Tudaciye hirya, iyi gahunda yo gufunga insengero yakozwe nabi. Kandi ntekereza ko na Perezida wa Repubulika yabibonye ko byakozwe nabi bivamo no kuba yarahinduye uwari umuyobozi wa RGB. Ni koko hari inyubako z'insengero zitujuje ibisabwa ariko byakosorwa kuruta kuzifungira rimwe ari ibihumbi mu gihugu. Naho gutumira Musenyeri Mbanda ngo aje guhagararira imiryango ishingiye ku myemerere ntaho bitaniye nuko watumira Kayafa kuvuga ku karengane Yesu yakorewe na Pilato mu kubambwa kwe, cyangwa gutumira impyisi cyangwa intare kuvugira impala n'izindi ndyabyatsi ihohoterwa zikorerwa n'indyanyama mw'ishyamba. Njye ikibazo mbona hari ugukangarana kudashaka kugarazwa byeruye gutewe n'umubare mwinshi w'insengero ziri ahantu hose wenda uburyo bifuza kuzigenzura bukagorana. Cyangwa se aya madini manini yaje kera nk'abagatolika, abangirikani, abadivantisiti, ababatista, itorero rya ADEPR aariko yo ivuguruye, abayisilamu n'andi ya giporoso yari asanzweho mbere 1990, ayo asanzwe afite ubutaka buhagije mu gihugu n'ibikorwaremezo nk'abafashe kera bagabiwe n'ubwami cyangwa ubutegetsi cyangwa abaguze kera igihugu kitaraturwa cyane ngo ubutaka bube igicuruzwa gihenze, babangamiwe n'amatorero n'imiryango ishingiye ku myemerere yavutse nyuma cyane cyane guhera nyuma ya 1994. Kuko abanyarwanda bari barahungiye mu bihugu bitandukanye igihugu kimaze kubohorwa batahukanye n'amadini cyangwa amatorero yabo, mu Rwanda bakunda kwita za church. Ayahoze mu gihugu yo yitwa za Eglise ari nayo yifite mu byukuri. Izi za church hose mu gihugu nizo ziifite ubutaka buto, nizo zifite ibikorwaremezo nk'amashuri n'amavuliro hafi ya ntabyo, nizo zazanye ubwinshi bw'insengero bigaragara ko zidakenewe. Birashoboka cyane ko nyuma ya politiki y'igenzura ry'insengero, amadini n'amatorero, harimo n'akagambane ka za Eglise za kera. Mu mvugo za politiki humvikanamo urwikango rw'umubare mwinshi w'insengero mu gihugu, humvikanamo kandi kugaya umusaruro izo nsengero cyangwa ayo matorero atanga mu bijyanye n'ubukungu n'ishoramari Leta ifite icyo ikuraho, hagahita hatekerezwa umusoro ku.madini. hari aho Perezida wa Republika agira ati " insengero.ibihumbi, ni za robine zitanga amazi, ni inganda... ubundi zashinzwe gute?" . Minisitiri nawe muri iki kiganiro yagaragaje kuba insengero ari nyinshi mu gihugu. Ubworero mu buryo bwumvikana ni ugushyiraho amategeko n'amabwiriza biremereye kwemererwa no gushingwa kw'amatorero mashya, kubaka insengero, gukora kwazo, gukumira kwaguka kwazo, byose bigomba gutuma umubare w'izo udakomeza kwiyongera, n'umubare wa za church zibangamiye za Eglises ukarushaho kugabanuka bikazagera aho hasigara insengero z'amadini ya kera afite ubushobozi buyaha uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka, abo bita inzaduka bamaze kubakura mu nzira. Ariko kandi birashoboka cyane ko bidakoranywe ubushishozi abari abayoboke ba za church batagifite insengero zubatse n'aho bateranira, bazimurira insengero zabo mu bundi buryo ( mu ngo, mu mahuriro anyuranye, mu birori binyuranye no mu bundi buryo. Bagakomeza kubaho bahanganye na Leta ifatanije na za Eglise kugeza byombi bitsinzwe kuko ikijyanye n'imyemerere y'ijuru ntikijya gitsindwa na rimwe. Gihitana abantu, bikabyara akarengane mu gihe gito cyangwa kinini ariko igihe cyose bisozwa hatsinzwe Politiki imyemerere igakomeza.
@ikibazogikomeye61912 ай бұрын
Ibi byose bigaragaza ubukene intege nke z'igihugu. Kandi ubu bukene ntabwo buzamarwa nogufunga insengero kuko urebye na Leta nayo haribyo itarageraho kandi biri munshingano zayo! Ese wamugani ari ahantu hirirwa abantu umunsi kumunsi wambwira iherezo ryaho ntamirinda nkuba ihari urugero ibigo by'amashuri nibingahe biyigira? Aha harimo ibanga!!!!!!
@EmmanuelSibomana-r4i2 ай бұрын
Twebwe Abarundi bo muri Canada, dukunda Umupfasoni Mme Scovia, avugisha ubwenge bwinshi no kwicisha bugufi kuremereye❤ Scovia, mwe na benshi muri mwe, muzatuma mu Burundi, haza NDUMURUNDI, kuko nico kizakiza Uburundi ye!!!
Harya ngo leta ni umuturage muzansobanurire iyo statement? Ikindi se ko mbona leta yaje nk' abapolisi: iyo atakubwiye za ka cini, viringita icara hasi nk' aho mwakoranye ikosi ngo ikosa ryavuzwe ntiryakosoka!? Aha narumiwe iyi ni imiyoborere ikwiriye? Harya leta nta kosa igira imbere y' abaturage byose biharirwe Nankana?😢
@tuyisengevincent15512 ай бұрын
Scovia uruwibihe byose
@peacerecordstudio12072 ай бұрын
Scovia ibyo avuga nibyo pe
@yvan_holla2 ай бұрын
Hahaha!idini uburenganzira bw'ibanze bwa muntu!!wapi!divertissement!utariye se wajya mu nsengero,?wambaye ubusa buri buri se?(protection)!
@nyirajyamberechristine94382 ай бұрын
😂ahubwo Joel apotre mignone we urusengero rwe rwararokotse Paster Hortense se
@theonesteniyomufasha72062 ай бұрын
Arikose scovi, aba Pasteur's mupfa iki? Wakikoreye itangaza makuru ukareka iby, aba pasteur ko utazi iyo biva niyo bigana, guhagarika nikimwe, ariko gusenya sibyo niba mubona yadakwiye insengero mubagire inama y, ibindi bakoreramo hato bidakomeza gukurura ibihombo.
@ManishimweNathan-t6f2 ай бұрын
Wi kwikorera Scovia kuko umu pastor nka Claude wirirwa atukana kuri KZbin nanjye namufunga kuko barahari benshi basebya pastoral
@yisabriel2 ай бұрын
Ubundi se abapasteur bamaze iki uretse gushaka indamu mubanje gukina na émotions nabantu