NGWINO TUJYANYE I KAMBERE KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

  Рет қаралды 5,660

Muganga RUTANGARWAMABOKO TV

Muganga RUTANGARWAMABOKO TV

Күн бұрын

Пікірлер: 40
@ngaboElisa
@ngaboElisa Ай бұрын
Imandwa nkuru rutangarwamaboko Imana y,irwanda ihorana nawe ariko (kwishyuka, uzadusobanurire bivuze icyi)
@mugangarutangarwamabokotv
@mugangarutangarwamabokotv Ай бұрын
@@ngaboElisa facebook.com/share/p/S1bmDGjXoE5xL9rd/: KWISHYUKA, Mwishyuke/Ishyuka! Benshi bakunze kumbaza icyo bivuze.Biva ku nshinga #Kwishyuka bivuze Gusozanya ishya n'ihirwe ibyigombaga umuntu/abantu;gusozanya ishya n'ihirwe urubanza rw'ingombabagabo.Bikabamo n'inyifurizo yo gohora waanda nk'U Rwanda n'#Umwishywa:Kwaguka buhoro buhoro ariko bizira imbibi zaba iz'ahantu cyangwa iz'igihe. t.co/ekdAPXS9PK #Umwishywa rero ukaba ari Ikimenyetso cyo Kwishyuka i Rwanda.U #Rwanda n'#Abanyarwanda duhora twishyuka(dusozanya ishya&ihirwe ibyatwigombaga)uko byaba kose.Ni nacyo gituma Umwishywa ukoreshwa cyane mu mihango yo kurongora (#KurongozaUmwishywa: reba ifoto Muganga Rutangarwamaboko arongoza umwishywa Injishi ye Umuziranenge kuwa 30 Nyakanga 2017 mu Bibungo bya Mukinga) kimwe no mu muhango wo #Kubandwa nk'ikimenyetso cy'uko abagize batyo bazahora bishyuka mu buzima bwabo bwose kdi barandarandana ubuzima butazima cyangwa ngo buzimate, bagahora baguka no mubihe by'amage ntibibakange kuko bishingikirije ku Mana y'i Rwanda ihorana nabo n'Abakurambere. Kurongoza Umwishywa rero bikaba ikimenyetso cy'uko ingo z'i Rwanda zizaramba kdi zigahora zagukana ishya n'ihirwe n'iyo byaba mubihe by'amage. #Kubandwa byo bikava ku nshinga #Kubanda, bivuze Komatanya. Ababanda nibo babandishaga kuva kera kdi n'ubu nibo baramutswa uwo muhango mukuru w'i Rwanda waje ukaba isanga n'ingoyi udasobanya no #Guterekera. Abanyarwanda bakabandwa, Imana y'i Rwanda n'Abakurambere b'i Rwanda. Bivuze ko mu muhango wo kubandwa tuba twomatanyijwe n'Imana y'i Rwanda n'Abakurambere bacu. Ibi kdi nimwibuke ko tubigira na none twambaye ibikangaga aribyo byitwa #Indacika (reba ifoto Muganga Rutangarwamaboko atamirije umwishywa mu ruhanga aniteye igikangaga mu gituza, afite n'icumu ry'ingobe), bisobanuye ko U Rwanda n'Abanyarwanda turi indacika ingoma ibihumbi, uruhumbirajana. Ng'iki igituma Umwishywa witwa Nyamwishyuka mu Nduru,Nyamwihyuka mu Ntambara,Agati katarara Impundu iyo katarongoye karabandwa. Kwishyuka rero bikaba bivuze Gusozanya ishya n'ihirwe urubanza rw'ingombabagabo kandi ugahora waanda nk'u #Rwanda. Reka dusobanure Ishyuka/Kwishyuka tunagerageza gutanga ingero nk'uko icyifuzo cya Munyehirwe cyabidusabye ahatangirwa ibitekerezo. Reka tubanze tuvuge ko bavuga Ishyuka batavuga ishyuke. Dufatanye dutondagure inshinga Kwishyuka mu ndagihe ku mivugwa yose tubyiyaturiraho no kubyaturira ku bandi ku mivugwa yose: Nishyuke, Wishyuke/Ishyuka, Yishyuke, Twishyuke, Mwishyuke, Bishyuke. Ahandi twanagira tuti: Ndishyuka (nko kubyiyaturiraho ubihamya) cyangwa uti: Ndishyuke (nko kubyiyaturiraho nk'ikifuzo). Ingero: Umwana ugiye gukora ibizamini bye ku ishuri azi neza ko yize neza yakwiyaturiraho abihamya ko bimuhama adashidikanya ati: Ndishyuka ntakabuza muri ibi bizamini twinjiyemo. Undi ufite Impungenge zo gutsinda kwe ariko abyiyaturiraho kubwo kwiringira Imana y'i Rwanda n'Abazimu Bacu Batazima ko bazamufasha nubwo