Kizito Mihigo - Iteme (Le pont - The bridge)

  Рет қаралды 1,028,190

All about Kizito Mihigo

All about Kizito Mihigo

13 жыл бұрын

Mana yaduhanze ikadupfira, reka tukwibuke twibuka abacu. Reka tuvuge icyiza wavanye mu rupfu, kidutere ukwizera, kitwongerere ukwemera.
N’ubwo twashegeshwe n’ibyago by’agahomamunwa, n’ubwo rubanda badukwennye, tuzayatungura. N’ubwo amahanga yavuze ngo tuzi kwicana gusa, twe tuzayereka ko turi n’abanyambabazi.
Ngwino rero Yezu uduherekeze muri uwo mushinga utanga amahoro. Wowe uzatubera urumuri, uzatubera umuhoza, uzatubera inema ntagatifu ibyare ubwiyunge, ituze n’ubumwe.
Dore intego yanjye ya mbere, ni ukubera isi yose umunyu utubutse. Agahinda n’akababaro nagize, nzabyifashisha mpa abandi ibyishimo. Ariko sinzigera nkoresha ibyishimo nahawe ngo mbababaze, Nyagasani azabiduhamo ubuzima budashira.
Nzaba igikoresho cy’amahoro y’Imana, aho urwango rwashinze ibirindiro, nshyireyo Urukundo. Ahari ubugome n’akababaro, nshyireyo imbabazi zawe. Aho amakosa n’ibinyoma byateye amatako nzajyanayo ukuri, ahatuye abantu bashidikanya nzahamya ukwemera. Ahaganje abantu bihebye nzaba umuhamya w’ukwizera, aho umwijima n’ibibi byawo byateye intebe nzahatunga urumuri, akababaro kanjye, kazababyarira inseko itera urumeza.
Mana, singashake guhozwa mbere yo guhoza.
Mana, singashake kumvwa mbere yo kumva abandi,
Singashake gukundwa, aho gukunda.
Iyo ntanze niho numva ndonse, nkagira amahoro.
Iyo niyibagiwe gatoya, nibuka byinshi byawe bikampa kubaho.
Iyo mbabariye uwampemukiye, nawe urambabarira, Nyagasani.
Mbese muntu aramutse adapfa yakugeraho ate Mana ko umutegereje?
Gupfa nta muntu byica, bitubera nk’irembo rigana mu ijuru, nuko tukazuka.
Iyi si dutuyemo irimo amakuba, irimo ingorane, irimo inzitane. Nta muntu n’umwe wabaye hano ku isi, wahavuye atarababara na rimwe.
Agahinda kanjye, ni ukubona abantu bitwaza ako kababaro, kugira ngo babwire abandi ko urukundo ruzima ngo rwo rutagishobotse.
N’ubwo nzi ko Yezu yapfuye, jyewe nziko yanazutse, kugira ngo twizere ko urupfu n’ibyago, bitazigera bigira ijambo rya nyuma, twizere ko Urukundo rurusha byose imbaraga, kandi ko Imbabazi arizo teme ry’abantu bagana ubuzima buhoraho, nuko tukazuka.
Rwanda rugari rwa gasabo bera isi yose ukwizera. Kuko wowe wamenye urupfu, ereka abandi ko atari iherezo. Bereke ko ubuzima butivuganwa n’urupfu, bereke ko urwango rutakibasha imitima y’abanyarwanda.
Mbese muntu utinyuka ugafata umupanga ugatema mugenzi wawe, mbese muntu utinyuka ugafata gerenade ugatera mu bantu, mbese ubwo uyobewe ko itegeko ry’Imana ari iryo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda?
Nako ubwo ndabizi uzi ko ari inzozi zitajya mu ngiro. Nako ubwo ndabizi uraharanira ishema n’amafaranga.
Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana ari ubuvandimwe?
Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana rigomba kuba ingiro?
Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana riruta ibintu n’amafaranga?
Jye nzaririmbira uwo mwami wavuze ko Urukundo ruruta byose.
Nzamurata mu mahanga, kuko ubuzima bwanjye yabugize ubukombe.
Nzamubera intumwa, nzamubera umuhamya mwiza ku isi yose.
Igihe kirageze ngo twerekane ko abanyarwanda twamenye Imana.
Ntibikabe mu marangamutima ngo bihere aha mu mvugo no mu gutwarwa.
Nitumara kumva iyi ndirimbo, tumenye ko icy’ingenzi ari ugukunda.
Yezu ni We Kuri, Yezu ni We nzira, Yezu ni We Bugingo.
Site officiel de Kizito Mihigo:
www.kizitomihigo.com

Пікірлер: 680
@nshizirungujohnbienaime6468
@nshizirungujohnbienaime6468 4 жыл бұрын
Iyindirimbo ndayumvaiminsi yose ariko buri ukonyumvise. Ninshya p . Ndayibatuye mwebwe beza kumutita ♥️🎉🤗
@shumbushorauru8054
@shumbushorauru8054 Жыл бұрын
One day I wish a blessed woman will produse another man like you
@marieaimeedushime3768
@marieaimeedushime3768 4 жыл бұрын
Nitumara kumva iyi ndirimbo tumenye ko ikingenzi ari ugukunda. RIP MON CHER FRÈRE. Wibereye aheza
@janemk7784
@janemk7784 4 жыл бұрын
Ariko nimureke tujye dusabira Mama wa kizito kwakira ibyago byamubayeho,kuko ukuntu yatubabaje tutaramubyaye, tujye tumuvugira isengesho buri munsi.
@manirumvaniyonkurup772
@manirumvaniyonkurup772 4 жыл бұрын
You are alright.Biramuremereye burya yanze kwiteza abanzi!
@s.o5544
@s.o5544 3 жыл бұрын
You’re right
@oliveuwi5048
@oliveuwi5048 3 жыл бұрын
Muvandi wavuze ibintu byiza dusabire Mama we pe!. Ukuntu Kizito yatubabaje Mama we yarashengutse yarashize Imana yo irema imitima imuhe umutima mushya wa nyuma y’umwana we pe!. Buri gihe iyi ndirimbo ye inyereka uwo yari we twabanye n’umutagatifu tutabizi
@ruta-SHA
@ruta-SHA 4 ай бұрын
​@@s.o5544😮😮😮😮😮😮y
@EnthusiasticCamperVan-cw5zg
@EnthusiasticCamperVan-cw5zg 4 ай бұрын
Jjn0okkk I'm KK ok​@@manirumvaniyonkurup772
@inkalavache3687
@inkalavache3687 4 жыл бұрын
Iri sengesho ryabaye iryo mvuga buri gitondo iyo ndamutse. Igendere Kizito wari imfura koko!
