Рет қаралды 2,746
LUKA 8.
49. Nuko akivuga haza umuntu uvuye mu nzu ya wa mutware w'isinagogi ati “Umukobwa wawe yapfuye, wikwirirwa urushya umwigisha.”
50. Ariko Yesu abyumvise aramusubiza ati “Witinya, izere gusa arakira.”
51. Ageze mu muryango w'inzu ntiyagira undi muntu akundira kwinjiranamo na we, keretse Petero na Yohana na Yakobo, na se w'umukobwa na nyina.
52. Asanga bose barira bamuborogera. Arababwira ati “Mwirira ntapfuye, ahubwo arasinziriye.”
53. Baramuseka cyane kuko bari bazi ko yapfuye.
54. Amufata ukuboko avuga cyane ati “Mukobwa, byuka!”
55. Umwuka we uragaruka uwo mwanya arahaguruka, Yesu abategeka ko bamufungurira.
56. Ababyeyi be baratangara cyane, ariko arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibibaye.
#gospel
#ubutumwa_bukiza