Рет қаралды 9,026
Uwo ni Agnes Kabarenzi, waguye muri gereza ya Ruhengeri muri 1977. Iyo uvuze abantu bishwe nyuma ya Kudeta yo muri 1973, benshi bumva Abanyapolitiki.
Byatumye twibaza umwanya Agnes Kabarenzi yari afite mu ishyaka MDR ryari ku butegetsi, minisiteri yakoragamo, dushaka inyandiko yasize yanditse. Byose nta na kimwe twabonye. Nose se yari muntu ki ?
Kudeta yabaye Agnes Kabarenzi ari umukobwa w’inkumi ufite imyaka 24. Yavukiye i Muyunzwe mu cyahoze ari komini Masango muri Perefegitura ya Gitarama. Ababyeyi be bari Languida Mubiligi na Anaclet Sebufilira. Umwana Agnes Kabarenzi yibarutse ari muri gereza, ntashobore kumurera … ni umutumire w’ikiganiro Murisanga.
Iki kiganiro Ijwi ry’Amerika ryagiteguriye ababyeyi mwese. Mwabyaye, mugaheka, mukarera. Tugituye n’abandi barereye Imana. Tugituye n’imfubyi zakuranye umutima wa kimuntu. Agnes Kabarenzi yapfuye amaze iminsi 52 atarya. Yishwe n’inzara.
Abakoze ubushakashatsi ku kibazo cy’amahoro no gukemura impaka kw’isi, batwibutsa ko iyo amateka atigishijwe uko yakabaye, amahoro adashoboka. Baduhanurira kandi ko uwiciwe akwiriye kugira igihe cyo kurira no kugira uburenganzira bwo kubwira abandi ibyamubayeho mu gihugu ke. Kuri bo, no kuri twe, ni yo nkingi y’amahoro arambye, imbuto y’ikizere, ari na byo bibyara imbuto y’ubuzima. Iyo mbuto ni yo tugarukaho mu kiganiro cy’uyu munsi.