Рет қаралды 1,664
LUKA 8.
22. Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato n'abigishwa be arababwira ati “Twambuke tujye hakurya y'inyanja.” Baratsuka.
23. Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanuka umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa n'amazi, bajya mu kaga.
24. Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.” Akangutse acyaha umuyaga n'amazi yihindurije birahosha, haba ituze.
25. Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?” Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n'amazi bikamwumvira?”
#gospel
#ubutumwa_bukiza