Рет қаралды 8,953
Bushara II ni ikirindiro cyari icy’Ingabo za Leta (Inzirabwoba) cyari gifite inshingano zo kugemurira ibindi birindiro 11 byari ahitwa muri Komine Muvumba mu rugamba rwo guhangana n’Inkotanyi muri GIKOBA.
Bushara II yakuwemo n’Inkotanyi tariki 22 Mata 1992 nyuma yo kuzingirwa hagati n’Inkotanyi ikabura uko isohoka, ikabura uko ijyana imiti n’intwaro ku bindi birindiro, ikabura abaza kuyitabara kuko barazaga bagasanga ahantu hose Inkotanyi zahateze. Ingaboza za Leta zari muri iki kirindiro rero zaravuze ziti aho gushira reka twiruke dutatane umwe akize amagara ye wenda ntihabura na bake barokoka.
Bushara II rero yavuyemo Inkotanyi ziba ziri gusatira Intsinzi yo kwegukana burundu ubutaka ku butaka bw’u Rwanda . Ni nako byageze kuko nyuma y’amezi 2 gusa bafashe agace kose bari bamaze amezi 11 barwaniramo bahita bakagenzura kose ahangana n’ibirometero 7km kuri 4km .
Ni nako kaje kwitwa “AGASANTIMETERO”