Ntumpeho (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1984 - Rwanda

  Рет қаралды 167,285

Murage Mwiza

Murage Mwiza

Күн бұрын

Nimucyo twambare. Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.
Nuteranya abuzuye
Ubwo uratata nturi imfura.
Niba uhora utanya amoko
Ngo abantu bamashane,
Nusumbanya n'uturere,
Uribagire wifashe,
Ntumpeho.
Niba utunzwe na ruswa ukura mu baturage,
Niba useka uwabuze hirya akabura no hino,
Niba uneguza amazuru ukazura umugara,
Ntumpeho.
Nimucyo twambare
Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.
Niba ishyari rikuzonga ugatera urubwa ukize,
Ugashengurwa n'agahinda iyo ubonye abahiriwe,
Urwo rutoki uhonda urundi rubuzemo ubupfura,
Ntumpeho.
Niba unebwa ntukore ngo uzatungwa no gusaba,
Niba unyereza ibyo ushinzwe, ngo ubwo urirwanaho
Urateshuka inzira y'intore.
Ubwo uli umunyoni mubi,
Ntumpeho.
Nimucyo twambare
Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.
Niba ushinzwe imbaga, ukikundiramo bamwe,
Uwakugabiye ntumukunda uramugambanira.
Uraca uduco kandi ashaka ko ureba udasumbanya,
Ntumpeho.
Niba uli umukobwa ukishinga abagushuka,
Niba se uli umuhungu ugashirira mu maraha,
Urasenya urwo wari gushinga ugashengera utambaye,
Ntumpeho.
Nimucyo twambare
Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.
Umuco mwiza wakureze, ntugatume udindira.
Mu by'abandi jya utora ibyiza,
Ibifutamye ujugunye.
Iba urabukwa iby'ahandi
Ugata n'urwo wambaye,
Ntumpeho.
Nimucyo twambare
Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.