@nshizirungujohnbienaime6468
@nshizirungujohnbienaime6468 4 жыл бұрын
Nzabaigikoresho cya amahoro yi Imana🕊Uyu Muhungu yarimwiza p. Yavuraga kanseri yo mubwonko ndabibambwiye.
@mariejoseemanirakiza810
@mariejoseemanirakiza810 4 жыл бұрын
Warumukozi. Wimana Wukuri Iyindirimbo Nisengesho Rihambaye Mpore Kizitomihigo Wibereye Aheza
@ihorihozerion2488
@ihorihozerion2488 3 жыл бұрын
@@mariejoseemanirakiza810 Mmzjxkokjwfkfohssbfjog ,
@manirahabaeric5620
@manirahabaeric5620 2 жыл бұрын
No singer I'd seen or heard like you Kizito. RIP. turacyagukunda
@bienveillant.3627
@bienveillant.3627 4 жыл бұрын
*Tu étais l'Apôtre de Dieu parmi nous.* *U Rwanda kuzabona undi munyarwanda nkawe naha Nyagasani.* *RIP KIZITO MIHIGO!*
@callixtethacienne4755
@callixtethacienne4755 4 жыл бұрын
hahh KIZITO YARARI HAGATI YIBISIMBA, sinsi aho tuva pe, nibisimba menya biturusha ubumuntu? Mana umbwire niba turi abantu cyangwa ingirwa bantu?
@mklaurent2838
@mklaurent2838 3 жыл бұрын
U Rwanda 🇷🇼 rurongowe n’agatsiko k’abagome babi cyane!
@ndiki694
@ndiki694 2 жыл бұрын
Kizito Mihigo uri Umutagatifu, aho wibereye usabire abanyarwanda
@aimeedefiston1787
@aimeedefiston1787 Жыл бұрын
Ntanuzigera abaho
@iamsorryrwanda6926
@iamsorryrwanda6926 Жыл бұрын
Uri mubanyarwanda bake cyane bumumaro ukomeye igihugu cyagize.NTABWO WARI UMUNTU AHUBWO WARI MARAYIKA WIMANA
@carrymu422
@carrymu422 4 жыл бұрын
Najyaga numva abantu bishwe bahowe ubutumwa bwiza cg Imana nkumva nink’inzozi bitashoboka none narabibonye kuri Kizito. Mana babarira abanzi ba amahoro bakaba abanzi n’abandonnez b’urukundo ubwo nawe ntibagukunda kuko uri urukundo. RIP saint Kizito Mihigo intwali yacu. Ariko mwumve n’akazi na ye ubusobanuro bwayo🙏🏽Urabahiga ubundi ukaba umutagatifu!
@kayalison5792
@kayalison5792 4 жыл бұрын
Abakwishe bihoye ubusa. Message yawe uri eternal. Bigaragaje twababoney ubusa. Je me sens evangelisée
@marieangeikirezi2785
@marieangeikirezi2785 9 жыл бұрын
Mana, singashake guhozwa mbere yo guhoza, singashake kwumvwa mbere yo kwumva abandi, singashake gukundwa aho gukunda. Amen' !
@ngabox5301
@ngabox5301 7 жыл бұрын
Marie Ange Ikirezi
@ruhumurizapatrick4640
@ruhumurizapatrick4640 6 жыл бұрын
yezu niwe kuri
@wamupepe120
@wamupepe120 4 жыл бұрын
Marie ange ikirezi ni mu spirituelle kabisa ,ayiko mujinga Sawa wengine.
@kalisajames1620
@kalisajames1620 3 жыл бұрын
Abakwishe icyo bakoze ni ukwiyahura ari bo. Iyo bakumenya ntabyo bari gutekereza !!
@marygracemukamana9639
@marygracemukamana9639 3 жыл бұрын
"ITEME" akabando nicumba iminsi yose. Warakoze wa Mfura we
@eyadema6628
@eyadema6628 Жыл бұрын
Tu seras toujours présent dans nos coeurs. La misércorde divine aura sa voix,un jour, et fera Justice pour son fils Kizito. En vérité tu étais le fils de Dieu,un envoyé pour la paix et réconciliation de son peuple. Mais, personne está prophète dans sa propre patrie...Tu es Saint.
@eugeniedushimimana7586
@eugeniedushimimana7586 4 ай бұрын
Repose en paix Notre amour Kizito Mihigo🙏. Ta mort m'a cassé le Coeur 💔😭.
@johnkagabo4408
@johnkagabo4408 4 жыл бұрын
Yemwe yemwe !! Koko ngo nta Muhanuzi iwabo !! Igendere Kizito, nta ko utagize, ngo udukangure !! Iyi si Indirimbo, ahubwo ni Isengesho ryo mu rwego rwo hejuru !! Mufungure amatwi, mukanure amaso, bene Kanyarwanda !! Kandi Muhorane Imana, mwitandukanye n'ibishuko bya Sekibi !!
@SamuelTwagirumukiza
@SamuelTwagirumukiza 18 күн бұрын
Erega mujye mwibuka ko na bikiramariya yakiriye umubabaro wumwana we birangira yakiriye umurambo wuwo muziranenge mubiganza bye +++ dufashe umubyeyi we gukomera no gukomezwa numubyeyi Bikiramariya ❤
@blessedbeloved8448
@blessedbeloved8448 4 жыл бұрын
Ce n’est pas par hasard que la vierge Marie est apparue à Kibeho avec un message très lourd, et que Kizito né à Kebeho a délivré un message pareil 👌🏾👌🏾Kizito ni intumwa spécial yarangije uruhare rwe. Ahubwo abanyarwanda twumve🙄
@kayalison5792
@kayalison5792 4 жыл бұрын
Surtout né la meme annee du debut des apparitions.
@ymy4498
@ymy4498 4 жыл бұрын
Ahasigaye ni ahacu tugakundana nkuko Kizito yabitwibukije. Yakoreshe ubuto bwe bwose kurangiza mission yari yarahaye n'Umuremyi yo kutwibutsa ko urukundo rudapfa. Asize umwana witwa KMP foundation twese duharanire gukora kuburyo uwo mwana azakura agasagamba mu mahanga yose.
