Рет қаралды 358,725
Ni mu w'1966 amagambo y'iyi ndilimbo Jacques Buhigiro yayanditse nk'umuvugo cg igisigo. Ahanini abitewe n'ibyamubayeho ndetse n'umulyango we icyo gihe ubwo yari atashye mu biruhuko avuye kwiga i Nyanza, muli Koleji Kristu Umwami. Indilimbo nyuma yaje gufatwa amajwi kuli Radio Rwanda, muli 1971 nk'uko abyivugira (mu biganiro yatanze).
Umuhanzi Jacques Buhigiro, uretse ijwi ryiza n'imilirimbire ijya kumera nk'iya Gabriel kabengera ni n'umuganga ("physiothérapie") aliko kandi akaba umusizi. Wahera aha wumva amagambo y'iyi ndilimbo uko acucitse cyangwa se iyitwa Amafaranga • Amafaranga (+lyrics) -... . Umwumva asiga ibiriho byo mu gihe cye n'ikizaza. Hakabamo n'izindi yerura ashimagiza aho avuka nko mu ndilimbo ye yise 'Reka nkurekate gihugu cyiza'.
Jacques Buhigiro yavutse ku wa 18 werurwe 1944 i Shyira ku babyeyi bakomokaga i Rulindo. Yamenyekanye akora i Gatagara kwa Fraipont, nyuma kuva muli 1973 yerekeza i Burundi mu Gitega ndetse n'i Kinshasa nyuma aza kugaruka i Rwanda.
Lyrics
=====
Agahi...nda
Agahinda karakanyagwa
Kakuguguna nk'imaniko
Ukamanuka ahadacuramye.
Agahinda karakanyagwa.
Karakunyuka kakakunoza
Ugahinduka uruzingo.
Agahinda karakanyagwa.
Ukazunga mugunga* (?)
Ukazinga inkoba z'innyo.
Agahinda karakanyagwa.
Aho wicaye hose
Ugasanga nta mwanya.
Agahinda karakanyagwa.
Ukarwara umwiryane
Ukangana na rubanda
Agahinda karakanyagwa.
Kizirika ku mutima
Ugatinya abo ukunda.
Agahinda karakanyagwa.
Ugatinya abo ukunda
Ugakunda ibigukenya.
Agahinda karakanyagwa.
Aho wicaye hose
Ugasanga nta mwanya.
Agahinda karakanyagwa.
Wirambika iwawe,
Ibiryi bikajagata.
Agahinda karakanyagwa.
Ukayoberwa aho waraye
Ugashiguka ukarirara.
Agahinda karakanyagwa.
Agatotsi kakwenda
Ukarota wimanika.
Agahinda karakanyagwa.
Ukarota wimanika
Cyangwa se wihamba.
Agahinda karakanyagwa.
Kakurya nk'umufunzo
Ukifuza icyagukenya.
Agahinda karakanyagwa.
Karanuka
Ukumva uhuzwe imibereho yawe
N'umubano mu bantu.
Kaguseregeta* hasi
Wakora* kagahunga*.
Agahinda karakanyagwa.
Kimukira mu gahanga/kiranga/kirambi*(?)
Ibyishimo bikarigita.
Agahinda karakanyagwa.
Wiyambaza iza kera
Ziti iby'ubu si ibyacu.
Agahinda karakanyagwa.
Urasange Misiyoni
Twe agahinda ntitugakiza.
Agahinda karakanyagwa.
Uzitonde uperereze
Wiringire Umukiza.
Agahinda karakanyagwa.
Ukabungira abavuzi
Bati iyo ndwara ntituyizi.
Agahinda karakanyagwa.
Ugakimirana wakiranya
Ukimyiza imoso utaha.
Agahinda karakanyagwa.
Kaguteruza ibidashobotse
Ugahirika ibitageguka.
Agahinda karakanyagwa.
Karakanyagwa karagahera.
( 'Agahinda karakanyagwa' ~ Jacques Buhigiro, 1966, Rwanda)