Agahinda karakanyagwa (+lyrics) - Jacques Buhigiro - Rwanda, 1971

  Рет қаралды 358,725

Murage Mwiza

Murage Mwiza

Күн бұрын

Ni mu w'1966 amagambo y'iyi ndilimbo Jacques Buhigiro yayanditse nk'umuvugo cg igisigo. Ahanini abitewe n'ibyamubayeho ndetse n'umulyango we icyo gihe ubwo yari atashye mu biruhuko avuye kwiga i Nyanza, muli Koleji Kristu Umwami. Indilimbo nyuma yaje gufatwa amajwi kuli Radio Rwanda, muli 1971 nk'uko abyivugira (mu biganiro yatanze).
Umuhanzi Jacques Buhigiro, uretse ijwi ryiza n'imilirimbire ijya kumera nk'iya Gabriel kabengera ni n'umuganga ("physiothérapie") aliko kandi akaba umusizi. Wahera aha wumva amagambo y'iyi ndilimbo uko acucitse cyangwa se iyitwa Amafaranga • Amafaranga (+lyrics) -... . Umwumva asiga ibiriho byo mu gihe cye n'ikizaza. Hakabamo n'izindi yerura ashimagiza aho avuka nko mu ndilimbo ye yise 'Reka nkurekate gihugu cyiza'.
Jacques Buhigiro yavutse ku wa 18 werurwe 1944 i Shyira ku babyeyi bakomokaga i Rulindo. Yamenyekanye akora i Gatagara kwa Fraipont, nyuma kuva muli 1973 yerekeza i Burundi mu Gitega ndetse n'i Kinshasa nyuma aza kugaruka i Rwanda.
Lyrics
=====
Agahi...nda
Agahinda karakanyagwa
Kakuguguna nk'imaniko
Ukamanuka ahadacuramye.
Agahinda karakanyagwa.
Karakunyuka kakakunoza
Ugahinduka uruzingo.
Agahinda karakanyagwa.
Ukazunga mugunga* (?)
Ukazinga inkoba z'innyo.
Agahinda karakanyagwa.
Aho wicaye hose
Ugasanga nta mwanya.
Agahinda karakanyagwa.
Ukarwara umwiryane
Ukangana na rubanda
Agahinda karakanyagwa.
Kizirika ku mutima
Ugatinya abo ukunda.
Agahinda karakanyagwa.
Ugatinya abo ukunda
Ugakunda ibigukenya.
Agahinda karakanyagwa.
Aho wicaye hose
Ugasanga nta mwanya.
Agahinda karakanyagwa.
Wirambika iwawe,
Ibiryi bikajagata.
Agahinda karakanyagwa.
Ukayoberwa aho waraye
Ugashiguka ukarirara.
Agahinda karakanyagwa.
Agatotsi kakwenda
Ukarota wimanika.
Agahinda karakanyagwa.
Ukarota wimanika
Cyangwa se wihamba.
Agahinda karakanyagwa.
Kakurya nk'umufunzo
Ukifuza icyagukenya.
Agahinda karakanyagwa.
Karanuka
Ukumva uhuzwe imibereho yawe
N'umubano mu bantu.
Kaguseregeta* hasi
Wakora* kagahunga*.
Agahinda karakanyagwa.
Kimukira mu gahanga/kiranga/kirambi*(?)
Ibyishimo bikarigita.
Agahinda karakanyagwa.
Wiyambaza iza kera
Ziti iby'ubu si ibyacu.
Agahinda karakanyagwa.
Urasange Misiyoni
Twe agahinda ntitugakiza.
Agahinda karakanyagwa.
Uzitonde uperereze
Wiringire Umukiza.
Agahinda karakanyagwa.
Ukabungira abavuzi
Bati iyo ndwara ntituyizi.
Agahinda karakanyagwa.
Ugakimirana wakiranya
Ukimyiza imoso utaha.
Agahinda karakanyagwa.
Kaguteruza ibidashobotse
Ugahirika ibitageguka.
Agahinda karakanyagwa.
Karakanyagwa karagahera.