@felixmanirambona6576
@felixmanirambona6576 4 жыл бұрын
Et d ailleur son apparution correspond with sa naissance. La meme annee
@isabellenantchop
@isabellenantchop 3 жыл бұрын
Et il est mort pour cela. Trop triste les carnages en Afrique
@byiringiroezechiel3460
@byiringiroezechiel3460 3 жыл бұрын
5
@yezunimuzima8083
@yezunimuzima8083 Жыл бұрын
Kizito byose warabivuze, kuva uyu munsi nzagufata nk’umutagatufu nkwiyabaza nk’abandi batagatifu bose. RIP, dear Brother!💔💔💔
@iamsorryrwanda6926
@iamsorryrwanda6926 Жыл бұрын
Inuma yamahoro kizito mihigo,umubyeyi wakubyaye Imana imuhe umugisha
@clementineuwera9716
@clementineuwera9716 4 жыл бұрын
Ruhukira mu mahoro Kizito. Nta gushidikanya ko urikumwe na So wo mu ijuru, kandi ko yaguhanaguye amarira n'imibabaro yose wagize. Urupfu rwakubereye inzira yakugejeje aheza, icyo rero nk"abizera kiradukomeza, humura ntituzaheranwa n'agahinda. Imana ishimwe yo yakuduhaye mu gihe cyayo, imbuto y'urukundo n'amahoro wateye mu mitima ya benshi yashinze imizi. Hamwe n'abamalayika bose bo mu ijuru, gumya uririmbire iyaguhanze!
@johnkagabo4408
@johnkagabo4408 5 ай бұрын
❤❤👍 !! Rwose !!👍
@esperancekwizera4698
@esperancekwizera4698 3 жыл бұрын
KIZITO MIHIGO, ntiwitavye Imana uracari muzima uzoba mumitima yacu ubuziraherezo. Mana turonse umutima nk'uwa KIZITO wahamagaye
@jeanclaudeniyonzima4048
@jeanclaudeniyonzima4048 3 жыл бұрын
Sinari beumve Uno ndirimbo yumuhisi Mihigo Kizito si umuhisi ahubwo azokwamaho. Nindirimbo ibereye abarundi nabanyarwanda. Wibuke ko uwo wibaza ko ari umwasi wawe ahubwo mugiye hamwe mukaganira yoba incuti. Kubabaririra vyanyavyo nivyo bikenewe kandi twipfuza.
@tugireyezujpierre8865
@tugireyezujpierre8865 3 жыл бұрын
Muvandimwe wanjye wo mukindi gihugu mfasha dukomeze twubake iriteme(le pont),kandi tuzaryuzuza.kizito nawe arahari arikudufasha
@emilemoutoube2726
@emilemoutoube2726 3 жыл бұрын
Si jeune, avec ce talent, hum! tu as accompli ta mission, frère. Va et repose en paix!!
@johnkagabo4408
@johnkagabo4408 3 жыл бұрын
D'accord avec vous !!
@nanadada1198
@nanadada1198 Жыл бұрын
Noupuunnnqnnnnnnnnjnhnnnnnnjju N No N
@candiceshumbusho8872
@candiceshumbusho8872 8 ай бұрын
@@johnkagabo4408😅 eww😅😅😢😅 je 😅😅 bête bête pas à 😅e😅re😅😅😅u😅😅😅😅😮😅😅 😊😅wwww 0:58 te reeeeeee😅ee😅 y😊yy😊e
@candiceshumbusho8872
@candiceshumbusho8872 8 ай бұрын
g’er
@candiceshumbusho8872
@candiceshumbusho8872 8 ай бұрын
deeeeeeeee
@kayalison5792
@kayalison5792 4 жыл бұрын
Banyarwanda mweee mwabanye numutagatifu ntimwabimenya
@rajabahati6853
@rajabahati6853 4 жыл бұрын
Nibyo kbx birakomeye tubuze umubyeyi ukomeye
@turibamweali8661
@turibamweali8661 4 жыл бұрын
Njyewe iyo murebye birandenga kuko arenze ikiremwamuntu cyose nabonye cyangwa numvise
@felixmanirambona6576
@felixmanirambona6576 4 жыл бұрын
@@rajabahati6853 sukubura ahubwo nukwambugwa.Intumwa nkiyoooo. Maana.
@godymbanyi1878
@godymbanyi1878 3 жыл бұрын
Kweli kabisa.
@ngendahayolaurent8387
@ngendahayolaurent8387 3 жыл бұрын
@@rajabahati6853 vcvcvvvvvvvvvvvvbbvbbvvbbbbbv bbvbbvbbbvbbvvbbvvn bng
@SamuelTwagirumukiza
@SamuelTwagirumukiza 18 күн бұрын
Ndizera ko arikumwe nabahowe imana iyo ijabiro kwa jambo Kandi akomeze adusabire twese abanyabyaha tukiri muriyisi yandujwe nikibi😢
@mariedushimiyimana5229
@mariedushimiyimana5229 3 жыл бұрын
Ntanyiturano y isi koko 🙏🙏 ruhukira mu mahoro Kizito wagiye urumutagatifu wasize inkuru nzuza. Imusozi 😭😭😭😭😭😭😭
@annienduta3055
@annienduta3055 3 жыл бұрын
Umuhanuzi/intumwa. Great message for us forever. Ubumuntu / ubu Kristu bwawe nzabubwira n’abuzukuruza banjye .Thank you Jesus.
@tatyanna9871
@tatyanna9871 4 жыл бұрын
Iyi ndirimbo nayumvishe inshuro ishyano ryose ariko sinyihaga ikubiyemo mesage umuntu yakagombye guhora yumva ngo isi ibashe guhinduka Dore ukuntu abantu bose bamuteze amatwi batarangara kandi ntibarambirwe n'ubwo iyi ndirimbo ari ndende wagirango bari mumisa bateze amatwi inyigisho za padiri Bamwe baranihanagura amaririra bivuga ngo ibakoze kumutima cyane Yewe singaye uwavuze ngo hapfa abagabo imbwa zigasigara Njya mbaza Imana nti "ariko wamana we urabona koko atagiye hakiri kare ?" Ariko iyo numvise indirimbo ze ndavuga nti nidushyira mubikorwa ibyo yatubwiye byose bizaba bihagije
@rajabahati6853
@rajabahati6853 4 жыл бұрын
Wagiye hakirikare arko urikumwe naso ukubyara kd naso womwijuru wararuhutse!
