Imfura y'ababyeyi (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1984 - Rwanda

  Рет қаралды 4,554

Murage Mwiza

Murage Mwiza

Күн бұрын

Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
Avugana amarere ya kigabo,
Maze ugahita wumva ukigarura;
Ntabwo ajya akoresha uburakari,
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
Niba utanamwumva arakurera
Maze agahora akwiga akakumenya,
Akajya agorora atuje ugahinduka,
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
Iyo aguhannye kandi bicira aho,
Ntabwo abika inzika, agira impuhwe.
Umuntu uje amusanga arasanganirwa,
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
(ibindi bitero bitalirimbwe aha):
Iyo abonye nk'uwije utakivuga,
Amwurura ako kanya bagaseka;
Ntabwo yabona uguye ngo uramaze,
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
Arengera abo yahawe abarinda inzara,
N'ubwugamo bwabo akabumenya,
Kandi akabarinda abanyarugomo.
Ni imfura y'ababyeyi.
Rutikanga induru, Impangare y'umukinzi
Yarahiriye ko azahora akeye aseka,
Ngo abo arera bajye babona
Ko guhora ukeye ali byo by'ingeli.
Abagira utunama, akabahana;
Ab'iwe iyo bamubonye
Bose barishima,
Ni umucyo uhora uganje we!
(Imfura y'ababyeyi ~ Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Rwanda, 1984)

Пікірлер: 2
@mahorodan-xl4lq
@mahorodan-xl4lq 4 ай бұрын
Mwazaduhaye lyrics agaca ya rugamba cyprien koko
@hunter-u4l
@hunter-u4l 7 ай бұрын
Modus males sekolah
00:14
fitrop
Рет қаралды 10 МЛН
Мы сделали гигантские сухарики!  #большаяеда
00:44