ruhande
Reka hato bitagira uwo bihanda.
Harya wali umbajije uti ?
Ese Indangamirwa ko ntayibona
Ko ali yo yakeshaga igitaramo
Kuko inganzo ye yahoraga isuma.
Mbese ni wowe utazi ibyabereye ino ?
Gisaka na Buganza inkuru yabaye kimomo.
Mu Rwanda rw'iyo ubwo habaye kure
Naho ubundi inkuru si ubwiru,
Indangamirwa ntikiri hano.
Umuremyi wa byose yamuhaye ubutumwa ahandi
Iyo mu gicumbi cye, ni ho akeshereza iyo nkera
Ubwo namubazaga ikimujyanye, mbere yo kugenda,
Yansubije ambwira ati:
Ngiye gusingiza Nyilibiremwa
Ngiye kumwambaliza mu Ngoro atuye
N'abavandimwe banjye turate Izina rye.
Wibaza byinshi, ngiyo impamvu y'ubutumwa yahawe
Yadusigiye irungu, yadusigiye isuri.
Ni impamo... yali indahinyuka koko.
Iyo ntore y'Imana yali intaramanamihigo, mutarushwa.
Ni nde uzongera kwizihiza igitaramo nka we !
Mbyeyi twakundaga twese,
Impanuro waduhaye turazibuka
Kandi tuzazikulikiza.
Udusuhulize ab'iyo i Jabiro
Ubabwire ko tubakunda
Ubumwe twunze ntibugasaze
Ubasusurutse na ya nganzo yawe waturaze.
TUbwilire Rurema ko tumusaba kuduhora hafi,
Natwe ntituzamuvaho.
Tuzakomeza tumusenge,
Ali twe(bwe) nawe tuzahulire mu Ijuru.
||
Uwayihimbye: Padiri Jean Damascène Maniraho (gicurasi 2018)
Amajwi hano ni aya: Chorale de Kigali
Indilimbo ishima ubuzima n'ubuhanga-muzika bwa Karoli Mudahinyuka, umupadiri wa Kibungo, Rwanda (1952 - 2018)