JEAN Baptiste byumvuhore - MUCE ITEKA MU RWANDA (Lyrics) - de l'Album VI "Ibi ndabirambiwe" 1998

  Рет қаралды 47,312

JB Byumvuhore

JB Byumvuhore

Күн бұрын

MUCE ITEKA MU RWANDA
Kayigema we, Kayigema nyabusa
Kayigema Kayigema, Kayigema nkunda
Upfunyike agahamba ukenyere witere
Uze ngutume nyabusa ngutume kure cyane.
Ukenyere urukundo witere ubutwari
Maze ube umushishozi kandi ubigire bwangu
Uze ngutume nyabusa ngutume kure cyane
Uze ngutume i Rwanda nkubwire ibyo mbonye.
Ugende aharengeye maze uvuze ishakwe
Nibaza ubabwire uti: « ibyanyu si byiza
Uti: «harimo abakingirijwe n’igihu cyinshi
Uti: «harimo abashaka akazuba bakota
Uti: «harimo abaryama bugacya bari jisho Kayigema we.
Uti: «imbere aha mureba hagaragara nabi,
Abakurambere bose barahabona nabi,
Abatera urugimbu barahabona nabi,
Abaterekera nabo bahavuga nabi,
Abasenga uwabaremye bahita imperuka,
Uti: «nyamara rubanda irayoyotse,
Mbe kanyarwanda wakumva umuhanano.
Uti: «ndabona urya murozi agihadikamo ibindi,
Ibyo akabikora ashingiye ku izima ryanyu,
Uti: «kandi umutwaro uragenda uremera,
Uti: «mbe kanyarwanda wakumva impanuro,
Uti: «zirimo izirisha mu rwuri rw’izindi,
Uti: «zirimo izirebana izindi agahinda,
Uti: «zirimo n’izarize amarira ajya mu nda,
Uti: «zirimo n’izashavuye zagowe,
Ko zitaba ba mwana kandi zishira.
Uti: «zirimo izibibona zikabira cyane,
Uti: «zirimo izicisha make zitabishaka,
Uti: «zirimo izishaka gutoroka ikiraro,
Uti: «zirimo izishaka gutaha zikonsa
Uti: «mbe ko ibiraro bibaye bikeya Kayigema we.
Cyo genda ubashake abashumba baragiye,
Ushyitse amavi hasi ube intumwa ya rubanda,
Maze ukome yombi utakambire u Rwanda,
Uti: «seka seka seka seka nyakugira Imana,
Mugire Ryangombe wa Babinga mwene Nyundo.
Muce inkoni izamba mugirire rubanda,
Uti: «erega babyeyi umuntu ni nk’undi,
Ntashibuka ku bihingwa arabyarwa,
Nimuce inkoni izamba rubanda irababaye Kayigema we.
Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke.
Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse
Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye
Rubanda iruhuke ba nyakugira Imana muyihorane
Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse
Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye
Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke
Muce iteka mu Rwanda ababyeyi babyare
Muce iteka mu Rwanda maze uwapfakaye arere abe
Muce iteka mu Rwanda ababyaye bahembwe
Muce iteka mu Rwanda urupfu ruve mu Rwanda
Muce iteka mu Rwanda amahoro arutahe
Muce iteka mu Rwanda imiryango yisuganye
Muce iteka mu Rwanda uwasenyewe yubakirwe
Muce iteka mu Rwanda maze uwahunze arutahe
Muce iteka mu Rwanda uwarokotse bamwumve
Muce iteka mu Rwanda hagororwe uwagomye gusa
Muce iteka mu Rwanda uwagororotse ntamuzire
Muce iteka mu Rwanda ko umuntu ari nk’undi
Muce iteka mu Rwanda ko bose bareshya
Muce iteka mu Rwanda ko ntawe ugipfuye
Muce iteka mu Rwanda ko ntawe ukimwishe
Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse
Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye
Muce iteka mu Rwanda uwarenganye arenganurwe
Muce iteka mu Rwanda uwateye ibi yicuze
Muce iteka mu Rwanda uwananiwe aruhuke
Muce iteka mu Rwanda maze uremerewe ature
Muce iteka mu Rwanda ishyari ribure icyicaro
Muce iteka mu Rwanda urukundo ruganze
Muce iteka mu Rwanda imitima ijye mu kicaro
Muce iteka mu Rwanda ubwenge bugaruke
Muce iteka mu Rwanda ingobyi isubire i mugongo
Muce iteka mu Rwanda ababyeyi buzukuruze
Muce iteka mu Rwanda ubuvivi ubuvivure
Muce iteka mu Rwanda na bwo bugaruke mu Rwanda we
Muce iteka mu Rwanda urwo Rwanda rugari baririmba
Muce iteka mu Rwanda rwongere rube u Rwanda we.
Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse
Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye

