Umva, njyewe nk'umuntu wavukiye aha hantu, ndabizi neza ko abantu bafite amasambu hariya hantu bari babizi ko amasambu atari ayabo! Twese kuva kera twahinze mu masambu tubizi neza ko baramutse bahabonye amabuye twahomba! Iby'uyu mugore ni amatiku! Aba ni abimukira bagiye bava ahandi bababwiye ko Rwinkwavu haba amasambu y'ubuntu, bakaza bagafata amasambu ya société !