Рет қаралды 345
IGISINGIZO CY’UMUGORE W’UMUTIMA (Imigani 31, 10-31)
Umugore w’umutima azabonwa na nde? Ko asumbije agaciro amasaro meza! Umugabo we amwiringira abikuye ku mutima, maze agakunda agatunganirwa. Uwo mugore aramunezereza, na rimwe ntajya amutenguha,
iminsi yose y’ubuzima bwe. Arakenyera agakomeza, ahasigaye agakora atikoresheje. N’ubwo abona ibintu bye bigenda neza, na nijoro itara rye riba ryaka akora. Amaboko ye ayaramburira abakene, akagirira ubuntu ababuraniwe. Umwete n’umurava ni byo bimuranga, maze ibihe bizaza akabirebana agatwenge. Agira ubwitonzi iyo ajya kuvuga, agatanga inama zuje urugwiro. Akurikirira hafi iby’urugo rwe, maze ntakunde kwicara nta cyo akora. Abahungu be birabahagurutsa bakamushima, umugabo we akamuvuga ibigwi.
«Hari abakobwa benshi bagize ubutwari, ariko wowe wabarushije bose!»
Ikimero kirashukana n’uburanga bugashonga, ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we ukwiye kuratwa. Mujye mumwegurira ibyavuye mu kuboko kwe, kandi aratirwe mu ruhame ibyo yakoze!