Indangamirwa yagiye he (+lyrics) - Jean Damascène Maniraho - Rwanda

  Рет қаралды 13,429

Murage Mwiza

Murage Mwiza

Күн бұрын

Uyu mutumba "Indangamirwa yagiye he ?"ni amagambo na muzika bya Jean Damascène Maniraho, umupadiri w'i Kibungo wibuka kandi ushimagiza mugenzi we wari umaze gutabaruka, Padiri Karoli Mudahinyuka, wabaye icyatwa muli muzika, mu Rwanda. Benshi bamwibukira ku ndilimbo ze nka "Mwana w'iwacu • Mwana w'iwacu (+lyrics... ", "Ngiye gusingiza Nyilibiremwa" cyangwa se "Imihigo yacu • Ruzamenya gusoma u Rwa... " n'izindi. Abagize Chorale de Kigali , mu gitaramo cyabo ngarukamwaka banahimbaza Noheli, Ukuboza 2018, bayitulirimbiye mu majwi y'uruhanika. (video: • Indangamirwa yagiye he... )
Lyrics:
=====
Nahoze nibaza mu gitaramo
Nti ese Indangamirwa ko ntayibona
Ko ali yo yakeshaga igitaramo
Kuko inganzo ye yahoraga isuma
Nibwo intore imwe iziri ku mukondo
Inyongoreye iti reka sha, reka guhinda
Reka nkubwire tuli ku ruhande
Reka hato bitagira uwo bihanda.
Harya wali umbajije uti ?
Ese Indangamirwa ko ntayibona
Ko ali yo yakeshaga igitaramo
Kuko inganzo ye yahoraga isuma.
Mbese ni wowe utazi ibyabereye ino ?
Gisaka na Buganza inkuru yabaye kimomo.
Mu Rwanda rw'iyo ubwo habaye kure
Naho ubundi inkuru si ubwiru,
Indangamirwa ntikiri hano.
Umuremyi wa byose yamuhaye ubutumwa ahandi
Iyo mu gicumbi cye, ni ho akeshereza iyo nkera
Ubwo namubazaga ikimujyanye, mbere yo kugenda,
Yansubije ambwira ati:
Ngiye gusingiza Nyilibiremwa
Ngiye kumwambaliza mu Ngoro atuye
N'abavandimwe banjye turate Izina rye.
Wibaza byinshi, ngiyo impamvu y'ubutumwa yahawe
Yadusigiye irungu, yadusigiye isuri.
Ni impamo... yali indahinyuka koko.
Iyo ntore y'Imana yali intaramanamihigo, mutarushwa.
Ni nde uzongera kwizihiza igitaramo nka we !
Mbyeyi twakundaga twese,
Impanuro waduhaye turazibuka
Kandi tuzazikulikiza.
Udusuhulize ab'iyo i Jabiro
Ubabwire ko tubakunda
Ubumwe twunze ntibugasaze
Ubasusurutse na ya nganzo yawe waturaze.
TUbwilire Rurema ko tumusaba kuduhora hafi,
Natwe ntituzamuvaho.
Tuzakomeza tumusenge,
Ali twe(bwe) nawe tuzahulire mu Ijuru.
||
Uwayihimbye: Padiri Jean Damascène Maniraho (gicurasi 2018)
Amajwi hano ni aya: Chorale de Kigali
Indilimbo ishima ubuzima n'ubuhanga-muzika bwa Karoli Mudahinyuka, umupadiri wa Kibungo, Rwanda (1952 - 2018)

Пікірлер: 5
@jeanboscogasasira9095
@jeanboscogasasira9095 4 жыл бұрын
Merci Padiri Maniraho !!!! Padiri Mudahinyuka Karori Turamwibuka twese Imana imuhe iruhuko ridashira
@NRubanda
@NRubanda 5 жыл бұрын
Padiri Mudahinyuka aruhukire mu gituza cya Aburahamu!
@InyangeT1984
@InyangeT1984 5 жыл бұрын
Ohhhhh. Mbega indirimbo nziza.
@benjaminmushinzimana9148
@benjaminmushinzimana9148 5 жыл бұрын
Iyi ndirimbo ihimbye neza kandi yaririmbanywe kandi ubuhanga. Congs CDK
@Nahayoda
@Nahayoda 4 жыл бұрын
Niba hakiri umuhanzi ubasha gukora indirimbo nziza nk'iyi, INDANGAMIRWA turacyari kumwe pe. Yasize imbuto nziza , abo yasize inganzo bazikoremo bamusige banamuririmbe no mu mwanya wacu abamukundaga tutihagije mu kuvuga ibigwi bye bikaba aribyo byivugira. @Padiri Jean Damascene MANIRAHO komereza aho tuzire icyuho cye. Indangamirwa nikomeze isingize nyir'ibiremwa mu ngoro atuye.
Ruhanga rwihunze uburanga (+lyrics) - Rwanda
8:08
Murage Mwiza
Рет қаралды 13 М.
Amayobera (+lyrics) - Evariste Musoni, Rwanda - Burundi
5:24
Murage Mwiza
Рет қаралды 232 М.
哈哈大家为了进去也是想尽办法!#火影忍者 #佐助 #家庭
00:33
火影忍者一家
Рет қаралды 126 МЛН
龟兔赛跑:好可爱的小乌龟#short #angel #clown
01:00
Super Beauty team
Рет қаралды 18 МЛН
А что бы ты сделал? @LimbLossBoss
00:17
История одного вокалиста
Рет қаралды 9 МЛН
ДЕНЬ УЧИТЕЛЯ В ШКОЛЕ
01:00
SIDELNIKOVVV
Рет қаралды 4 МЛН
Fagitire n° 2 (lyrics) - par Byumvuhore Jean Baptiste
6:18
JB Byumvuhore
Рет қаралды 10 М.
Z26 Umwami ni urumuri rwanjye by Chorale de Kigali
4:10
CHORALE DE KIGALI
Рет қаралды 10 М.
Ndibutse (+lyrics) - Kizito Mihigo, 2007 - Rwanda
7:00
Murage Mwiza
Рет қаралды 27 М.
Umusanzu w'umugabo (+lyrics) - John Bebwa - Rwanda
3:56
Murage Mwiza
Рет қаралды 297 М.
Roza Zergerli - İstedim 2024 (Yeni Klip) 4K
2:56
Roza Zergerli
Рет қаралды 370 М.
ESINE ALYP TURASYNBA
3:07
Baxa - Topic
Рет қаралды 347 М.
Ozoda - Lada ( Official Music Video 2024 )
6:07
Ozoda
Рет қаралды 31 МЛН
Лилия
3:00
Али Ахмет - Topic
Рет қаралды 3,2 МЛН
ИРИНА КАЙРАТОВНА  - 30 НЕ АУТ [MV]
3:42
ИРИНА КАЙРАТОВНА
Рет қаралды 405 М.
Nursultan Nazirbaev - Қай қала? (премьера песни) 2024
2:33