yagize ibizazane nk'uburwayi cyangwa ukundi kutiga neza k'uburyo butandukanye ashobora kugira ati: Ndishyuke Gasani k'i Rwanda muri ibi bizamini dore ntibinyoroheye! Cyangwa ati: Uramfashe Gasani k'i Rwanda nishyuke muri ibi bizamini/muri iri bazwa. Ku rundi ruhande muri cya gisobanuro kimazeyo cyo Kwishyuka. Umubyeyi uherekeje umwana we ku ishuri amaze kumuha impanuro zose azi ko hari n'ibizamini azagira ku ishuri ashobora kumubwira amutuka no kumwifuriza ibyiza kubibamo no kubisoza neza ati: Ishyuka Mwana wanjye! Yanavayo kandi yatsinze nabwo ati: Ishyuka Mwana wanjye! (nko ku mushimira ibyiza yagezeho no kumusabira kubikomezanya kurushaho ubudasubira inyuma ahubwo ngo ajye ahora asitara amano. Ngo ajye ahora yishyuka /arandaranda no mubihe by'uruhayi nka wa mwishywa tuba turengurizaho iyo tuvuga ibyo Kwishyuka). Uyu Mubyeyi Kandi ashobora no gusanga wa mwana we yagize ingorane agatsikira ntatsinde neza cyangwa akanatsindwa rwose nabwo akamubwira amwihanganisha kubw'uko gutsindwa cyangwa kudatsinda neza ariko anamwifuriza kufata ingamba zivuguruye no gutwaza ntahetanwe n'agahinda n'amajune yo gutsindwa maze Umubyeyi agakomeza Umutima wa wa mwana no kumwaturiraho ibyiza byo kumuremamo Imbaraga zo kubisosorokamo neza ubutaha ati: Ishyuka Mwana wanjye! (Nko kumubwira ati: ishyuka mu nduru n'intambara zo gutsindwa wumva mu Mutima wawe no kujagarara mu ntekerezo maze ubyiyufure ntibiguherane , nirwo rwa ruhayi rw'izuba rutaba rworoheye ibimera byose n'umwishywa utabuzemo ariko mugihe ibindi byuma bigashanguka wo ugatwaza ugakomeza kurandaranda no muri urwo ruhayi. Murumva ko rero Ishyuka biva ku Nshinga Kwishyuka mu rurimi rwacu rw'ikinyarwanda nta jambo narimwe wayinganya mu magambo akoreshwa mu zindi ndimi zaniswe mpuzamahanga mugihe umuntu ashaka kuvuga kubintu nk'ibyo kandi iryo jambo rikaba ryakoreshwa ku mpembe zombi z'ibyo twakomeje gutangaho ingero mu ntango no mu mperezo zabyo. Bityo iri jambo Ishyuka rikaba ribumbatiye ariko rirenze kure za 'félicitations' / 'congratulations', 'Bonne chance' / 'Good/Best wishes'/'good luck' mu cyongereza n'igifaransa kuko byo bishobora gukora hamwe ariko bitakora ahandi kandi ngo nabwo bibe bifite igisobanuro kidataye umurongo. Nk'uko kwimbuka guheranije k'ururimi rwacu n'Umuco wacu Benimana kuruta n'iby'abandi twatsindiriwe kugeza abantu basigaye aribyo bitara nyamara bitaruta iby'iwacu! Mbesr tubyemere duhare ubu buhanga n'ubukungu by'iby'iwacu dukomeze dutomere inyuma y'iby'ishyanga Benimana.....? Oya rwose. Ntibikabeho, ahubwo Duhonoke. Twige kandi Tumenye iby'iwacu TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO. Kubw'ibyo n'ubu twongere tugire tuti: Mwishyuke Benimana! Mwishyuke Benimana, Anda Rwanda rwacu, TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco ! Muganga Rutangarwamaboko Umushakashatsi, #Umupfumu, Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco, Inzobere mu byo #Umuco, #Amateka, #Ubukerarugendo by'Umwihariko #UbukerarugendoBushingiyeKuMuco, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya) n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye Ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire. IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO_RCHC:+250 788 514 177/+250 725 520 312. @Rwandan Cultural Health Centre (RCHC). Kigali, NYARUTARAMA, KG 10Avenue, no:12.
