Ngarama na Saruhara (inkuru ishushanyije)

  Рет қаралды 259,402

Imigani ya kera

Imigani ya kera

10 ай бұрын

Muri iyi video, turagaruka k'umugani w'umugabo ngarama wishe igisiga cyari cyarayogoje igihugu kitwaga Saruhara rwa Nkomokomo.
Umugani wa Ngarama na Saruhara rwa Komokomo!
Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n’umugaragu w’umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya.
Umwami agira umujinya,agiteza ingabo ngo zizacyice. Ingabo zirahaguruka,zijya kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara imanuka hejuru izica zose. Umwami arongera ayiteza ingabo, Saruhara na zo irazitsemba, ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru. Amayira arasiba, ntihagira usubira kugera ibwami. Bose batinyaga Saruhara.
Bukeye Ngarama abwira umwami ati “ndashaka kwica Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w’ibishwi n’ibisiga!” Umwami aramusubiza ati “Ngarama urabeshya ntiwakwica Saruhara! Nayiteje ingabo nyinshi irazinesha zose, imbuza guturwa; none inzira zabaye ibisibe. None Ngarama wimbeshya, ntiwashobora Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w’ibishwi n’ibisiga. Nzi ko uri umugabo, ariko rero ubugabo ntuburusha abandi bose. Saruhara yishe n’intwari nyinshi!”
Ngarama abwira umwami ati “ninica Saruhara uzangororera iki? Umwami ararnusubiza ati « niwica Saruhara, nzaguha uruhande rw’igihugu cyanjye..”
Ngarama acurisha ubuhiri bw’icyuma, kandi abwira umwami ati “ umbagire inka.”
Umwami arayibagisha. Ngarama yenda uruhu, yenda n’amaraso. Uruhu araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri wose. Uruhu ararwifureba. Ajya aho Saruhara icira ibintu, arambarara hasi mu nzira, akinjika itako, n’impiri ye mu ntoki. Inkona iraza iramurora, iravuga iti “uyu mupfu wapfuye agapfana agahiri n’agahinda sindamurya!”
Muri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n’umwami wabyo Saruhara. Biraterana, birora aho Ngarama agaramye. Biramwitegereza… Saruhara ibwira Sakabaka iti “naherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.” Sakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti “uriya mupfu
wapfanye agahiri n’agahinda, simbashije kumurya.Kumurya ni ukwigerezaho !”
Saruhara ibwira ingurusu iti “Jya kurya uriya mupfu.” Ingurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti “uriya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye. None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n’agahinda!”
Ibisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga. Saruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n’igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti “murasara. Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuliye. Namuriye mu Mutara w’i Ndorwa, namuriye i Bunyabungo,
namuriye i Buryasazi, namuriye i Bunyabuntu, kandi mpora murya iminsi yose. None ndabagaye mwese. Ntimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo! Ndetse ndabatsemba mwese.”
Ibisiga birasubiza biti “Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.” Saruhara iti “Muri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma ntamurya.”
Iramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho, Ngarama ayikoza ubuhiri mu mashanya. Saruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana. Ngarama na we yungamo. Saruhara igondeka ibaba. Ishaka kumuturuka hepfo. Ngarama aribirindura, ayikubita ubuhiri ku kinwa kirapyinagara. Saruhara irisimbiza kumukubita urwara. Ngarama ayikonja amaguru… Abonye ko ayicogoje, asohoroka muri cya gihu, abaka umuheto we, ayikubita umwambi mu ibaba, urayahuranya. Aritaza, arayikubita, ayivuza amahiri cyane, arayica. Ibisiga byose birahunga.
Amaze kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyiheka. Baraza, barayitwara, bayereka umwami. Bose batangarira ubugabo bwa Ngarama. Umwami aramugororera cyane. amugabira n’inka nyinshi. Ngarama aratunga, aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa haragendwa.
” Si jye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo.”
‪@imigani_ya_kera‬

Пікірлер: 93
@MukayirangaJulian
@MukayirangaJulian 2 ай бұрын
Yoo byiza cyane nawuherukaga cyera pe! 3:53
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Murakoze cyane🙏🏿
@Kajo_guitar
@Kajo_guitar 2 ай бұрын
Cyakoze ndemeye peeee👏🏽👏🏽👏🏽👏🏽 wow Njye ndashaka kukubaza akantu gatoya cyanee.
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Mwambaza ntakibazo rwose
@NshimiyimanaIsaac-lv5ps
@NshimiyimanaIsaac-lv5ps Ай бұрын
Mwamayex nimero yanyu we tugahuza nange ndumukomedians ukinabyitwa bijisho comedians
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera Ай бұрын
Whatsapp +250726067246
@user-wz7rv1un5g
@user-wz7rv1un5g 2 ай бұрын
Urakoze unyibukije kerankiga kwishuri
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Twizereko byakunogeye, 🙏🏿🙏🏿
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Twizereko byakunogeye, 🙏🏿🙏🏿
@nsangumukizaAndre
@nsangumukizaAndre Ай бұрын
7t😮​@@imigani_ya_kerau
@nsangumukizaAndre
@nsangumukizaAndre Ай бұрын
Ni Andrew iyo migani muyiduhe Ari myinshi kuko ni myiza kbx
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera Ай бұрын
@@nsangumukizaAndre nibyo rwose, tubirimo hari byinshi biri gutegurwa! Murakoze
@user-xw7rb2pr5g
@user-xw7rb2pr5g 2 ай бұрын
Keep producing more!!
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Yes there's more coming!
@NIYOMUGABOJeanBaptiste-dh9vc
@NIYOMUGABOJeanBaptiste-dh9vc 2 ай бұрын
Byiza cyane ❤
@lamournexistepas2020
@lamournexistepas2020 2 ай бұрын
Courage kbs❤
@user-xo3tl6er8o
@user-xo3tl6er8o 4 ай бұрын
Uzubwenge uvuga neza❤❤
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 4 ай бұрын
Murakoze😊😊
@CyizaDonath
@CyizaDonath 2 ай бұрын
Nkandira kuriyo FOTO tubane urakoze wowe ubikoze ndabakunda tumenye nibi❤
@NiyitangaShifura
@NiyitangaShifura Күн бұрын
nitaga shifura
@richardmwenedata3172
@richardmwenedata3172 9 күн бұрын
Nigute nabona kiriya gitabo cyanditsemo imigani yakera
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 8 күн бұрын
Muri Library Caritas birahari,
@KanyesigeMusa
@KanyesigeMusa Ай бұрын
Hhhgg😂😂😂😂 komerezaho broo
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera Ай бұрын
Murakoze
@onlinecademiclearning
@onlinecademiclearning 10 ай бұрын
Very interesting! Courage wangu
@livintuyambaze2367
@livintuyambaze2367 3 ай бұрын
Ndabona baseruhara disii😅😅
@user-bu3yh4uw5y
@user-bu3yh4uw5y 2 ай бұрын
Waoooo❤
@IshimweBashir
@IshimweBashir 2 ай бұрын
So talented in Reading 🙌 keep up
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Thank you😊
@jeuneafrique3564
@jeuneafrique3564 Ай бұрын
Saruhara yari ikigoryi iyo agura uburyo burinda ikirere ibisasu nimyambi muburusiya
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera Ай бұрын
😂 ahubwo n' ukuzakora inkuru imeze ityo
@tuyizereVirginie-go6mv
@tuyizereVirginie-go6mv Ай бұрын
Yoo kbx nibyiz cneep
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera Ай бұрын
Murakoze😊
@PettitEmmy-md7mx
@PettitEmmy-md7mx 3 ай бұрын
❤❤❤❤❤❤
@manzitite6036
@manzitite6036 Ай бұрын
Wow keep it up my girl
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera Ай бұрын
thanks you
@MugabeRebecca
@MugabeRebecca 4 ай бұрын
Aho niwacu kwivuko
@KabakaJoseph-fc5zz
@KabakaJoseph-fc5zz 3 ай бұрын
Urakoz
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 3 ай бұрын
🙏🏿
@ishimwethierry6094
@ishimwethierry6094 2 ай бұрын
Nibyiza cyne
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Murakoze🙏🏿
@ntwarichristian-dr4ke
@ntwarichristian-dr4ke 2 ай бұрын
Nice nigute umuntu yakubona
@KwizeraEnock-ll1gt
@KwizeraEnock-ll1gt 2 ай бұрын
Porono
@modernictonlineclass
@modernictonlineclass 10 ай бұрын
Courage
@jdboy_rwanda
@jdboy_rwanda 2 ай бұрын
Girl keep it up i love this bby
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Murakoze 🥰
@josuebyiringiro1
@josuebyiringiro1 Ай бұрын
Iki gitabo nagikurahe????
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera Ай бұрын
@@josuebyiringiro1 muri library Caritas birimo.
@user-ix7fx8eb8n
@user-ix7fx8eb8n 6 ай бұрын
Ndabona bitoroshye p
@user-qc9ow6jr7v
@user-qc9ow6jr7v 4 күн бұрын
Imigani yo mu Burundi igomb gusa niy mu Rwanda
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 3 күн бұрын
Mukirundi uyu uriho?
@NiyitangaShifura
@NiyitangaShifura Күн бұрын
comend
@user-gc3kw4bf7u
@user-gc3kw4bf7u 4 ай бұрын
Murakoze❤
@AgentStylo
@AgentStylo 3 ай бұрын
Wou amazing nigute twabonana🎉😢❤
@HirwashemaChristian
@HirwashemaChristian Ай бұрын
nice story
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera Ай бұрын
Thank youuuuu
@user-rt5ej7bu8i
@user-rt5ej7bu8i 4 ай бұрын
Done well!
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 4 ай бұрын
Murakoze
@tresorpapy1705
@tresorpapy1705 2 ай бұрын
HHhH ibisiga byimbwa hhhhhhhh anw nuburyo bwiza bwo kwibuka imigani yakera nibyiza komereza aho
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
😂😂 uziko Ako ntari nakitayeho 😂. Yego Murakoze
@GilbertHabumuremyi
@GilbertHabumuremyi Ай бұрын
Nibyiza
@user-cm7jf6zg3w
@user-cm7jf6zg3w 4 ай бұрын
Ndabakunda cyane
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 4 ай бұрын
Murakoze♥️
@IngabireLouise-vv1bv
@IngabireLouise-vv1bv 6 ай бұрын
😄😄😄😄😄 Yooo saruhara disi
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 6 ай бұрын
😂😂😂
@user-pf3np7zt6d
@user-pf3np7zt6d 4 ай бұрын
Courage mwana
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 4 ай бұрын
Murakoze cyane!
@nshimyumuremyijoseph9192
@nshimyumuremyijoseph9192 4 ай бұрын
Ubundi ngo ibyo bisiga Ngo ni inkongoro zabaga mumutara kuko Saruhara itabayeho gusa mercy
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 4 ай бұрын
Eeeh haha ntabwo narimbizi, merci kbs
@NshimiyimanaIsaac-lv5ps
@NshimiyimanaIsaac-lv5ps Ай бұрын
Uwabikunze name rinkiiiiiii
@SibomanaEmmanuel-rh6fj
@SibomanaEmmanuel-rh6fj 3 ай бұрын
Poric inabugesera
@smiledentaltv1276
@smiledentaltv1276 3 ай бұрын
Twakurahe utwo dutabo
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 3 ай бұрын
Ubashije kunona karitas Library biba bihari. Turi gutegura uburyo bwo kujya tubaha link zirijo pdf zabyo biri free
@RwakirenziJean
@RwakirenziJean 4 ай бұрын
Dukeneye imigani mwinshi ya kera
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 4 ай бұрын
Nibyo rwose, turi kubikoraho
@maniraguhadanny-iw6co
@maniraguhadanny-iw6co Ай бұрын
😢😢 nj
@ProfigoOfficial
@ProfigoOfficial 8 ай бұрын
ngewe ndabkunda
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 8 ай бұрын
Murakoze cyane ♥️
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 8 ай бұрын
Murakoze cyane
@GilbertHabumuremyi
@GilbertHabumuremyi Ай бұрын
😂 2:13 2:15 .