@ancillakabanyana658
@ancillakabanyana658 Жыл бұрын
ĶIZITO MIHIGO, TURACYAGUKUNDA, KU ISI NO MU IJURU. URI UWACU ITEKA💟💥
@gracenduwayezu8280
@gracenduwayezu8280 2 жыл бұрын
Biragoye kandi biranababaje kuba Kizito yagiye akiri muto.ariko nibutse ko na Yesu atamaze imyaka myinshi kwisi.Akazi Imana data wa twese yamutumye yari akarangije aho kumuririra dushime Imana yari yaramudutije.nari ntangiye kumuririra Umwuka w'Imana ahita anyibutsa Yesu amarira ndayihanagura sinzanongera.
@anatholekaringanire7649
@anatholekaringanire7649 3 ай бұрын
Na nyina yasabye ko twamurekura muri missa yo kumusezerera, rero timukarire. njyewe numva kubasha gucengerwa n'ubutuwa bwe bihagije ngo aho ari anezerwe!! kd n'Imana yari yaramudutije bizayinyura nidukora dutyo. ubu se ko turira kuko twamubuze abataramumenye bo bameze bate?? Twe twamenye ko Imbabazi, urukundo nyarwo ubumwe no kubabarira byukuri bishoboka kubera ko twabibonesheje amaso!! #Kizito ari mubantu bacye babashije guhamya ko imbabazi zishoboka nyuma yamahano U Rwanda rwabonye buri wese mpamya ko atabasha gusobanura mumagambo gusa.
@annemarieuwizigiyimana7816
@annemarieuwizigiyimana7816 3 жыл бұрын
Ewe Kizito warakoze kuza kw'isi nubwo ntagize amahirwe yo guhura nawe ndakwigirako vyinshi.Iyi ndirimbo yoyo sinigera ndayirambirwa nubwo ari ndende kuko insobanurira neza uwo uriwe.Umuhamya mwiza w'urukundo rw'Imana.Niwizihirwe aho wibereye ijabiro kwa Jambo kuko ubutumwa wari wahawe warabutanze uwumva yarumvise.
@sudinsengiyumva2361
@sudinsengiyumva2361 9 жыл бұрын
This is the most beautiful song I have ever heard. It makes me think about my purpose in this world.
@mururngi
@mururngi 7 жыл бұрын
SUDI NSENGIYUMVA !! Agreed! I can't get enough of it. I am so proud of this legend
@nyagatareprison5300
@nyagatareprison5300 5 жыл бұрын
Yeah
@adelinelyaruu3036
@adelinelyaruu3036 4 жыл бұрын
RIP beautiful soul❤️🙏🙏
@godymbanyi1878
@godymbanyi1878 3 жыл бұрын
This guy was a true example of peace and reconciliation. Unfortunately, just as President Sankara, the guy was silenced by his own.
@godymbanyi1878
@godymbanyi1878 3 жыл бұрын
@@mururngi though i can't understand all the words, but i know he preached peace and forgiveness to each other
@tugireyezujpierre8865
@tugireyezujpierre8865 3 жыл бұрын
Muvandimwe mihigo,twahuye n'agahomamunwa au cube!ariko ubutatu butagatifu buhari sha! Iriteme ninde watubuza kuryubaka?tuzaryubaka niturangiza turishyireho ibindera(umusaraba wa kristu) umuntu wese urikwisi azaribona,niyo hazagira abajya gutura ahandi mwisanzure bazariyoboka.mwe mwageze hakurya nimutugote dukore,dore iyisi turimo irimo inzitane... Dusabire mukundwa.
@finakibondo5239
@finakibondo5239 4 жыл бұрын
RIP kizito. Nta mugore n,abana usize Ariko usize imbuto Usize ijwi R Bizakuvugira mpaka.
@wamupepe120
@wamupepe120 4 жыл бұрын
Fina ,reka ,reka ,reka ,je ne suis pas convaincu qu'une personne mariée parlerai de la façon de kizito mihigo au Rwanda même ailleurs . Il fallait qu'il soit célibataire pour que le message soit très crédible. Il n'avait pas porté des gants ,just lui même. Un papa,une maman, tous pensent au leurs avant de livrer un message , naturalic , that's the way of the humans society. Sortir de ce principe, concept établi , toujours ,il faut s'attendre au pire,toute l'humanité sait ça . Être seul , célibataire , c'est être 24/24 disponible ./Il y a une valeur dans ce statut social ,merci kizito mihigo RUKUNDO CARITAS.
@wamupepe120
@wamupepe120 4 жыл бұрын
Yasize banabenchi ,les enfants du monde entier qu'il a aidé par ses chansons ,il a donné une bonne éducation en encadrant ses enfants , à chacun de faire la part de chose maintenant qu'il n'est plus là .
@wamupepe120
@wamupepe120 4 жыл бұрын
Fina uri gikibondo pee . Fasha tout ses orphelins et orphelinnes de génocide kwanza wee, mujinga .
@fonso6356
@fonso6356 4 жыл бұрын
Kizito yasize abana benshi cyane utashobora kumenya umubare, ibibondo , ingimbi, abakuze abasheshe akanguhe, bose ni abana be kuko message ye nta numwe iheza. Kandi ntiyarakeneye gushyira mu rugo umugore kuko wenda yari kumubera imbogamizi ku butumwa yagombaga gusohoza; twase turahari kandi tumukunda nk'umubyeyi wacu. Komeza udusabire mutagatifu Kizito kagirango turusheho kumva ubutumwa bwawe, nibwo bwonyine bufite igisubizo k'ibibazo by'abanyarwanda: URUKUNDO, UBWOROHERANE,AMAHORO, UBWIYUNGE
@mariejoseemanirakiza810
@mariejoseemanirakiza810 4 жыл бұрын
Banyarwanda Imana Yabahaye Ubuhanuzi mihigokizito. None .satani yarabahenze muramwica Rwanda warahovye pe.ntawundi
@martheuwimana6871
@martheuwimana6871 Жыл бұрын
Rupfu WE urubori rwawe turi he,Mihigo Kizito yarazutse ararimba urukundo hamwe abacu. Amen
@novatidamian7236
@novatidamian7236 4 жыл бұрын
Uwishe Kizito Mihigo nawe ategerezwa gupfa kandi a, opfe nabi cyane. Yari umunyakuri yashaka gusubiza hamwe abaturagwanda bakava mumatiku yinzangano
@ngiruwonsangajeandamascene
@ngiruwonsangajeandamascene Жыл бұрын
ntuzigera uva mu mitima yacu woe watubereye urugero rwiza rwo guharanira inzira nziza yo gushaka ubutabera n'ubwiyunge ku babikeneye byuzuye.Gs komeza uruhukire mu mahoro aho Imana yagutuje
@jeandedieuhategekimana8114
@jeandedieuhategekimana8114 Жыл бұрын
You will live forever in Rwandan Hearts ,you preached love ,honest and death will never succeed only love to do so.
