Ruhanga rwihunze uburanga (+lyrics) - Rwanda

  Рет қаралды 13,180

Murage Mwiza

Murage Mwiza

Күн бұрын

Iyi ndilimbo "Ruhanga rwihunze uburanga", aha ili mu majwi ya Chorale de Kigali aliko tukibukiranya ko ifite inkomoko ku muvugo wa Sipiriyani RUGAMBA na yo muzika ikava kwa Matayo NGIRUMPATSE. Si ubwa mbere aba bombi umwe ahimba amagambo, undi mu nyuma akayashyira mu milirimbire, dore urugero rwa hafi ni nka "Rugwiro rusa" • Rugwiro rusa by CHORAL... (aha Chorale de Kigali yayirimbaga mu gitaramo cyabo ngarukamwaka gisoza 2018). Mu izo ndilimbo zombi twumvamo injyana yavomwe ahandi aliko ihanitse ikaza isasira ibyo bisigo byombi aho umusizi nk'aha ataka by'agatangaza uburanga bw'abavugwa nyine mu iyo mikarago ukumva nawe aho uli urashaka uwo ugereranya n'abo basa n'uruhongore rwihunze imitavu itazi ubutabere !
Halimo amagambo amwe n'amwe agoye kuyumva no kumenya igisobanuro cyayo. Dushimiye abazadukosora ahanditse nabi kandi bakatwunganira mu kumenya bene ayo magambo icyo asobanuye mu mvugo yoroheje.
Lyrics:
=====
Ruhanga rwihunze uburanga
Simurata ndaramutsa mpita
Ntawe umuhimba ngo amwiharire
Ni uguhengera rihumbye
Tukamuhuliza mu nganzo
Ugize ngo agoragore, tukagorora.
Umusatsi wiremyemo igisingo*
Nta gisingizo kimushoboye,
Agize uruhanga ruramuhira
Ingohe zitenderana urugwiro,
Akubita ku ndoro arahebuza
Asa n'uruhongore rwihunze imitavu
Itazi ubutabere...
Iyo ndoro yamugize Indangamirwa
Utayitiranya se n'indoto
Zimwe zizonga... igicuku kinishye
Imana imurema yaracuruye.
Ntiyamuciye umucuba nka bamwe
Ni igicaniro cy'uburanga.
Uramwitegere mu ruhando
Uharire amaso agumye aharambe
Umuhogo uhimbe umugombajuru...
Ntumurangamire ngo ureruke
Utarareba amaso y'ireme...
Yateze amarebe...agaca amaraba.
Azira igitsure indoro igatsemba
Ibitsike byose ni Ndangamira
Aho kumutsukaho ngo umuhunge
Byaguhiriye yaguhaka,
Ukazasaza ukiyamuhanze.
Niba amaso agaba ibinyonga
Imirase yaka ikakuziga imboni
Si uguhugukirwa n'imbarutso.
Ahubwo uli imbere y'imbonera
Imbebya zitagize imvangirane.
Agorora mu nda,
Aba ndore ushime
Anyosha urwano, aba urwanamiza
Ibitugu byose bitoha umucyo
Ukajya umutetembera mu mugongo,
Agorora ingingo,
Abera ingendo
Aba ingeli hose
Yitwa Ngenga utagereranya
Mu b'urugero rwe.
Mureke aterere (aterera?) atambuke
Intege uko zigorora zigenda
Wumve izawe uko ziba inteja
Zikagwa intenderi utanyoye.
Ya...yameze urwera ahunda urwano
Aminura hasi mu rwambaliro
Amatoni hose amubaho urwoga
Umunsi impinga yera impenda
Imuvunya ihobe ryo mu mpundu,
Impini yaturitse itagira impembyi
Kuko yabyirutse ali Mpora-nkeye
Nta n'impiza mu gihagararo.
Ruhanga rwihunze uburanga
Simurata ndaramutsa mpita
Ntawe umuhimba ngo amwiharire
Ni uguhengera rihumbye
Tukamuhuliza mu nganzo
Ugize ngo agoragore, tukagorora
( "Ruhanga rwihunze uburanga" ~ Poème de Cyprien Rugamba & Musique de Matthieu Ngirumpatse, Rwanda)

Пікірлер: 6
@niyobuhungiropierrebernard8746
@niyobuhungiropierrebernard8746 4 жыл бұрын
Ifite amagambo y'umwimerere. Abavuga ko ikinyarwanda gikennye baranyobera !!!! Bazaze hasobanure iyi ndirimbo nibabishobora nibwo nzabemerera
@wamupepe120
@wamupepe120 3 жыл бұрын
Niba byeyi ba nyumba,nyakibanda peee..Mukomere diii. Muri na roho mutagatifu ,abafashe ,twese tuuu .
@umucengeri1
@umucengeri1 Жыл бұрын
Muzadufashe muzanaduhe Lyrics zindirimbo INGANJI Y' INGABE ❤❤❤🙏🙏🙏🙏
@wamupepe120
@wamupepe120 3 жыл бұрын
Excellent.
@grandchannel3667
@grandchannel3667 4 жыл бұрын
Umuntu wese wagize uruhare mugushyira lyrics yiyi ndirimbo kuri.youtube ndamushimiye nayifuje kenshi. Imana imugabire itagabanyije kandi akomereze aho. Uzadushakire n'inganji y'ingabe uzaba ukoze.
@umucengeri1
@umucengeri1 Жыл бұрын
Inshiniye ahandyaga ❤❤
Marembo wanjye... (+lyrics) - Francine Mukarutesi - Rwanda
6:48
Murage Mwiza
Рет қаралды 43 М.
INGANJI Y'INGABE BY MATHIEU NGIRUMPATSE
8:30
CCL IJURU-BUTARE
Рет қаралды 7 М.
Самое неинтересное видео
00:32
Miracle
Рет қаралды 703 М.
Zombie Boy Saved My Life 💚
00:29
Alan Chikin Chow
Рет қаралды 34 МЛН
Mubyeyi ugira ibambe -Orchestre Nyampinga- Rwanda
11:03
YEZU AKUZWE
Рет қаралды 210 М.
Mbeg'urukundo rw'Imana 149 Gushimisha - Papi Clever & Dorcas - Video lyrics (2020)
8:24
PaPi Clever & Dorcas Official
Рет қаралды 299 М.
Ndibutse (+lyrics) - Kizito Mihigo, 2007 - Rwanda
7:00
Murage Mwiza
Рет қаралды 27 М.
Rutuma Ndirimba By James and Daniella  Official Video lyrics  ( Made by Eric )
9:10
Ihabwicyubahiro Eric Official 🎤 🎤
Рет қаралды 4,6 М.
Oreste NIYONZIMA-Ndagiwe n’umushumba mwiza(Live performance)
5:55
niyonzima oreste
Рет қаралды 31 М.
Rutuma ndirimba || James&Daniella
9:10
JamesDaniellaTv
Рет қаралды 244 М.
Gisenyi by by Munyanshoza Dieudonné
14:00
Mibirizi MUNYANSHOZA Official
Рет қаралды 32 М.
Nyumba nziza (+lyrics) - Gabriel Kabengera - Rwanda
5:49
Murage Mwiza
Рет қаралды 2,2 М.
Mwana w'iwacu (+lyrics) - Karoli Mudahinyuka, 1979 - Rwanda
6:55
Murage Mwiza
Рет қаралды 23 М.
Самое неинтересное видео
00:32
Miracle
Рет қаралды 703 М.