( 'Agahinda karakanyagwa' ~ Jacques Buhigiro, 1966, Rwanda)

Пікірлер: 63
@canttalk8723
@canttalk8723 2 жыл бұрын
Imana iguhe iruhuko ridashira
@habimanajacques1462
@habimanajacques1462 4 жыл бұрын
ayiii Mana agahinda karakanyagwa! Imana iguhe umugisha ntawagusimbura ntawaguhiga uri uwibihe byose.
@pierreabayisenga
@pierreabayisenga 2 ай бұрын
Are you here 2024 up 2100😂😂❤❤❤ give likes
@nishimwejeandamour2548
@nishimwejeandamour2548 4 жыл бұрын
Yoohh birumvikana ko uyu mugabo ashobora kuba yarayihimbye ari mu bihe by akababaro kbsa!Gusa aka kanyagwa k agahinda iyo kaba kica Abanyarwanda benshi kari kuba karaduhitanye
@alicejnr5021
@alicejnr5021 Жыл бұрын
Baravugango nikica kagira nabi
@ReneM-lw4ve
@ReneM-lw4ve 4 ай бұрын
Mana we. Mbega umugabo wabonye! Niko twari tumeze tutari twakira Yesu, Umukiza. Ngo "Wiringire Umukiza" disi.
@ManishimweSeremani
@ManishimweSeremani 5 ай бұрын
Karakanyagwa pe! Harakabaho dashimu 250 niw'utumye nyibuka
@exclusiveshow9721
@exclusiveshow9721 Жыл бұрын
Very sad to miss you, Sir. You deserve respect 😭😭😭😭
@rosaliebiniga5543
@rosaliebiniga5543 Жыл бұрын
Igendere umwiza, waruzi byinshi, ubwenge bwawe buzajye bufasha benshi, wafashije ibimuga buymubiri, nabumutima urabafasha RIP😢
@Niyiturinda
@Niyiturinda 3 жыл бұрын
Akarirmbo..keza.cyane la cyeraaaa.ohhhh
@twagirayezujeanpierre7724
@twagirayezujeanpierre7724 3 жыл бұрын
Yesuuuuweeeee mbega ugatsindwanimana. agahindanikabi cyanee
@jeandamourmanirere9346
@jeandamourmanirere9346 4 жыл бұрын
Murage mwiza, urakoze gukomeza guteza imbere ubuhanga bw'abanyarwanda
@domitien1nam30
@domitien1nam30 4 жыл бұрын
Grand merci kbs iyi nari narayibuze kuri you tube
@mukeshimanaclairejoie4905
@mukeshimanaclairejoie4905 3 жыл бұрын
Mbega ako gakenya watora agatotsi ukorota wimanika..... ..
@JM_Kizito
@JM_Kizito 4 жыл бұрын
Mbere na mbere ndagushimira ku ndirimbo nziza za karahanyuze utuzanira, gusa nagusabaga niba watuzanira indirimbo bita "Ikigote y'itorero urukerereza", Murakoze!
@ndayishimiyedine1965
@ndayishimiyedine1965 4 жыл бұрын
Nayizane byo turayikeney
@kamanziinnocent6688
@kamanziinnocent6688 2 жыл бұрын
Dore abahanzi dukeneye ni nkaba ureke babango ujya kumva araririmbye ngo ntiza nange numveho!!! Kuko nange singitereta. Narumiwe mwa!
@MBERAYO66
@MBERAYO66 Жыл бұрын
twese twarumiwe
@ntarejohn1843
@ntarejohn1843 11 ай бұрын
Uzakomeza kumirwa😂
@nkurikiyipfurasultan9815
@nkurikiyipfurasultan9815 2 жыл бұрын
Indirimbo zuyu muhisi zinkora ku mutima ,iteka numva ziri hit wa mugani wabubu
@gasorefidele4834
@gasorefidele4834 3 жыл бұрын
Akakanyagwa mwa ,watora agatotsi ukarota wimanika cg wihamba nihatari kweri
@kingmashiraroyalhouse1223
@kingmashiraroyalhouse1223 4 жыл бұрын
Ukarota wimanika cyangwa wihamba
@stonetv3033
@stonetv3033 Жыл бұрын
Nukuri agahinda , urushako rubi, gukorera intashima, kuba ipfubyi birakanyagwa
@yourbrodixog6510
@yourbrodixog6510 3 жыл бұрын
Abanyarwanda ni abanyabwenge. Ubwenge babuze ni "ubwo gukoresha ubwonko bafite mu murongo uteza imbere Igihugu n, abagituye, mu RUKUNDO N, UBWUBAHANE NTA RONDORO". Ubwo bwenge nibabugeraho ni bwo tuzatera imbere.
