@@annahmutoni8014 Kangusobanurire abisirayeli na juda turebye muri bible Juda n'umuryango wa abisirayeli mu miryango 12 ya abisirayeli, amasomo Ibyah 7:5 [5]Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu n'ibihumbi Ezek 37:19 [19]Uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kwenda inkoni ya Yosefu iri mu kuboko kwa Efurayimu, n'imiryango y'Abisirayeli bagenzi be, maze mbashyire hamwe n'inkoni ya Yuda mbagire inkoni imwe, babe umwe mu kuboko kwanjye.’ Intang 49:8-12 [8]“Yuda, bene so bazagushima,Ukuboko kwawe kuzaba ku ijosi ry'abanzi bawe,Bene so bazakwikubita imbere. [9]Yuda ni icyana cy'intare,Urazamutse, mwana wanjye uvuye mu muhīgo.Yunamye, abunda nk'intare,Kandi nk'intare y'ingore.Ni nde wayivumbura? [10]Inkoni y'ubwami ntizava kuri Yuda,Inkoni y'ubutware ntizava hagati y'ibirenge bye, Nyirayo ataraza,Uwo ni we amahanga azumvira. [11]Aziritse ishashi ye y'indogobe ku muzabibu,N'icyana cye cy'indogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza,Ameshesha imyenda ye vino,Imyambaro ye ayimeshesha amaraso y'inzabibu. [12]Amaso ye atukujwe na vino,Amenyo ye yejejwe n'amata. Umuryango wa Juda ukomoka Joseph Natwe abizera Yesu christo tubarizwa mu miryango 12 ya abisirayeli; urebye mubyahishuwe 7.
@niyonzimaemmanuel54334 жыл бұрын
Nyuma ya Salomon Abisiraheli bigabanijemo kabiri bamwe bayoboka uwari umugaraguwe Yerobowamu(bitwaga abisiraheli kuko nibo bari benshi) bajya ahitwaga Samariya.Umuryango umwe wa Yuda wanze kumuyoboka usigarana na Yehobowamu mwene Salomon i Bethlehem nibo bitwaga Abayuda.Ariko bose uko ari imiryango 12 barikumwe bitwa Abisiraheli kuko bitiriwe Yakobo bakomokaho.
@munyendamutsaamiel4 жыл бұрын
@@niyonzimaemmanuel5433 urakoze cyane kutwuganira
@levasedhonneur2615 Жыл бұрын
@@annahmutoni8014Nyuma y'ingoma ya Salomo, Ubwami bwa Isirayeli bwacitsemo kabiri: Abayuda n'Abishimayeli baguma kuri Rehobowamu mwene Salomo, bahinduka ubwami bwa Yuda bwari bufite Yerusalemu ho umurwa mukuru, abasigaye bakurikira Yerobowamu, ababera umwami baba ari bo basigarana izina ry'ubwami bwa sraël, umurwa wabo mukuru ukaba Samariya. Kuva ubwo ntibongeye kuba ubwami bumwe, ndetse abo muri Israel baranyazwe batatanirizwa mu mahanga, ntibongeye kugaruka. Nyuma Abayuda (Bene Yuda, Benyamini n'Abalewi babaga muri bo) nabo baje gutwarwa bunyago i Babuloni, barimo ba Daniel na bagenzi be, bo baje kugaruka i Buyuda nyuma y'imyaka 70, bajya kubaka i Yerusalemu, barimo Ba Zerubabeli, Ezira na Nehemiya.
@atibomoises8892 Жыл бұрын
wa mugabo we ntabwo ubuhanuzi upfa kubujyamo usobanura uko wiboneye ubanza kwiga witonze