Пікірлер: 30
@ShemaYves-t2q
@ShemaYves-t2q 6 күн бұрын
Ndagukunda
@ntawuhiganayofelicien9380
@ntawuhiganayofelicien9380 3 ай бұрын
Komeza utange ubutumwa mu buhanga Imana yaguhanganye.Courage!
@amahitamoyacu
@amahitamoyacu 3 ай бұрын
Yaba message,yaba injyana,ijwi byose bigize iyi ndirimbo birarenze. Turayikunda cyane ❤❤. Ariko ni amahirwe kuba udusubiza; ubundi inganzo yawe yavaga he? Mba numva wagira ngo Imana irakuvugisha. Par example: Umurage........ Turamwemera forever ❤❤❤
@JeanYohani
@JeanYohani 3 ай бұрын
Ntabyo nzi niba inganzo igira aho iva n'uyifite akahamenya. Numva buri wese yajya yigeragereza, akaguma agashaka impano yagenewe, ibidakunze ukagerageza ibindi. Ubanza mvuze impano kandi wambajije inganzo birangora kubitandukanya!
@amahitamoyacu
@amahitamoyacu 3 ай бұрын
Ntakibazo rwose nabyo birumvikanye,gusa uko byagenda kose Nyiribiremwa ajye akomeza aguhe imbaraga kandi azaguhembe kuko impano yawe yafashije kandi iracyafasha benshi. Dushimira Imana kuba twaragize umuhanzi umeze nkawe🙏🙏🙏
@MoMo-v2j4j
@MoMo-v2j4j 3 ай бұрын
Asante sana rafiki yetu JBB niwubahwe🎸🎤🎵🎵🎶🎧❤
@JeshiMwenyewe
@JeshiMwenyewe 3 ай бұрын
iyindirimbo irimo ubuhanuza bukomeye cyane 😢😢❤❤
@cen411
@cen411 2 ай бұрын
For me it takes my emotions 😢😢😢 birenze nukuri Impano iraha
@jerplrLn3096
@jerplrLn3096 3 ай бұрын
Nice song- Imana ikongerere inganzo musaza.
@BAGABOJack
@BAGABOJack 3 ай бұрын
Impanoyawe imana ikomeze kuyirinda
@ndarihoranyemartial2487
@ndarihoranyemartial2487 3 ай бұрын
Iyi ndirimbo nyikunda kubi!UWATEYE IBI YICUZE!Ikibazo ni uko yamaramaje yo kamara inka!🙈 Merci encore Monsieur Byumvuhore! 🙏🙏🙏❤❤❤
@heyjuju842
@heyjuju842 3 ай бұрын
Iyi ndirimbo irambaza! Ihishe byinshi! Iyaba twumvaga inama z'abahanzi twaramba😢😢😢😢
@habimanajean2950
@habimanajean2950 12 күн бұрын
Ndagukunda cyane birenze
@BizimanaFrancoisxavier-q6z
@BizimanaFrancoisxavier-q6z 3 ай бұрын
Urintwari cyaneeeee
@vincenthatangimbabazi5372
@vincenthatangimbabazi5372 2 ай бұрын
@germaine-cw7bt
@germaine-cw7bt 3 ай бұрын
Courage kbs ubutumwa bwatambutse .
@UwitijeEmmanuel-hj8og
@UwitijeEmmanuel-hj8og Ай бұрын
@NdatenyirigiraVenuste
@NdatenyirigiraVenuste 3 ай бұрын
Niwubahwe musaza
@Ndagimana
@Ndagimana 3 ай бұрын
O my god
@RodrigeManirabona
@RodrigeManirabona 2 ай бұрын
Utanga inama nziza munganzo yawe
@BAGABOJack
@BAGABOJack 3 ай бұрын
Ndashaka itwa demukarasi
@JeanYohani
@JeanYohani 3 ай бұрын
Andika 'Demukarasi irahenda" kuli iyi chaine urayibona
@vincenthatangimbabazi5372
@vincenthatangimbabazi5372 2 ай бұрын
❤aaaaa
@ntwalijohns
@ntwalijohns 3 ай бұрын
Kayigema yanze guca inkoni izamba, yanze guca iteka ngo Rubanda iruhuke 😢 Rwanda Rwatubyaye koko wacumuye iki kuri Mwimanyi ?!
@KhamisiH-qf4gm
@KhamisiH-qf4gm 3 ай бұрын
😭😭😭
@ntawuhiganayofelicien9380
@ntawuhiganayofelicien9380 3 ай бұрын
Amateka azisubiramo.
@garyngoga
@garyngoga 3 ай бұрын
W​2@@KhamisiH-qf4gm😂
@TonyVegasII
@TonyVegasII 2 ай бұрын
Nuko murumva mushaka kuyasubiramo? Mubifashijwemo nibigarasha nka mbumvuhore​@@ntawuhiganayofelicien9380
@Shemakevin-rz3gj
@Shemakevin-rz3gj 3 ай бұрын
Kuraje
@DroscaIsimbi
@DroscaIsimbi 3 ай бұрын
❤❤❤❤
Миллионер | 1 - серия
34:31
Million Show
Рет қаралды 2,9 МЛН
Крутой фокус + секрет! #shorts
00:10
Роман Magic
Рет қаралды 41 МЛН
哈哈大家为了进去也是想尽办法!#火影忍者 #佐助 #家庭
00:33
火影忍者一家
Рет қаралды 127 МЛН
IGICE CYA MBERE CY'INDIRIMBO ZA  HAKIZIMANA Evariste
1:02:23
HAKIZIMANA Evariste Official
Рет қаралды 403 М.
Uwari uwanjye finger style (Tutorial)
2:38
Emmy Online class
Рет қаралды 14 М.
Kizito Mihigo - Iteme (Le pont - The bridge)
20:13
Dove TV _All about Kizito Mihigo
Рет қаралды 1 МЛН
MU KIRIYO Rtd COL DODO AVUZEMO AMAGAMBO AKOMEYE CYA NE IREBERE VIDEO
26:26
Mwumba uwaraye
8:49
RADIO UBUMWE
Рет қаралды 53 М.
Byumvuhore yandikishije amateka mugitaramo cyamarangamutima menshi
30:36
KAVUKIRE -Official Lyrics Video From Author-
6:27
nyangezi masabo
Рет қаралды 373 М.
Jean Baptiste Byumvuhore - IIème Album UMURAGE - Janvier 1990
54:46
JB Byumvuhore
Рет қаралды 242 М.