@yvesb1719
@yvesb1719 Ай бұрын
Ibi nabikunze cyanee❤❤❤❤❤ erega niyo miti yose ya kizungu iva muri ibi bimera byose! Ahubwo turusheho kumenya ibimera byacu, tumenye nicyo byadufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi! Ibimera byose byaremwe n'Imana isumba byose, kdi bifitiye akamaro ikiremwa muntu
@UwiragiyeVestine-q4f
@UwiragiyeVestine-q4f Ай бұрын
Ibi bintu ni byiza cyane, benimana bakomeje gusigasira umuco w' u Rwanda nibishyuke rwose , umutimamana ubarimo bawukomereho Rugira nawe abashingishe intege .
@rushyanadivin8364
@rushyanadivin8364 Ай бұрын
Muri mfura cyane Mandwa nkuru dukunda cyane
@nyandwitheogene6131
@nyandwitheogene6131 Ай бұрын
Muzashake Umuhanurankuba,umuhire n'irarire
@AbdulShayaka-fx9ng
@AbdulShayaka-fx9ng Ай бұрын
Ikiganiro kiza!❤❤❤❤❤
@uwayezupierre1432
@uwayezupierre1432 Ай бұрын
Kuko umuco ariwo shingiro. Nimwishtuke
@IBIGABIROTV
@IBIGABIROTV Ай бұрын
Ikiganiro cyiza ❤
@munyehirwejeanpaul7814
@munyehirwejeanpaul7814 Ай бұрын
Abanyarwanda dufite ubukungu batangaje rwose. Ubumenyi nkubu bukwiye gusigasirwa naburiwese . Abashinzwe umuco bakageneye ingengo ifatika ibikorwa nkibi bigamije gusigasira ibyiwacu. RUTANGARWAMABOKO IMANDWA NKURU Y U RWANDA IMANA NIMPA GUTUNZA NZAKUGABIRA RWOSE. IBIKORWA UKORA NI INDASHYIKIRWA . IMANA Y IRWANDA IHORANA NAWE
@mugangarutangarwamabokotv
@mugangarutangarwamabokotv Ай бұрын
@@munyehirwejeanpaul7814 nshimye nkomeje Mwenimana, Imana y'i Rwanda ihorana nawe yo n'#AbazimuBacuBatazima. Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️
@SibomanaAime-i2p
@SibomanaAime-i2p Ай бұрын
❤❤❤❤❤ Nimwishyuuke
@niyonsabaelidad6237
@niyonsabaelidad6237 Ай бұрын
Harabura Umucyoro, na Gangabukari
@CyizaElvis-z3u
@CyizaElvis-z3u Ай бұрын
Umucowacu umuco nyarwanda ibyacugakondo byaribyiza tubikoreshejeneza byakorabyinshi birenze kuko abazungu baza gukora ubushakashatsi kubyacu
@agathamukamugema3432
@agathamukamugema3432 Ай бұрын
Imitima yose nyimitsemo Ingoma ya Kristu Umwami.Ingoma ya sekibi ndayirimbuye Mu Izina rya Kristu Umwami.Sekibi zikorera mu bimera ndazirimbuye Mu Izina rya Kristu Umwami nzitegetse kujya munyenga y'irimbukiro Mu Izina rya Kristu Umwami.
@fredmacumu4411
@fredmacumu4411 Ай бұрын
Ako gatsima iyo mugashyira kumbehe
@mugangarutangarwamabokotv
@mugangarutangarwamabokotv Ай бұрын
@@fredmacumu4411 n'ubundi reba neza Mwenimana #Umutsima uri ku mbehe keretse bacye gusa batazibonye ariko abenshi turarira ku mbehe Yitwa: #Ikigeni (ifite imyanya ibiri).
@bstdancer2489
@bstdancer2489 Ай бұрын
❤❤❤❤❤
@IsaacMayere
@IsaacMayere Ай бұрын
Nkibi byunguye iki koko? Rutanga.. aba ahaze nkiyi myenda aba yambaye wayitwara mumurima ugahinga? Iyo misatsi wayikorereraho ifumbire? Ntimugashukane
@SibomanaAime-i2p
@SibomanaAime-i2p Ай бұрын
Rutangarwamaboko ntabwo ari umuhinzi ni umupfumu Abahinzi nabo bashaka imyambaro ya gakondo ntibayibura Wambara bitewe nicyo wambariye
@IsaacMayere
@IsaacMayere Ай бұрын
@@SibomanaAime-i2p narinziko iyo nayo ari myenda ya kinyarda bishobotse twese ariyo twakwambara?
@SibomanaAime-i2p
@SibomanaAime-i2p Ай бұрын
@@IsaacMayere wambara bitewe nicyo wambariye Niyo mpamvu imyambaro y'urugamba itandukanye niyibirori
@valeriennemaltemps4930
@valeriennemaltemps4930 Ай бұрын
​Nonese imyenda urarana niyo ujyana mu ishansiye? Byaba byiza nibura mbere yo gutokara agatotsi Kari mu migirire y'abandi, ubanza ukisesengura ukisobanukirwa. Ntabwo wakunda uwo utazi, kandi burya umuntu ukeneye kumenya wa mbere ni wowe; niwikunda wisobanukiwe uzadukunda natwe.