@duniakaze1178
@duniakaze1178 3 жыл бұрын
Uwamwishe aze asabe ikigongwe aciye aho hose Kizito yaciye bamwumviriza! Atabikoze azapfe ari umusazi!
@monikcicci2859
@monikcicci2859 4 жыл бұрын
Komeza uyisingize !!! Nkuko wabihamije mu ngiro. Wari weze. Umusaruzi iteka ahera kumbuto igejeje igihe Yezu warakoze kwihishurira Kizito ngo natwe akuduhishurire.
@arletteumutesi8926
@arletteumutesi8926 2 жыл бұрын
Ni wowe ntwari y'u Rwanda iruta izindi. Warakoze kuvukira i wacu.
@inyamibwa
@inyamibwa 4 жыл бұрын
RIP Kizito! Udusuhurize abacu kandi ukomeze kudusengera!🥰
@rajabahati6853
@rajabahati6853 4 жыл бұрын
Arko mana kucyi watumye agenda??
@vestinemuakyisenga5134
@vestinemuakyisenga5134 3 жыл бұрын
Bjr madame
@desktopcolorado1414
@desktopcolorado1414 3 жыл бұрын
Now you are singing with Angels. You are a hero, saint and a lovable man forever and always !!!
@rugambaolivier7452
@rugambaolivier7452 3 жыл бұрын
One of the angel I have ever seen with my eyes on the Earth
@ngendahayolaurent8387
@ngendahayolaurent8387 3 жыл бұрын
Wwfwxxxxwxwwfwwwwwfwwwxwxwxwfwfffģfxģwfffxwfwģwģwfwfwxxwfģxģwfwfwxģfwģģwfwfwxfģģwfxwxwxwxwxwxwxwxxwwxwxxwwxfxxwwxww
@mururngi
@mururngi 7 жыл бұрын
Can't seem to stop listening to this song. Ninziza kandi ubu butumwa bukenewe nu Rwanda kugirango dukire ibikomere
@uwerarose6478
@uwerarose6478 Жыл бұрын
Nzakomeza ngukunde,uracyariho muri njye!
@wamupepe120
@wamupepe120 5 жыл бұрын
Kabisa ,il dit la vérité ,les concernés ne doivent pas être contents pee, nibyo .!!!
@inyamibwa
@inyamibwa 4 жыл бұрын
Dukomeje abawe Imana ibahe imbaraga zikenewe! Turangamire ijuru benedata!💔💔
@belindakabeja9388
@belindakabeja9388 4 жыл бұрын
Ababisha bishe KIZITO MIHIGO bahekuye abanyarwanda aho bava bakagera. Le message est plus important que le messager nkuko yabyivugiye. Banyarwanda nimwumve izi mpanuro, le messager n’est plus😭😭
@raissafabien4285
@raissafabien4285 3 жыл бұрын
Bahekuye isi yose
@lucumuhire1390
@lucumuhire1390 3 жыл бұрын
warangije ubutuwa bwawe muvandimwe w'abanyarwanda bose, Imana nikomeze kukwishimira no kunezezwa n'umurimo mwiza wakoze mu rwakubyaye...utarunvise Roho w'Imana azakomeze amugenderere kuko ibi ntibyaturutse ku Nyama n'amaraso
@eyadema6628
@eyadema6628 Жыл бұрын
Un chant d'héritage pour les rwandais de toutes les generations de tous les temps jusqu'à la parusie du Christ. RIP Kizito.
@patrierose8298
@patrierose8298 Жыл бұрын
Niba nawe waje hano muri 2023 imana iguhe umugisha namahirwe meshi muruyu mwaka ndetse nindi myaka igiye kuza ❤
@uwimanamarieaimee6672
@uwimanamarieaimee6672 Жыл бұрын
RIP muvandimwe utazakumva si uwanjye iteme ryawe wararyambutse mu mahoro wadùhaye akabando kazatwambutsa iryacu
@nshizirungujohnbienaime6468
@nshizirungujohnbienaime6468 4 жыл бұрын
Wowe Kizito Mihigo.🕊 Uhoraho ibihebyose akwishimire aho uruhukiye mu Mahoro ahoraho 🎊🙏
@kayalison5792
@kayalison5792 4 жыл бұрын
Yooo yaririmbana amarira mu maso. Ariko Mana iyo profondeur m ndirimbo yayivoma he? Kizito weeee udusabire ncuti nziza. Thanks for the legacy. Mbese iyo tudapfuye iyo Mana yayibona ate? Urupfu rwawe ni iteme yukubona Imana ncuti yanje. Uri umutagatifu.
@mariejoseemanirakiza810
@mariejoseemanirakiza810 4 жыл бұрын
Rwanda waracumuye kumana uyomwana yazize iki narababaye nubu
@felixmanirambona6576
@felixmanirambona6576 4 жыл бұрын
@@mariejoseemanirakiza810 Urwanda gwarariteye imikoshi myishi kandi muri Africa nigwo gwo nyene gwari gwatewe iteka mukuronka abahanuzi haba mumabonekegwa ikibeho
@innocentndayishimiye2749
@innocentndayishimiye2749 Жыл бұрын
Nukur jendumurundi ukunda,cane. Kizito,mihigo
@mariejeannemukankuranga5559
@mariejeannemukankuranga5559 3 жыл бұрын
Barekanye ko urukundo rudashoboka bica umuhamya n intumwa y amahoro n imbabazi. Bahisemo kximika urwango nivangura abana b igihugu ngo niko kuramva kwabo . Baribeshye cyane kumena amaraso y intungane nityo herezo ryabo. Repos à ton âme.
@bintiraha3250
@bintiraha3250 2 жыл бұрын
"I will sing of the Lord's love forever; with my mouth I will make your faithfulness known through all generations" Pslams 89:1. RIP Kizito Mihigo, you did your part.
