No video

VIDEO ngufi ya Col Anatole wishe Abatutsi benshi

  Рет қаралды 14,905

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU ITARIKI YA 30/4/1994
Umwanditsi w’Umunyarwanda witwa Jean Paul KIMONYO Yanditse Igitabo akita “RWANDA;UN GENOCIDE POPULAIRE” kijya hanze mu mwaka wa 2008 muri iki gitabo Uyu mwanditsi Jean Paul KIMONYO yasobanuye uburyo Jenoside yakorewe abatutsi ariyo Jeneoside yitabiriwe n’abaturage ku kigero kiri hejuru ugereranije nizindi Jenoside zabayeho mu mateka y’Isi yagaragaje ko Jenoside yakorewe abatutsi yitabiriwe kandi ikorwa n’abaturage b’Ingeri zose .kandi koko iyo urebye mu mazina yabagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi nkuko twagiye tuyagarukaho mu biganiro byacu byatambutse bivuga ku ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse niyo ukanareba urutonde rwababuranishirijwe mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari I Arusha muri Tanzania usanga ko rwose ari ingeri zose z’abaturage babahutu babahezanguni zishe abatutsi kuko hagaragraramo abanyapolitiki;abakozi ba Leta ;abasiriakre;abihayimana;Abahanzi;abacuruzi;Intinti;abahinzi; n’abandi kuburyo byageze kure maze mu gihe cy Jenoside imfungwa zica izindi mfungwa bari bafunganywe ndetse n’abana bo ku muhanda ba mayibiobo bica abandi bana babanaga ku muhanda babatutsi. Ibi rero bitanga igisobanuro gihambaye cyatumye abatutsi basaga miliyoni imwe bicwa mu ninsi 100 gusa .kuko aho umututsi yari hose yashoboraga kwicwa nuwari wese . Rero mu kiganiro cyacu cyuyu munsi tugiye kuvuga ku byaranze itariki ya 30/4/1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.uru ni Uruhererekane rw’Ibiganiro bigaruka byihariye ku ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi .iki ni igice cya 15 kuri iyi ngingo. mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Ku itariki ya 30 Mata 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi Yarakomeje mu Gihugu hose kandi ikomeza mu mugambi karundura wo gutsemba abatutsi bose bagashiraho burundu kuburyo hatagombaga gusigara nuwo kuba Inkuru. Muri uwo murongo rero Uwo munsi rero habayeho bumwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu zahoze ari Perefegitura za GISENYI, CYANGUGU, BUTARE NA KIGALI NGARI
Byihuse Mu gushyira mu bikorwa gahunda yabo yo gutsemba abatutsi bose Uwo munsi wa tariki 30/4/1994 Abatutsi benshi biciwe mu Mujyi wa Gisenyi muri Rubavu.
Uyu munsi Urwibutso rwa Gisenyi ruherereye aho bise “Commune Rouge” mu gihe cya Jenoside, mu Mudugudu wa Ruriba, Akagari ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Aho uru rwibutso rwubatswe hari irimbi kuva kera
ryashyingurwagamo abantu bitabye Imana muri ako gace.Kwanga Abatutsi muri aka karere k‘u Rwanda byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko Perezida Habyarimana ari ho yakomokaga hamwe n’abandi banyapolitiki n’abasirikare
bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga rya politiki y’urwango mu Rwanda.
Ubwicanyi bwabanjirijwe igihe kirekire n’imvugo mbi, ibitutsi, urwango n’ibindi byose byaganishaga ku kurimbura Abatutsi, byose byasohokaga mu kinyamakuru Kangura.kandi Umwanditsi mukuru wa Kangura, Hassan Ngeze akomoka mu Kagari ka
Nyakabungo, Umurenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, akaba ari no mu ntagondwa za ruharwa. Guhera mu 1990, urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Mutura na Rwerere mu Bigogwe, abo muri Komine Kayove, Nyamyumba ndetse n’abo muri Komine Kibirira ubu habaye mu karere ka Ngorero bagiye bicwa bitwa ibyitso by’inkotanyi, imirambo yabo ikaza kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe mu irimbi rya Gisenyi mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari kandi n’abagiye bicirwa muri Gereza ya Gisenyi bakicwa mu ibanga rikomeye bakaza kujugunywa muri ibyo byobo.
Mu gihe cya Jenoside, mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, abenshi biciwe mu ngo iwabo, abandi bajyanwa kwicirwa ku byobo byari byacukuwe mu irimbi rya Gisenyi.Mu byihutishije Jenoside ku Gisenyi harimo uruhare rukomeye rwa Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Gisenyi.
Uyu Anatole Nsengiyumva akomoka muri Komini Satinsyi muri Perefegitura ya Gisenyi.Guhera muri 1990, Colonel Anatole Nsengiyumva hamwe na Colonel Theoneste Bagosora, Aloys Ntabakuze, Joseph Nzirorera bacuze umugambi wo gutsemba
Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi, batangiye kubiba urwango, gutera impagarara, gutoza interahamwe, gutanga imbunda, gukora amalisiti, no kwica Abatutsi bo mu ma komini ya Gisenyi na Ruhengeri.

