Rwanda 1973: Umugore Rukumbi Wajyanye n’Abandi

  Рет қаралды 9,026

Radiyoyacu VOA

Radiyoyacu VOA

Күн бұрын

Uwo ni Agnes Kabarenzi, waguye muri gereza ya Ruhengeri muri 1977. Iyo uvuze abantu bishwe nyuma ya Kudeta yo muri 1973, benshi bumva Abanyapolitiki.
Byatumye twibaza umwanya Agnes Kabarenzi yari afite mu ishyaka MDR ryari ku butegetsi, minisiteri yakoragamo, dushaka inyandiko yasize yanditse. Byose nta na kimwe twabonye. Nose se yari muntu ki ?
Kudeta yabaye Agnes Kabarenzi ari umukobwa w’inkumi ufite imyaka 24. Yavukiye i Muyunzwe mu cyahoze ari komini Masango muri Perefegitura ya Gitarama. Ababyeyi be bari Languida Mubiligi na Anaclet Sebufilira. Umwana Agnes Kabarenzi yibarutse ari muri gereza, ntashobore kumurera … ni umutumire w’ikiganiro Murisanga.
Iki kiganiro Ijwi ry’Amerika ryagiteguriye ababyeyi mwese. Mwabyaye, mugaheka, mukarera. Tugituye n’abandi barereye Imana. Tugituye n’imfubyi zakuranye umutima wa kimuntu. Agnes Kabarenzi yapfuye amaze iminsi 52 atarya. Yishwe n’inzara.
Abakoze ubushakashatsi ku kibazo cy’amahoro no gukemura impaka kw’isi, batwibutsa ko iyo amateka atigishijwe uko yakabaye, amahoro adashoboka. Baduhanurira kandi ko uwiciwe akwiriye kugira igihe cyo kurira no kugira uburenganzira bwo kubwira abandi ibyamubayeho mu gihugu ke. Kuri bo, no kuri twe, ni yo nkingi y’amahoro arambye, imbuto y’ikizere, ari na byo bibyara imbuto y’ubuzima. Iyo mbuto ni yo tugarukaho mu kiganiro cy’uyu munsi.

Пікірлер: 12
@kamach75
@kamach75 3 жыл бұрын
Ubugome bwacu abanyarwanda bwatangiye kera cyane. Ibyabaye muri 1973 nanubu biracyakomeje. Bigomba gucibwa burundu.
@shakuromy3503
@shakuromy3503 3 жыл бұрын
U Rwanda rubitse amateka gusa yose nay ishavu.
@coachhamza2315
@coachhamza2315 Ай бұрын
Senbagare abahe Koko
@higirodonald6005
@higirodonald6005 Жыл бұрын
Imana ishimirwe ko yamuhoreye kuko n'abamwishe batwitswe n'umuriro bateranya inyama zandagaye nk'izibigurube! Amaraso ARASAMA! Uwabaho nk'intwari n'uwirinda kumena amaraso.
@bazimazikialexandre8917
@bazimazikialexandre8917 2 ай бұрын
Abanya Rda Turabagome sinzahobiva!
@christopherntezilyayo3818
@christopherntezilyayo3818 Жыл бұрын
Sembagare yari directeur wa gereza ya Ruhengeri muri icyo gihe
@fraternekibogora562
@fraternekibogora562 3 жыл бұрын
Yewe iki cyo giteye agahinda kurusha ibindi byose gusa imana imuhe iruhuko ridashira
@eugeniedusabimana3827
@eugeniedusabimana3827 Жыл бұрын
Rip agnes
@royaleagles8104
@royaleagles8104 3 жыл бұрын
Murwego rwo kubafasha gukomeza gucukumbura kugirango ukuri kuri iyo coup d,etat kugaragare,nagirango mbarangire uwo nzi wagizweho ingaruka niyo coup d,etat. Ni umubyeyi yitwa Madelene atuye ikibeho ahahoze hitwa commune mubuga , prefecture ya Gikongoro.umugabo we yitwaga Colonel Habimana Sylidio .uyu mugabo yishwe nawe muri iyo coup d,etat.
@mwitegureministry956
@mwitegureministry956 6 ай бұрын
Aheza nimvijuru
@vivinepedaye2036
@vivinepedaye2036 3 жыл бұрын
Tu yomm mu ok bcp
@eugeniedusabimana3827
@eugeniedusabimana3827 Жыл бұрын
Rip agnes
Kudeta yo mu Rwanda 1973: Agnes Kabarenzi Yari Umukobwa Rukumbi
1:00:46
Radiyoyacu VOA
Рет қаралды 12 М.
Kudeta yo muri 1973 mu Rwanda: Igice cya Gatatu
1:00:17
Radiyoyacu VOA
Рет қаралды 11 М.
SCHOOLBOY. Мама флексит 🫣👩🏻
00:41
⚡️КАН АНДРЕЙ⚡️
Рет қаралды 6 МЛН
Фейковый воришка 😂
00:51
КАРЕНА МАКАРЕНА
Рет қаралды 6 МЛН
Capitaine  Oscar Zihinjishi Yishwe Azira ko Yasabye ko Infungwa Zitabwaho
1:00:01
Michel Shumbusho Yafunzwe Afite Amezi Abiri muri 1973
1:00:02
Radiyoyacu VOA
Рет қаралды 10 М.
Kudeta ya 1973 mu Rwanda: Urukiko Rwashyizweho Rwakoze Iki?
1:00:40
Radiyoyacu VOA
Рет қаралды 9 М.
Rwanda 1973: Leta Ivugisha Ukuri ni Ipfundo ry’Ubwiyunge
1:15:02
Radiyoyacu VOA
Рет қаралды 3,8 М.
Kudeta 1973: Abanyapolitiki bafunzwe bate, bapfuye bate?
1:00:10
Radiyoyacu VOA
Рет қаралды 12 М.
#Murisanga kuri Kudeta y’1973 mu #Rwanda
59:32
Radiyoyacu VOA
Рет қаралды 15 М.
SCHOOLBOY. Мама флексит 🫣👩🏻
00:41
⚡️КАН АНДРЕЙ⚡️
Рет қаралды 6 МЛН