@baba1975ify
@baba1975ify 13 жыл бұрын
Merci Kizito pour ce beau message.Je sais qu'il ya des gens qui ne te comprenne pas et te traite d'utopiste mais sache qu'il ya des gens te comprenne bien.Avance nous sommes avec toi.Merci Jésus d'avoir créer KIZITO et de l'avoir fait ton instrument de paix et d'Espoir. God bless U brother
@wamupepe120
@wamupepe120 4 жыл бұрын
Pour faire passé un message d'amour , c'est pas évident d'être applaudis . Naze ,on l'a traité d'un GASUKU . cyibyo ? La vérité trouble,la vérité agite ,bon signe qu'on a compris le message.
@Mahoro1746
@Mahoro1746 4 жыл бұрын
Amen
@wamupepe120
@wamupepe120 4 жыл бұрын
Kizito était avec l'esprit de Dieu . A free boy ,free speech, il n'était pas un corbeau et encore moins un renard .
@ymy4498
@ymy4498 4 жыл бұрын
Nigaba bishoboka bite ko muri 2011 washoboraga gusobanukirwa iyi ndirimbo?Abenshi biyumvira gusa melodie.
@kscjuf9243
@kscjuf9243 4 жыл бұрын
Ndagukumbuyeeeee ariko iteme nambuka ngo nkugereho ni rirerire muvandimwe mu buryo ntakubwira ibitugu biraremerewe kuko umutima wo wamaze gushenguka ikintiza imbaraga gusa ni ukwizera ko aho uri uri mu mwanya mwiza kuko warawukoreye mu rugendo rwawe hano ku isi. Nzi neza ko nta rungu uracuranga ukaririmba Mzee akizihirwa n'abamarayika. Erega burya tu avais raison... si seulement ...
@nicolettelinda1201
@nicolettelinda1201 3 жыл бұрын
Twarababaye kubura Kizito aliko tunishimire ko yatubereye urumuli rw'ibyo tulimo dukora uyu munsi, yatubereye igitambo. Dutere ikirenge mu cye, ibyo yifuje akili kuli iyi si bizashyirwe mu bikorwa maze aho ali azabyishimire. Nyagasani abidufashemo maze hazavuke ba Kizito benshi.
@wamupepe5301
@wamupepe5301 3 ай бұрын
Rwanda ifata umu PROPHÈTE , c'est clair pas des négociations nul part. 👏👏👏👏👏
@eratosthenes10
@eratosthenes10 3 ай бұрын
Yes nibyo niba ubasha kubabarira abandi ntacyabuza n’Imana yo mwijuru kukubabarira
@blessedbeloved8448
@blessedbeloved8448 4 жыл бұрын
Un message prêchant l’unité et la réconciliation après les déchirements impensables. Il faut cesser de pleurer par contre décortiquer le message. Construisons le pont. La personne est partie mais son message ne moura jamais c’est un Martin Luther King du Rwanda.
@blessedbeloved8448
@blessedbeloved8448 4 жыл бұрын
Kizito is in Heaven
@marie-annickcherot5665
@marie-annickcherot5665 4 жыл бұрын
Blessed Beloved Cet homme avait un aura d’Amour de Dieu dans son être
@felixmanirambona6576
@felixmanirambona6576 4 жыл бұрын
Yantumwa y Imana niyakera.Erega niho nkibona iyi ndirimbo.Mana yanje!Urwanda gwari gwaronse umuhanuzi kuva kera.Ndumvise ibintu bikomeye muriyi ndirimbo imaze imyaka9.Kizito bwabundi urwanda :Ntamuhanuzi yemegwa iyavuka.Uruhuke mumahoro mwenewacu Kizito udusabire
@mariejoseemanirakiza810
@mariejoseemanirakiza810 4 жыл бұрын
Uyumwana yarumuhanuzi .ikibabaje. Nuko.abanyarwanda.batamutahuye.ninka.yezu.ariko.yambabaje.namumenye Yafyuye. Ntanundi. Yarafise. Amajambo Yubutumwa kizitomihigo. Umukama. Yezu Nakwihoreze
@annanyaguthii4325
@annanyaguthii4325 Жыл бұрын
I love this song very much though I don't understand the words but can always guess the meaning. RIP KIZITO MIHIGO the saint of our time. Can't have enough of it.
@ChristopheIkurakure-od3ti
@ChristopheIkurakure-od3ti Жыл бұрын
Ff
@07Divx
@07Divx 13 жыл бұрын
Mana sinkashake guhozwa, mbere yo guhoza, Mana sinkashake kumvwa mbere yo kumva abandi, sinkashake gukundwa aho gukunda...............Iyo mbabariye uwampemukiye nawe urambabarira Nyagasani!!! Thanks Mihigo u're a gift to our country!!!!
@user-xc7xn1yv1p
@user-xc7xn1yv1p 6 ай бұрын
Mana ndagusavy umutima wukwihanganiranura ndashak kubabarira uwampumukiy ,
@Etoilelove12
@Etoilelove12 8 ай бұрын
Kizito uri mwiza kuruta abasore Bose Bo mu Rwanda !!!!!
@josianemukeshimana6647
@josianemukeshimana6647 4 жыл бұрын
Why you always bring tears to my eyes? My heart is very saddened, you were not just a human being you were from another planet. RIP MFURA NZIMA K.M
@kagerukamilleire1023
@kagerukamilleire1023 3 жыл бұрын
Yooooo amarira aramanuka buri gihe uko ndebye iyi ndirimbo umwaka urashize inyangabirama zikuvukije ubuzima ujye uzisabira wa numa yamahoro wee.....
@claudettemuteteli-umuganwa8783
@claudettemuteteli-umuganwa8783 6 жыл бұрын
Kizito Imana ikumve kubera iyindirimbo. Ntawundi muntu narinumva usobanura urupfu rugahinduka ikiza. Ubwo buhanzi ninema iva kuri Nyagasani ntibukwiye guhera. kandi amagambo ari muriyindirimbo avuze byinshi buri wese yakakwifuje kuvuga. Kandi utwibutsa nogusaba imbazi. Uti "iyombabariye uwampemukiye nawe urambabarira Nyagasani" sinzi ko namwe mubyumva uko byumva. Anyigisha kubabarira abanyiciye cyane cyane muriyiminsi. Kizito yabaye nuwa mbere mukwemera icyaha gikomeye yakoze. Nabyo ntibisanzwe kwemera icyaha gikomeye guryo. Binyemeza uwo uriwe Kizito. Ibigwi byawe nibijye imbere yImana n'abantu bakubabarire. Kuko naho wigishije abica gutinyuka kuvuga ukuri kubyaha bavuze...... Imana yo turizera ko yakubabariye kandi wenda byaba arinokukunyuza mubikomeye ngo uzabone uko ufasha benshi. Niko byumva mumbabarire abatubyumva nkanje. Imana ikwibuke.