@gsayinzoga
@gsayinzoga 2 жыл бұрын
Imana Iguhe Iruhuko ridashira mubyeyi wacu
@gashabiregloria4900
@gashabiregloria4900 4 жыл бұрын
Uvuze ukuri pe
@martymart8897
@martymart8897 3 жыл бұрын
Muriki gihe basigaye bakita depression
@buravan1512
@buravan1512 Жыл бұрын
Burya 😊 DEPRESSION ni ugucika intege, si agahinda... Agahinda ni ANGOISSE mu gifaransa, English ni SORROW cyangwa SADNESS... GRIEF...
@user-yu8rg2je6y
@user-yu8rg2je6y 7 күн бұрын
Abahanzibarabakera
@solangeuwizeyimana1796
@solangeuwizeyimana1796 4 жыл бұрын
Uzi gutora agatotsi ukarota wimanika ni ishyano rya Gashyantare
@DR-uf3bm
@DR-uf3bm 3 жыл бұрын
Ukayoberwa aho waraye ( ahinda we )
@MBERAYO66
@MBERAYO66 Жыл бұрын
hhhh
@MurekakundweValentine
@MurekakundweValentine 2 ай бұрын
Urumuhanga sha niko kankozeho
@israelnzabahimana7526
@israelnzabahimana7526 3 жыл бұрын
Yew agahinda karagahera
@joymutesi3403
@joymutesi3403 2 жыл бұрын
rip to my great uncle
@igenukwayojoiejeandelacroi92
@igenukwayojoiejeandelacroi92 2 жыл бұрын
RIP Mzee BUHIGIRO Jacques
@adoumpmoussah939
@adoumpmoussah939 2 жыл бұрын
Imana imuhe iruhuko llidashira Ntituzakwibagirwa
@umuhizidenisgilbert9618
@umuhizidenisgilbert9618 4 жыл бұрын
Inkoba z'innyo wallah
@MBERAYO66
@MBERAYO66 Жыл бұрын
ni hatari
@niyonkuru95
@niyonkuru95 2 жыл бұрын
Imana imwakire mu bayo
@user-vi9ei7pk2s
@user-vi9ei7pk2s 9 ай бұрын
Muzehe komera kunganzo tubukambwe
@NIYOTWIZERAJeanBosco-du5mr
@NIYOTWIZERAJeanBosco-du5mr 11 ай бұрын
Agahinda karakagenda gahere karakangwa ishyanga karakabura uko kigira
@iradukundaintumwayimanapacifiq
@iradukundaintumwayimanapacifiq 2 жыл бұрын
MWAMFASHA IYINDIRIMBO NAYIKORESHA KURI GASABO MEDIA NTAKIBAZO NIMUBIGANIRO
@mukeshaemerence6661
@mukeshaemerence6661 Жыл бұрын
Aka kanyagwa k'agahinda karagahera
@nyiramakeshamariechantal2371
@nyiramakeshamariechantal2371 26 күн бұрын
Nukuri karakanyagwa
@emmabatamuriza6510
@emmabatamuriza6510 2 жыл бұрын
Rip Tonton 😭
@jeannebushayija9671
@jeannebushayija9671 2 жыл бұрын
ruhukira mumahoro nshuti ya benshi
@niyobuhungiropierrebernard8746
@niyobuhungiropierrebernard8746 4 жыл бұрын
Mumaze iminsi murihe ko twari twarababuze?
