Рет қаралды 167,285
Nimucyo twambare. Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.
Nuteranya abuzuye
Ubwo uratata nturi imfura.
Niba uhora utanya amoko
Ngo abantu bamashane,
Nusumbanya n'uturere,
Uribagire wifashe,
Ntumpeho.
Niba utunzwe na ruswa ukura mu baturage,
Niba useka uwabuze hirya akabura no hino,
Niba uneguza amazuru ukazura umugara,
Ntumpeho.
Nimucyo twambare
Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.
Niba ishyari rikuzonga ugatera urubwa ukize,
Ugashengurwa n'agahinda iyo ubonye abahiriwe,
Urwo rutoki uhonda urundi rubuzemo ubupfura,
Ntumpeho.
Niba unebwa ntukore ngo uzatungwa no gusaba,
Niba unyereza ibyo ushinzwe, ngo ubwo urirwanaho
Urateshuka inzira y'intore.
Ubwo uli umunyoni mubi,
Ntumpeho.
Nimucyo twambare
Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.
Niba ushinzwe imbaga, ukikundiramo bamwe,
Uwakugabiye ntumukunda uramugambanira.
Uraca uduco kandi ashaka ko ureba udasumbanya,
Ntumpeho.
Niba uli umukobwa ukishinga abagushuka,
Niba se uli umuhungu ugashirira mu maraha,
Urasenya urwo wari gushinga ugashengera utambaye,
Ntumpeho.
Nimucyo twambare
Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.
Umuco mwiza wakureze, ntugatume udindira.
Mu by'abandi jya utora ibyiza,
Ibifutamye ujugunye.
Iba urabukwa iby'ahandi
Ugata n'urwo wambaye,
Ntumpeho.
Nimucyo twambare
Twambarire kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana rw'imihigo
Turishinge turahire
Yuko tuzahora dukunda ibyiza:
Ubutabera n'amahoro,
Urukundo n'ubupfura
Ubukire bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho.