Рет қаралды 697
Ibyaha byose Imana irabibabarira uretse iki cyaha cyonyine, ni byiza kwirinda ii cyaha kuko cyakurimbuza. Kugerageza kuba umukiranutsi binyuze mubyo umuntu akora nicyo kibazo gikomeye umuntu afitanye n'Imana. Ni ukwishyira hejuru cyane ku Mana ndetse ni ukuyereka ko Yesu Kristo yapfiriye ubusa kuko wowe uba uvuga ko wari gukora ibyiza noneho ukemererwa mu byiza ukora.
Guhindura ubusa ubuntu bw'Imana, ahubwo ugashaka kugirwa intungane cyangwa se umukiranutsi n'imirimo itegetswe n'amategeko, nicyo kibazo gikomeye umuntu afitanye n'Imana. Imana yo ihamya ko twese turi abanyabyaha, ntawukiranuka n'umwe ndetse ntaw'ukora ibyiza n'umwe. Uburyo bwonyine bwo kuba umukiranutsi, ni ukwizera ko wapfiriye muri Yesu Kristo kubw'ibyaha byawe, ukazukira muri we bityo ukaba waratandukanye n'amategeko binyuze muri urwo rupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo noneho ukaba warazukanye ubugingo bushya muri Kristo Yesu.
Nabambanywe na Kristo ariko ndiho nyamara sinjye uriho ahubwo ni Kristo uriho muri njye. Ubwo buryo rero Kristo ariwe uriho muri twe, bivuze ko ntarubanza rwashyirwa kuri Kristo kuko byaba bivuze ko Kristo ari umugabura w'ibyaha kandi bidashoboka. Twirinde rero gupfobya gukiranuka kwa Yesu Kristo ari nacyo cyaha cyo gutuka umwuka wera ari nacyo cyaha kitababarirwa.
Imirimo dukorera mu nsengero, mu gufasha abakene, ingeso nziza n'ibindi nk'ibyo ntabwo byaduhesha kuba abakiranutsi ku Mana ahubwo Yesu wenyine niwe waduhesheje kuba abakiranutsi ku Mana.