Рет қаралды 4,554
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
Avugana amarere ya kigabo,
Maze ugahita wumva ukigarura;
Ntabwo ajya akoresha uburakari,
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
Niba utanamwumva arakurera
Maze agahora akwiga akakumenya,
Akajya agorora atuje ugahinduka,
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
Iyo aguhannye kandi bicira aho,
Ntabwo abika inzika, agira impuhwe.
Umuntu uje amusanga arasanganirwa,
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
(ibindi bitero bitalirimbwe aha):
Iyo abonye nk'uwije utakivuga,
Amwurura ako kanya bagaseka;
Ntabwo yabona uguye ngo uramaze,
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
Arengera abo yahawe abarinda inzara,
N'ubwugamo bwabo akabumenya,
Kandi akabarinda abanyarugomo.
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
(Imfura y'ababyeyi ~ Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Rwanda, 1984)