Рет қаралды 95,502
Urugo ni urukeye - Sipriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe
Urugo ni urukeye, mwana wanjye urumve, wigire aho
Ntukajye urengwa ngo urwite urukiniro. Yeeeeeeeehhheeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Umukobwa w'imirarwe, mwana wanjye urumve, wigire aho,
Uwo ujye umuhe akato wikomereze ingendo.
Yeeeeeeeehhheeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Umuhungu udacyeye, mwana wanjye urumve, wigire aho,
Umwe wijimye iteka ntukanamurore.
Yeeeeeeeehhheeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Umukobwa udatuza, mwana wanjye urumve, wigire aho
Uw'ururimi rurenga, ntukanamukozwe.
Yeeeeeeeehhheeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Abahungu b'ibyangwe, mwana wanjye urumve, wigire aho
Abatikoza akondo, jya ujugunya kure.
Yeeeeeeeehhheeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Umwali ukunda akayoga, mwana wanjye urumve, wigire aho.
Iyo arushinze ararenza ntumukome imbere
Yeeeeeeeehhheeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Umuhungu w'ukuboko, mwana wanjye urumve, wigire aho
Udatinya iby'abandi, jya uterera iyo
Yeeeeeeeehhheeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Umukobwa udakora umweyo, mwana wanjye urumve, wigire aho
Uwo ntabwo arushinga ngo rugeremo isuku
Yeeeeeeeehhheeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Uzasange uwo nshima, mwana wanjye urumve, wigire aho
Uw'ubwenge n'ubutwari, ubupfura n'uburanga
Yeeeeeeeehhheeeeeeeeeeeeeeeeeeee