Пікірлер: 7
@papeterieagape
@papeterieagape Жыл бұрын
Interahamwe zarahemutse bidasanzwe. Jenoside yari ifite ubukana bukabije. maze kumva ubuhamya bwinshi no gukurikirana hensi ndeba uko bishe Abatutsi mu 1994.
@rosekalire2661
@rosekalire2661 Жыл бұрын
Nibyo pe gutangaza amateka y, Abantu nkaba. Aliko disi tujye wibuka kndi tuzirikane ko igihe Ubuyobozi bw, Igihugu buzahinduka Abazaba Bari gutegeka icyo gihe nabo azakora urutonde rw, Abantu nkaba Bagosora bazaba baraba ye muri LETA ya FPR kndi ntibababuramo. Yewe erega Imana izatubaza byinshi disi kndi byose n, ikibazo Cy igihe shenge ngo nta Byera ngo de.
@eastafricanlinksltd5591
@eastafricanlinksltd5591 Жыл бұрын
Ubwonko bwawe bwaragwingiye.
@umunyabyinshiwokwakanene1813
@umunyabyinshiwokwakanene1813 Жыл бұрын
uko niko ubyifuza ariko siko bizagenda kuko ziriya mpyisi z'interahemwe nabayobozi bazo amaraso azabakurikirana
@Yegotego
@Yegotego Жыл бұрын
Ibyo utekereje siko bizamera subiza amerwewisaho, Nta butegetsi butica Ariko wibuke ubwanyu Butavugwa na FPR Ahubwo bugwa nisi yose Ibyo mwakoze namateka Atazigagirana kwisi Mwe nti mwishe mwarabarimbuzi Mwishe impinja, mwica abakecuru Ariko dix ikibabaje Nuko Ubu u Rwanda Rwuzuye abatutsi Bakaba ari nabo bayoboye Ndetse bikaba bidashoboka ko Abahutu bazongera kuyobora I Rwanda
@roseuwase1616
@roseuwase1616 Жыл бұрын
Amaraso yinzirakarengane azabatembaho!!!
@dinauwamahoro6496
@dinauwamahoro6496 Жыл бұрын
Cyanepe 😢😢😢😢😢❤
Logo Matching Challenge with Alfredo Larin Family! 👍
00:36
BigSchool
Рет қаралды 22 МЛН
WORLD'S SHORTEST WOMAN
00:58
Stokes Twins
Рет қаралды 204 МЛН
VISIYO 2020 ni iki? ll  Yasigiye iki u Rwanda
34:49
Intsinzi TV
Рет қаралды 3,7 М.
URUKEREREZA Ballet babyina mu Kurahira kwa Perezida Paul Kagame
11:08