@mukajustine8774
@mukajustine8774 4 жыл бұрын
😭😭💔💔
@adeleminani4708
@adeleminani4708 7 жыл бұрын
Vous êtes un amour Kizito. Ceux qui qui vous font croupir en prison freinnent l'amour de Dieu et la.paix au Rwanda. Qu'ils vous libèrent sans condition. seraient-ils jaloux? Qu'ils se dominent. c'est l'amour qui aura raison . Hier, aujourd'hui et demain
@ymy4498
@ymy4498 4 жыл бұрын
Vous avez raison, il y avait aussi de la jalousie. Kizito etait aimé plus par toutes les catégories de personnes.
@helenehope1805
@helenehope1805 3 жыл бұрын
Uwakwishe isi itangiye kumwota nshuti y’Imana n’abantu Kizito❤️
@walilydidierdebugger1326
@walilydidierdebugger1326 4 жыл бұрын
RIP Bro!!! I'm now speechless
@adelinelyaruu3036
@adelinelyaruu3036 4 жыл бұрын
Rest in eternal peace 💔💔🙏🙏
@madeleine8586
@madeleine8586 5 жыл бұрын
Komera cyane kizito,iyi ninziza cyane,nemeye ko roho mutagatifu akuvugiramo ,nta muntu wahimba indilimbo nkiyo,kubwe nunva indilimbo zawe kugeza nubu sindazisobanukirwa, si non ou tu trouve ton insipiration .cest pentecote que le saint esprit redescende encore sur toi et sur Rwanda je t,aime
@NarutoUzumaki-wo4hk
@NarutoUzumaki-wo4hk 3 жыл бұрын
Dusabire cyane tugeze mu bibazo by'inzitane.
@jeanclaudemugisha5390
@jeanclaudemugisha5390 7 жыл бұрын
uyu niwe muhanzi. iyi ndirimbo yankoze kumutima kugeza niyi saha. Kizito uwiteka akorohereze
@desktopcolorado1414
@desktopcolorado1414 3 жыл бұрын
Amaraso yawe ntiyamenekeye ubusa ahubwo azacungura abanyarwanda benshi bishwe n'agahinda kubera imibereho mibi barimo muri ibi bihe . Warakoze kandi turizera ko Nyagasani wakundaga kandi wakoreye yabiguhembeye !!!!
@graceuwerandahiro481
@graceuwerandahiro481 7 жыл бұрын
ushaka kugera mu ijuru azakurize ibyo iyi ndirimbo ivuga kdi si mwijuru gusa ahubwo no mwisi azabaho neza kdi mumahoro. Thanks you genius and innate boy.
@Mahoro1746
@Mahoro1746 4 жыл бұрын
Rwose ! Wakurikiye grâce ?!! Mana we nta gushidikanya uyu yari umuhanuzi .RIP Kizito . Itara usize ucanye ntirizazima
@SamsungSamsung-iv6jy
@SamsungSamsung-iv6jy 3 жыл бұрын
Imana ishimwe ko uyumunsi Imana yasobanuye ko ubuzima butivuganwa nurupfu warabivuze ntibabyumva ark aho bakwiciye barabibonye karibwo wakoze akazi kenshi cyane nemerako ubu aribwo uriho kuko wageze aho urupfu rutagifiteho ububasha
@mururngi
@mururngi 7 жыл бұрын
The best of all songs! Shout out to those listening it in 2017! Missing our brother and praying God to give him strength!! Your legacy lives on
@wamupepe120
@wamupepe120 5 жыл бұрын
This the rythm of my friend yan nepo ,i remember ,oooo , c'est quoi cette stupide mort .
@shumbushorauru8054
@shumbushorauru8054 2 жыл бұрын
Rip igihe cyose nkumvise ndarira urwanda rwarahombye
@sangwaJado
@sangwaJado 2 ай бұрын
Iyi ndirimbo sinjya nyihaga sinjya nyirambirwa indyohera cyane kurusha uko isukari iryoha. Kubura uyu muvandimwe U Rwanda rwarahombye bikomeye.
@ladislasnimubona9192
@ladislasnimubona9192 7 жыл бұрын
Il y a longtemps que je connaisse kizito ,auparavant j'écoutais ces chansons catholiques et maintenant je viens d'écouter cette chanson pleine d'instruction,pleine de conseils de réconciliation, même s'il est emprisonné le message est bien donné et diffusé. Moi,j'aime le contenu surtout vers la fin, rwanda rubaye urwagasabo ,berisi yose ukwizera,kuko wew wameny urupfu erek abandi kwatari iherezo........berek kurwanko rutakibasha mumitima y'abanya rwanda kubandanya,mrci kizito;moi suis burundais.
@kathym3978
@kathym3978 3 жыл бұрын
Havumwe urupfu rwagutwaye kare. Ariko imbuto wabibye zizakomeza kwera izindi nyinshi. RIP Kizito❤️
@kamach75
@kamach75 3 жыл бұрын
Iyi ndirimbo igomba kuzaba Indirimbo y'iguhugu y'ubwiyunge nyabwo bushingira ku rukundo n'ubumuntu. Kizito, abakwishe baratubabaje cyane, komeza uruhukire mu mahoro kandi ubutumwa bwawe ntabwo buzigera bufushwa ubusa.
@turibamweali8661
@turibamweali8661 4 жыл бұрын
Ninde yabonye uwo mugore yumvise avuze ngo mbe umuntu aramutse adapfa nazakugeraho gute maze akaminura iminwa akanazunguza umutwe ! Urumvako amwumva nkumuntu wataye ubwenge rwose ariko we iyo akorera araziko itabeshya kandi yaramuhembye
@niyigenasolange3776
@niyigenasolange3776 6 ай бұрын
😢😢😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭🇷🇼 Really ntabwo nemera ko wapfuye gusa uzahora mumutima wanjye nzakubwira utakuzi nkubwire nabazankomokaho bose 😢😢😢
@leodieinamaye3089
@leodieinamaye3089 3 жыл бұрын
Ese twese wotubera akarorero k'urukundo n'ubwiyunge, Mana turabikuzamvye
@bihezandesaidi6456
@bihezandesaidi6456 3 жыл бұрын
Imana izaguhe Ibyiza byoc byomwiju RIP
@TheCharity.