@NDABAcomedy
@NDABAcomedy 4 ай бұрын
P
@user-is7yp3jx4j
@user-is7yp3jx4j 4 ай бұрын
😂
@BigirimanaPierreCelestin-fj5we
@BigirimanaPierreCelestin-fj5we 2 ай бұрын
Komerezaho
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Murakoze
@ninsiima.mariamu7035
@ninsiima.mariamu7035 6 ай бұрын
Hahaha agahiri nagahinda iki gitunsi najyaga nunva bagitukana ngo ganfanagahiri nagahinda😂😂😂
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 6 ай бұрын
Ubwo byabaga bishatse kuvuga iki raa😂😂😂??
@UWIMANIDUHAYEBeatrice
@UWIMANIDUHAYEBeatrice 3 ай бұрын
Hhhhhhhhhhhhhhhh👫😪😓🤬😟😐😒😐😒😐🤫😟😓
@SijyeniyoEric
@SijyeniyoEric 4 ай бұрын
Nisawa cyane
@NIYOMUGABOJeanBaptiste-dh9vc
@NIYOMUGABOJeanBaptiste-dh9vc 2 ай бұрын
Byiza cyane ❤
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Murakoze
@user-oe5us5yk1i
@user-oe5us5yk1i 9 ай бұрын
Courage
@NIYOMUGABOJeanBaptiste-dh9vc
@NIYOMUGABOJeanBaptiste-dh9vc 2 ай бұрын
Byiza cyane ❤
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 2 ай бұрын
Murakoze
Impysi n' Ihene (Umugani Ruhaya)
4:21
Imigani ya kera
Рет қаралды 108 М.
39kgのガリガリが踊る絵文字ダンス/39kg boney emoji dance#dance #ダンス #にんげんっていいな
00:16
💀Skeleton Ninja🥷【にんげんっていいなチャンネル】
Рет қаралды 8 МЛН
ПРОВЕРИЛ АРБУЗЫ #shorts
00:34
Паша Осадчий
Рет қаралды 6 МЛН
Scary Teacher 3D Nick Troll Squid Game in Brush Teeth White or Black Challenge #shorts
00:47
Umugani wa bakame n'Impysi (Uburyarya bwa bakame)
5:35
Imigani ya kera
Рет қаралды 143 М.
URI MWIZA MAMA UKO UVUGWA
2:18
ISOKORIGARI ADVERTISING PLATFORM
Рет қаралды 33 М.
Inzozi za Sugira (Dreams of Sugira/ Rêves de Sugira)
15:24
Mudacumura Publishing House
Рет қаралды 121 М.
Ubwenge bwa bakame (umugani)
3:35
Imigani ya kera
Рет қаралды 312 М.
Mutamu Wa Sakindi
3:58
Imigani ya kera
Рет қаралды 7 М.
Ngoma ya Sacyega na Ngoma ya Gahoro
2:36
Imigani ya kera
Рет қаралды 11 М.
Umugore w'Igishegabo (Na kavamahanga)
4:42
Imigani ya kera
Рет қаралды 19 М.
Maguru n' insibika (Maguru ya Sarwaya)
2:29
Imigani ya kera
Рет қаралды 104 М.
39kgのガリガリが踊る絵文字ダンス/39kg boney emoji dance#dance #ダンス #にんげんっていいな
00:16
💀Skeleton Ninja🥷【にんげんっていいなチャンネル】
Рет қаралды 8 МЛН