Mu bushakashatsi nagerageje gukora Niko Isanduku y'isezerano iri mu nkengero z' umujyi wa Yeluzalemu, mu buvumo buri ku musozi wa Golgotha munsi y'aho Yesu ya bambwe. Igihe Yesu yapfiraga ku musaraba, habayeho umutingito w'isi ibitare biriyasa, ku buryo aho umusaraba Yesu yabambweho wari ushinze hadutse umututu mu rutare rw'uwo musozi, ubwo umusirikare w'umuroma YAJE agatera Yesu icumu murubavu, amaraso n'amazi bikava mu Rubavu Rwa Yesu akamanukira ku giti cy,umusaraba yari abambweho akinjira anyuze muri wa mututu w'urutare akamanuka agatungukira muri bwa buvumo aho Isanduku y'isezerano iri amaraso agatonyangira ku mutemeri w'imbabazi w'isanduku w'isezerano,nk'uko umutambyi yabigenzaga akoresheje amaraso y'itungo amaraso ya Yesu agaragaza gucungurwa kw'abantu Bose . Isanduku y'isezerano bivurwa muri Bibilia ko yahishwe n'umuhanuzi Yeremia Mbere Gato y'uko abanyababuloni batera Yeluzalemu bakahasenya bakanyaga aba Israeli bakajyanwa mu bunyage i Babiloni. Abo bashakashatsi banagerageje kuyifotora biranga Burundu, bagerageza gushushanya uko bayibonye.Ayo niyo makuru naje kubona ku byerekeye Isanduku y'isezerano.
Zshabu ya YAMASHITA ko itajemo? Mu buzima inkuru ya zshabu ya YAMASHITA yanshyize hasi na n'ubu njya mfata umwanya nkongera nkayumva nkibaza byibshi ku nyota ya kemere muntu, abantu turi inkubaganyi koko. Reka nongere njye kuyumva bayikumbuye.