Рет қаралды 15,321
#umwiza_Arahenda #karahanyuze
UMWIZA ARAHENDA
Iby’urukundo birakanyagwa
Narakunze nkundwakaza umwiza
Nibwira ko ari jye yikundira
Naho inyuma bikaba bicika
Umunsi umwe umwiza antumaho
Ngo nzaze ejo iwabo tubonane
Sinigeze ngoheka iryo joro
Naraye mu nzozi z’intamenya
Burakeye ubudakabya inzozi
Ngiye kuganira n’uwo nkunda(x2)
Ngezeyo yanyakiriye neza
Ansukira akagwa mu gacuma
Bidatinze numva imodoka
Umwiza ansiga mu nzu njyenyine
asanganira azana abasirimu
Karavati ziniga amajosi
Ntiyandeba n’irihumye shwi
Agacuma ndagakereranwa(x2)
Binywera Byeri mbatumbiriye
Numva ntari aho ngomba kuba ndi
Mbonye amaso agiye kumvamo
Narijijishije ndasohoka
Nditahira ngenda ntasezeye
Nta gatuza nari nifitiye!
Umwiza arahenda (x4)
Umwiza sinamurenganya (x4)
Isuri isambira ibyo isanze (x4)
Umwiza sinamurenganya (x4)