Рет қаралды 18,478
Mu kiganiro Murisanga turumva igice cya Karindwi kuri Kudeta yabaye mu Rwanda muri 1973. Ni kudeta yakuyeho ubutegetsi bw'uwari Perezida Gerigori Kayibanda igashyiraho ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana. Turatumikira ahanini bamwe mu mfubyi z'abari abanyapolitiki bakomeye muri 1973. Turavugana kandi n'abandi bantu bakurikiraniye hafi bimwe mu byaranze kudeta nyirizina. Noneho turaha n'ijambo abifuje kugira icyo bongera ku biganiro byatambutse mbere. Mwese ikaze ku Ijwi ry'Amerika.