Tuguhindukirire... ("Red ons, Heer") - Philémon Niyomugabo - Rwanda

  Рет қаралды 15,803

Murage Mwiza

Murage Mwiza

Күн бұрын

Izina nyakuli Philémon yahaye iyi ndilimbo ni "Red ons, Heer". Tugekenereje mu kinyarwanda ni (aho akomeza agira ati) "Dutabare Mwami...". Philémon Niyomugabo, nk'umuhanzi wemera Imana, w'umukristo, dushobora kuvuga ko iyi nteruro yayivomye mu byanditswe byera (Matayo 8,25).
Twanakwibukiranya ko iyi ndilimbo ili kuli ALBUM ye YA NYUMA yakoze ahanini ayigeneye itorero ry'aho mu gace yabagamo mu mahanga, ali na cyo gituma yari yagiye aha indilimbo ze inyito itari mu kinyarwanda. Bene izo ndilimbo zikanifashishwa n' 'Abaja ba Kristo" (abatuye i Rubengera barabona abo ali bo) mu bikorwa byabo by'ivugabutumwa. Ku byerekeye izo ndilimbo n'inyito mu rurimi rw'amahanga, muribuka iubushize dukomoza kuri iyi yise "het leven is hard" • Sinaguhoza nanjye ndir...
Mumfashe dushimire uwampaye iyi ndilimbo (Philibert N. 🙏) ngo nyibasangize, ni nawe wambwiye amakuru y'imvaho yerekeye ibihangano by'uyu munsi turata magingo aya. Iyo "fichier/file audio" yohereje yari yanditseho "Tuguhindukirire", ngumishaho iyo nyito gutyo kandi nkumva bivugitse byihuta no mu myandikire. Aliko si ko umuhanzi nyirubwite yayise.
Halimo umurage mwiza mu ndilimbo ye, twitegereje neza ibi bihe...
Lyrics:
======
Ibibi biva kuli Satani,
Nta kiza na kimwe kiva kuli we
Kuki twamushakaho ubucuti
Kandi dufite Umwami w'amahoro ?
Tuguhindukirire, tugushakeho umubano
Dutabare,
Mwami mwiza
Wuzuye urukundo,
Duhe ubuzima.
Udukize ibyaha, udukize urupfu.
Tuli abanyantege nke, aliko ntitubimenya
Twiyita abanyabwenge nyamara dutsindwa na byinshi.
Tuguhindukirire, tugushakeho umubano
Dutabare, Mwami mwiza
Wuzuye urukundo,
Duhe ubuzima.
Udukize ibyaha, udukize urupfu.
Nta bwizerane buturimo
N'urukundo rwarakonje
Ibibi bira...turemereye,
Birashinga imizi umunsi ku wundi.
Ha imbaraga abakwizera
Uyobora intambwe zabo, baruhure.
Tuguhindukirire, tugushakeho umubano
Dutabare, Mwami mwiza
Wuzuye urukundo,
Duhe ubuzima.
Udukize ibyaha, udukize urupfu.
Twe kukwivumburaho
Ku bw'ibyago n'amakuba
Tukunambeho nka Yobu
Tumenyeko ali wowe utanga amahoro.
Tuguhindukirire, tugushakeho umubano
Dutabare, Mwami mwiza
Wuzuye urukundo,
Duhe ubuzima.
Udukize ibyaha, udukize urupfu.
("Red ons Heer" ~ Philémon Niyomugabo)

Пікірлер: 12
@thomassankra4247
@thomassankra4247 4 жыл бұрын
waaawooo Nice song
@NAPHTALI10
@NAPHTALI10 3 жыл бұрын
Nita ndirimba nkawe My role model
@thanshi9462
@thanshi9462 2 жыл бұрын
Super amazing ❤️
@kundadonatien1796
@kundadonatien1796 4 жыл бұрын
Murage mwiza wowe na nubu sindakwiyumvisha kuko unkorera ibintu byiza nari nziko Philemon nta zindi ndirimbo afite ahubwo niba hari n'izindi dufashe nushake uzimareyo zose
@Muragemwiza
@Muragemwiza 4 жыл бұрын
buhoro buhoro muvandi, zizagenda ziboneka ! urakoze.
@kundadonatien1796
@kundadonatien1796 3 жыл бұрын
Hari iyo mperutse kumva ivuga ngo Yesu wee ndaguhimbaza ndagushimira....nziza cyane nayo uzayidushakire
@grandchannel3667
@grandchannel3667 4 жыл бұрын
🙏🏻🙏🏻🙏🏻
@nsengiyumvajeanbaptiste4468
@nsengiyumvajeanbaptiste4468 2 жыл бұрын
Nziza cyane
@nzamurambahojules1394
@nzamurambahojules1394 4 жыл бұрын
🇱🇷🇱🇷🇱🇷Thank you very much!! Nihe Umuyarwanda uba hano Florida yavana Izi ndirimbo za Philemon zitamenyekanye?? Murazifite by email or somebody else? Please mudufashe🇱🇷🇱🇷🇱🇷🇱🇷
@nzamurambahojules1394
@nzamurambahojules1394 4 жыл бұрын
🇱🇷🇱🇷🇱🇷Thank you very much!! Nihe Umuyarwanda uba hano Florida yavana Izi ndirimbo za Philemon zitamenyekanye?? Murazifite by email or somebody else? Please mudufashe🇱🇷🇱🇷🇱🇷🇱🇷
@Muragemwiza
@Muragemwiza 4 жыл бұрын
komera Jules. Izo dufite tuzisangiza abandi aha. Aho kuzigurira zose (ngo uteze imbere ibihangano n'abahanzi) nimbona link nzakoherereza.
@nzamurambahojules1394
@nzamurambahojules1394 4 жыл бұрын
Thank you!!!! Instagram yanjye ni:” Jules Wamamaye”
Hari_Umwami_lyrics_by_Niyomugabo_philemon
5:42
MJ-STUDIO
Рет қаралды 58 М.
Kizito Mihigo - Iteme (Le pont - The bridge)
20:13
All about Kizito Mihigo
Рет қаралды 1 МЛН
English or Spanish 🤣
00:16
GL Show
Рет қаралды 16 МЛН
МЕБЕЛЬ ВЫДАСТ СОТРУДНИКАМ ПОЛИЦИИ ТАБЕЛЬНУЮ МЕБЕЛЬ
00:20
У ГОРДЕЯ ПОЖАР в ОФИСЕ!
01:01
Дима Гордей
Рет қаралды 6 МЛН
MUNSABIRE- NIYOMUGABO Philemon
3:25
LouisMbessProd
Рет қаралды 524 М.
Mwumba uwaraye
8:49
RADIO UBUMWE
Рет қаралды 51 М.
Ubuzima bwiza.... - Philémon Niyomugabo - Rwanda
3:23
Murage Mwiza
Рет қаралды 12 М.
MUKAMUSONI
5:41
RUBEGERAMINEGA
Рет қаралды 444 М.
Yesu waranyuze, Philemon Niyomugabo
5:07
IZINA RYA YEZU
Рет қаралды 3 М.
Kamujwara
5:46
Rujindiri - Topic
Рет қаралды 4,3 М.
PHILEMON NIYOMUGABO" NYIBWIRA''
5:10
twizeyimana r.s Valens
Рет қаралды 73 М.
Nkugire inama (+lyrics) - Philémon Niyomugabo - Rwanda
4:42
Murage Mwiza
Рет қаралды 13 М.