@TheCharity. 4 жыл бұрын
RIP KIZITO MIHIGO. TUZAHORA TUKWIBUKIRA KU NDIRIMBO ZAWE Z'UBUMWE N'UBWIYUNGE.
@mucyochristelle9567
@mucyochristelle9567 4 жыл бұрын
RIP Kizito. Imana ikwakire mu bayo. Usize ubutumwa bw'iza bw'urukondo buzahora buvugwa iteka ryose murwa Gasabo. Tuzahora tukwibuka. Abaguhitanye bazapfana ipfunwe n'umugayo. Ruhuka mu mahoro.
@engelbertdusabimana1012
@engelbertdusabimana1012 3 жыл бұрын
Paix a ton âme Kizito et Priez pour nous pauvres pêcheurs et pour la réconciliation au Rwanda
@mururngi
@mururngi 4 жыл бұрын
Oh my only Saint that I met and appreciate what you have done for our country. RIP champion forever in our 💕
@adelinelyaruu3036
@adelinelyaruu3036 4 жыл бұрын
Keep faith Agati. KIZITO MIHIGO is in a better place. Pray for him always 🙏🙏🙏
@kabandajohn9567
@kabandajohn9567 4 жыл бұрын
Uri umuhanzi w ibihe byose ntuzi bagirana uriho uzahoraho Ruhukira mu amahoro .
@nshimiyimanatresor1015
@nshimiyimanatresor1015 4 жыл бұрын
Mutagatifu Mihigo Kizito, wabaye kandi uzahora uri igikoresho cy'amahoro. Umubabaro wagize, ihohoterwa wakorewe nibyo bizaha abanyarwanda amahoro. Uri intwari iruta izabayeho zose. RIP NTWARI MUTAGATIFU MIHIGO KIZITO 😭😭😭😭😭😭😭😭
@francineniyomunezero7024
@francineniyomunezero7024 4 жыл бұрын
Yabaye urugero rw'isi yose."Iyo imbuto ipfuye yama vyinshi" Ubu noneho nabatari bamuzi twaramumenye ubuziraherezo.Izo ndirimbo ziwe babujije gucurarangwa,tuzozisubiramwo tuziririmbe mpaka ....
@kayalison5792
@kayalison5792 4 жыл бұрын
Ngarutse hano kwumva iyi ndirimbo, Yezu warakoze kuduha Kizito Mihigo. Kizito Mihigo udusabire abarundi n'abanyarwanda
@johnkagabo4408
@johnkagabo4408 4 жыл бұрын
Mbega Mbega Indirimbo Ikomeye !! Na bariya bamuri imbere , urabona mu maso ko batakaye !! Igendere Kizito !! Aho kugushimira, dore ibyo Abagome bagukoreye !! Huumm : ((
@inkalavache3687
@inkalavache3687 4 жыл бұрын
"Come, oh beautiful Death; my soul is longing for you. Come close to me and unfasten the irons of life, for I am weary of dragging the. Come, oh sweet Death, and deliver me from my neighbors who looked upon me as a stranger because I interpret to them the language of angels..." "Hundreds of years later, when the people of the city arose from the diseased slumber of ignorance and saw the dawn of knowledge, they erected a monument in the most beautiful garden of the city and celebrated a feast every year in honor of that poet, whose writings had freed them, Oh, how cruel is man's ignorance!" Khalil Gibran. I have no doubt in my mind that we will elect a grand monument celebrating our hero, Kizito Mihigo, for all he has done to liberate us. I cannot wait to see that day!
@adelinelyaruu3036
@adelinelyaruu3036 4 жыл бұрын
"Saint"Kizito of Kibeho to be. God hear the prayers of the faithful,
@christianeuwihoreye9378
@christianeuwihoreye9378 3 жыл бұрын
Yesu abane nawe Kizito we aho wisinziririye akurinde kugeze mugito cy'umuzuko . Ni ukuri ni wowe Imana yubakishije iteme rikomeye ritajegajega rizakura abanyarwanda murwobo batawemo n'urwango ndengajamere rwari rwarabashinzemo imizi .Habwa umugisha aho wiryamiye.
ЧУТЬ НЕ УТОНУЛ #shorts
00:27
Паша Осадчий
Рет қаралды 9 МЛН
Inside Out 2: Who is the strongest? Joy vs Envy vs Anger #shorts #animation
00:22
Alex hid in the closet #shorts
00:14
Mihdens
Рет қаралды 12 МЛН
Kizito Mihigo - IGISOBANURO CY'URUPFU - Requiem réconciliateur
10:32
All about Kizito Mihigo
Рет қаралды 3,2 МЛН
kizito Mihigo Songs Dutaramane nawe
1:02:02
UMURYANGOREMEZO MPUZAHANGA MIHIGO KIZITO.
Рет қаралды 29 М.
MENYA IKIHISHE INYUMA ZIPFU ZABASHIZE FPR KU BUTEGETSI
16:53
IGIKWASI TV
Рет қаралды 84 М.
RWANDAN GOSPEL SONGS - CHRYSO NDASINGWA
1:41:15
Chryso Ndasingwa
Рет қаралды 382 М.
Kizito Mihigo - Akira uru Rwanda Mana Ihoraho (Lyrics) Full audio
13:49
Catholic songs - Indirimbo za Kiliziya Gatolika
Рет қаралды 48 М.
kizito mihigo songs [ 4 hours ] non stop  Umuryangoremezo mpuzamahanga kizito mihigo
3:18:54
UMURYANGOREMEZO MPUZAHANGA MIHIGO KIZITO.
Рет қаралды 23 М.
Ese koko Kagame yarapfuye? Ukuri ni ukuhe? Itohoza rya Kayumba Rugema
25:30
Erkesh Khasen -  Bir qyz bar M|V
2:43
Еркеш Хасен
Рет қаралды 781 М.
Әбдіжаппар Әлқожа - Ұмыт деме
3:58
Әбдіжаппар Әлқожа
Рет қаралды 850 М.
Malohat
3:35
Xamdam Sobirov - Topic
Рет қаралды 1,1 МЛН
Nurmuhammed Jaqyp  - Nasini el donya (cover)
2:57
Nurmuhammed Jaqyp
Рет қаралды 392 М.