Пікірлер: 23
@maniragabajustin5296
@maniragabajustin5296 5 жыл бұрын
Ubutabera n' amahoro urukundo nubupfura ubukire bwanga ibyo ndabigaya najye ntumpeho ndakwemera
@marygracemukamana9639
@marygracemukamana9639 3 жыл бұрын
Ubutabera n'amahoro, urukundo n'ubupfura. Ibindi bitari ibi nanjye NTUMPEHO pe!
@indahigwanyangezi2556
@indahigwanyangezi2556 5 жыл бұрын
One and ever singer Rwanda had experienced he is good of all time he deserves all honors
@dusabefidele4883
@dusabefidele4883 2 жыл бұрын
L9l8
@dusabefidele4883
@dusabefidele4883 2 жыл бұрын
L9l8
@sugiranyembo7794
@sugiranyembo7794 Жыл бұрын
This song change my life. 2022
@djgulerod5025
@djgulerod5025 5 жыл бұрын
Umuntu wishe Rugamba ni umwanzi w u Rwanda aragapfa adakize
@Muragemwiza
@Muragemwiza 5 жыл бұрын
Reka ahubwo twibukiranye umurage mwiza yadusigiye ngo "urukundo nirwogere".
@johanstreulens7639
@johanstreulens7639 4 жыл бұрын
Thanks Murage Mwiza.. bringing me back to my childhood: Ruanda-Ururundi once.. being only a kid then. Staying my motherland.. even not existing anymore, never visit after..only floating on time and places ..nowhere belonging..Thanks for sharing those songs... as "lullabies" from the past..Remembering Ruanda-Urundi as a kid..once..
@mugishapeter2346
@mugishapeter2346 4 жыл бұрын
Ubu njyewe amarira yanyishe kumva izi ndilimbo zitumye nibuka byinshi nkubu koko bazize iki abantu nkaba karibo twari dukeneye murwanda rwacu.
@deogratiasrulindamanywa8896
@deogratiasrulindamanywa8896 6 жыл бұрын
Umurage wawe wuje ubuhanuzi, ubuhanga n' impanuro buzahora bucana ikibatsi cy' urukundo tugufitiye. Waragiye ariko uracyari kumwe natwe mu buhanzi bwawe.
@mugishapeter2346
@mugishapeter2346 4 жыл бұрын
Mbega impanuro nziza ziri muriyi ndilimbo nukuri twabuze abahanzi bumumaro bari kudufasha kubaka Urwanda rwacu. iyo nibutse ko bishwe ntacyaha bakoze bituma numva abakoze Genocide badakwiriye imbabazi rwose.
@antoinetteumugwaneza7766
@antoinetteumugwaneza7766 2 жыл бұрын
umuvumo wo kwica umuntu nka Rugamba cg umuntu nka Kizito uzahama abanyarwanda igihe kirekire😭😭
@ecotechengineeringsolution5839
@ecotechengineeringsolution5839 2 жыл бұрын
Ntibampeho pe
@havugimanaeric8706
@havugimanaeric8706 8 ай бұрын
Good song
@wamupepe120
@wamupepe120 3 жыл бұрын
Celui qui a tué RUGAMBA , c'est un Africain rwandais ,il finira sa vie au caraes ndera ,soit dans une maison de retraite à Rome ou en Belgique. C'est très grave tué un artiste de ce genre comme sipiriyani, l'artiste de la paix et surtout de L'amour.
@sibomanajeanclaude7419
@sibomanajeanclaude7419 6 ай бұрын
🎉
@josianenagito4300
@josianenagito4300 4 жыл бұрын
Ntibampeho abashaka Ababa muli america, abageze muli America. , abafite America passport ntibampeho . Babage Ifashe.Ntagahato .Documentery zirahali./ TWABUZE BENSHI bishwe. Rubozo no iyabayisabye biba inka mu Rwanda .
@josianenagito4300
@josianenagito4300 4 жыл бұрын
NTUMPEHO ! NTUMPEHO ! NTUMPEHO ! Colonisation , manipulation , those against me and my family NTUMPEHO , evil whisper I will never never never care for evil NTUMPEHO .
@sonshineonlyone
@sonshineonlyone Жыл бұрын
💚💛💙
@nshimiyimanaemmanuel3961
@nshimiyimanaemmanuel3961 5 жыл бұрын
Kuki indirimbo nk'iyi itabasha kuba downloaded? Harya RUGAMBA ntabo yasize bakusa ikivi yatangiye, wenda bagategura indirimbo ze, tukazibona zitavuye muri aba "badije" bagerageza ( barakoze) ukumva zimwe ntizinavuga?!!
@Muragemwiza
@Muragemwiza 5 жыл бұрын
Kandi nyine umaze kuzumvira aha ? N'izindi nyinshi yasize wazigura, ziraboneka.
@1915jupiter
@1915jupiter 5 жыл бұрын
Wanugani we isi irarwaye. Umuntu yakwica umuntu nka Rugamba ari muzima mu mutwe? Sinumvise ko Masabo abicanyi bamuretse kubera indirimbo ze. Aba bashenzi nta sentiments na 1% bagiraga🤔
这三姐弟太会藏了!#小丑#天使#路飞#家庭#搞笑
00:24
家庭搞笑日记
Рет қаралды 123 МЛН
Секрет фокусника! #shorts
00:15
Роман Magic
Рет қаралды 99 МЛН
GTA 5 vs GTA San Andreas Doctors🥼🚑
00:57
Xzit Thamer
Рет қаралды 30 МЛН
Как подписать? 😂 #shorts
00:10
Денис Кукояка
Рет қаралды 3,2 МЛН
Habimana Kantano Umunyamakuru wa RTLM  Kuwa 3 Nyakanga 1994
8:14
ABUBU-1 -Génération- Official Lyrics Video From Author-
9:20
nyangezi masabo
Рет қаралды 58 М.
ikivi(+lyrics)Sipiriyani RUGAMBA amasimbi na makombe
6:18
Umuturanyi Series
Рет қаралды 20 М.
Iyi si rarwaye
8:54
RADIO UBUMWE
Рет қаралды 1,7 М.
Jean Baptiste Byumvuhore - IIème Album UMURAGE - Janvier 1990
54:46
JB Byumvuhore
Рет қаралды 224 М.
RUGAMBA SUPIRIYANI YABA YARI MUNTU KI? DORE AMATEKA YE YOSE
39:45
这三姐弟太会藏了!#小丑#天使#路飞#家庭#搞笑
00:24
家庭搞笑日记
Рет қаралды 123 МЛН