@AlphonseTwizeyimana
@AlphonseTwizeyimana 9 ай бұрын
Karakagwa
@shutop7321
@shutop7321 Жыл бұрын
Karakanyagwa
@ntarejohn1843
@ntarejohn1843 2 жыл бұрын
karakanyagwa kokabura amahoro
@semasakapaul4763
@semasakapaul4763 2 жыл бұрын
Rip musaza mwiza
@StoicAurelius1
@StoicAurelius1 4 жыл бұрын
Inkoba zinnyo Hahaaa
@belindakabeja9388
@belindakabeja9388 4 жыл бұрын
@Macjak K haaaa inkoba z’innyo bivuga iki 😛😛
@nolanmckain2061
@nolanmckain2061 3 жыл бұрын
@@belindakabeja9388 iyo utarya urananuka, iyo birenze urugero ahari ikibuno hasigara uruhu rwizinze nk’umufuka; nibyo bita inkoba z’innyo. Uzabibonera ku bana barwaye indwara yitwa Marasme( bwaki inanura).
@luxurytodaychannel
@luxurytodaychannel 2 жыл бұрын
RIP
@twizeyimanaeric2775
@twizeyimanaeric2775 2 жыл бұрын
Rlp
@solangeuwizeyimana1796
@solangeuwizeyimana1796 4 жыл бұрын
KO katica se ako kanyagwa
@yaleoemille5626
@yaleoemille5626 3 жыл бұрын
Hhhhh
@uwimanaange3738
@uwimanaange3738 2 жыл бұрын
😂😂😂😂😂😂😂😂agahinda no danger😂😂
@NdacyayisengaMpuhweSandrine
@NdacyayisengaMpuhweSandrine 28 күн бұрын
🤣🤣🤣🤣
@mukeshimanaclairejoie4905
@mukeshimanaclairejoie4905 3 жыл бұрын
Mbega ako gakenya watora agatotsi ukorota wimanika..... ..
@MwisenezaFrancoise
@MwisenezaFrancoise 4 ай бұрын
Agahinda nikabi
Wimfatanya n'akazi (+lyrics) - Augustin Mwitenawe, 1990 - Rwanda
6:41
Murage Mwiza
Рет қаралды 1,3 МЛН
Touching Act of Kindness Brings Hope to the Homeless #shorts
00:18
Fabiosa Best Lifehacks
Рет қаралды 18 МЛН
Running With Bigger And Bigger Feastables
00:17
MrBeast
Рет қаралды 199 МЛН
TETA DIANA - SINDAGIRA (Live Acoustic)
4:57
Teta Diana
Рет қаралды 2,2 МЛН
Sebanani Andre Full Album || Karahanyuze nyarwanda || Babla TV
40:53
Icyangira umuntu (Lyrics) -Nkurunziza Francois @kinyarwanda_lyrics
4:40
KINYARWANDA LYRICS
Рет қаралды 212 М.
MUKAMUSONI
5:41
RUBEGERAMINEGA
Рет қаралды 444 М.
Umurunga w'iminsi (+lyrics)- Alexis KAGAME - Rwanda
5:18
Murage Mwiza
Рет қаралды 2 МЛН
Wimpfatanya n'Izamu n'Irondo By Mwitenawe Augustin
7:13
HIS VOICE TV
Рет қаралды 135 М.
IL’HAN - Bir ayda (official video) 2024
4:01
Ilhan Ihsanov
Рет қаралды 4,1 МЛН
Adil - Қызым | Official Music Video
3:39
Adil
Рет қаралды 1,5 МЛН
MEOVV - ‘MEOW’ M/V
2:55
THEBLACKLABEL
Рет қаралды 9 МЛН
Жандос ҚАРЖАУБАЙ - Досым (official video) 2024
2:39
Жандос ҚАРЖАУБАЙ
Рет қаралды 481 М.
Nursultan Nazirbaev - Сен бе едің (official video) 2024
2:03
Nursultan Nazirbaev
Рет қаралды 427 М.
Kalifarniya - Aiyp etpe
3:32
Kalifarniya
Рет қаралды 264 М.
Не жүріс
2:59
Қанат Тасхан - Topic
Рет қаралды 46 М.