Рет қаралды 3,972
Joseph Aloisius Ratzinger yavutse taliki ya 16 mata 1927, avukira muri Basse-Bavière ho mu Budage. Yavukiye mu muryango w'abakristu cyane. Bari abana batatu. We na mukuru we bahabwa ubusaserdoti taliki ya 29 kamena 1951. Igice kinini cy'ubuzima bwe yari umwalimu ukomeye wa tewolojiya. Guhera mu mwaka 1962 kugeza 1965, agira uruhari rukomeye mu nama nkuru ya Kliziya yiswe Vaticani ya 2.
Yagizwe umushumba wa arikidiyosezi ya Ratisbone taliki ya 25 werurwe 1977, nyamara umwaka w'i 1981, ubwo Papa Yohani pawulo wa 2 yari amaze gutorerwaga kwicara ku Ntebe ya Petero, yahise amushinga kuyobora icyo nakwita ministeri ya Kliziya ishinzwe kurengera ukwemera n'umuco wa gikristu (Congrégation pour la doctrine de la foi). Iyo congrégation yayiyoboye igihe cy'imyaka 24. Nta wundi muntu wigeze ayimaraho imyaka nk'iyo.
Yatorewe kuba papa ku ya 19 mata 2005, ahitamo izina rya Benedigito, taliki ya 11 gashyantare 2013, yegura kuri uwo murimo, yegukira gusengera Kliziya. Yitabye Imana afite imyaka 95, taliki ya 31 ukuboza 2022.
Aruhukire mu mahoro, kandi akomeze asabire Kliziya cyane, kuko turi guca mu bintu bikomeye!