@AbdulShayaka-fx9ng
@AbdulShayaka-fx9ng Ай бұрын
Birumvikana ko uretse kuba ucyeneye kwicara ukiga, ntiwakurikiye n’ikiganiro.
@UweraFrancoise-u7c
@UweraFrancoise-u7c Ай бұрын
Icyiganiro cyiza
@jeanaimembonimpaye2985
@jeanaimembonimpaye2985 Ай бұрын
Urutsiro rw' igihugu bishatse kuvuga iki?
@mugangarutangarwamabokotv
@mugangarutangarwamabokotv Ай бұрын
@@jeanaimembonimpaye2985 kurikira neza rwose twabisobanuye
@jeanaimembonimpaye2985
@jeanaimembonimpaye2985 Ай бұрын
Nagerageje gukurimira n' ubugira kabiri ariko ubusobanuro bw' urutsiro rw'igihugu ntabwo numvise. Bikunze mwansobanurira.
@mugangarutangarwamabokotv
@mugangarutangarwamabokotv Ай бұрын
Urutsiro biva kunshinga #Gutsirika nko gushaka #Imitsindo y'Igihugu (Urutsiro rw'Igihugu) ngo akabi kabaye gatsindwe uruhenu ubutazongera. Gushaka urutsiro rw'Igihugu bikavuga gushaka #Imitsindo itsindira Igihugu akabi ikanagatsirika (ikagakingira). Mu yandi magambo wanavuga Urukingo rukaba n'#Imitsindo. ​@@jeanaimembonimpaye2985
@KubwimanaAimable
@KubwimanaAimable Ай бұрын
Muraho imana yirwanda ihorana namwe. Twese tubeho ubuzima bushingiye kumuco kuko umuco ariwo shingiro.
@mugangarutangarwamabokotv
@mugangarutangarwamabokotv Ай бұрын
@@KubwimanaAimable uriho Mwenimana? Imana y'i Rwanda ihorana nawe. #Akadogo Gahire❤️❤️❤️❤️❤️
@nolanmckain2061
@nolanmckain2061 Ай бұрын
Ubundi Rutanga niwe wakabaye umuyobozi w’itorero….ukaba umwanya utari politique ngo ube wakubuza kuba imandwa nkuru.
@BYAGIRABANDIKat
@BYAGIRABANDIKat Ай бұрын
Ibyo biti nizo ndabyo nibyo byatsi ndabyishimiye nukubyagura hafi yaburihose murwanda
@shukuraniLock
@shukuraniLock Ай бұрын
ARK IBI NIBYO KERA KUBWABAMI BAKORAGA ARIKO SE BYABUNGUYE IKI KOKO ??ABAZUNGU ntibaje bakabagaraguza agati byose bakabisiribanga "" none NGO twongere tujye Mumandwa noguterekera ABAZIMU mbese TWESE tumere NKA rutangarwamaboko !!!!!! Mbese IWE hashya abobazimu baribazindukiye hehe ??? Ubukoko tugiye kongera gushorwa muribibintu bitakijije UMWAMI MUSINGA ABAHANYA BABAZUNGU??? Uzukuntu ABAZUNGU bazahaje ubumwe bwabanyarwanda badatinye numwami "KUKI abobazimu BATABADUTSINDYE KOKO??
@Maombimathias
@Maombimathias Ай бұрын
Ibi ni UBUSHUKANYI. IRI DINI NTACYO RYAMARIYE ABANYARWANDA BARIYOBITSE IMYAKA N'IMYANIKO MBERE Y'UMWADUKO W'ABAZUNGU! Babazaniye kwambara imisatsi nkiyo ya Rutanga murabyakira, babazaniye kwambara imyenda n'inkweto bikozwe mu nganda zabo mubyakirana yombi, babazaniye kuvuga uruzungu mubyakira mwiruka, babazaniya kujya mu mashuli y'inyigisho zabo ( siyansi ya politike, imibare, ubukungu, ubutabire, ubuzima, ubuvuzi, amashanyarazi nayandi Kandi byo mwarabyemeye ntagishidikanya nubu muracyabyakira), abakomeye Bose bifuza ko abana babo biga uruzungu Kandi bakiga umuco wabo ngo babashe guhangana ku isoko ry'umurimo!! Kandi ibyo ntimwiteguye kubona ko Ari Bibi! Byagera kuri Bibiliya injiji zigashega ngo yaduwe n'abazungu? Harya ni iki mufite ubu kitaduwe n'abazungu? Yemwe tureke uburyarya bwadutse! Niba Hari abashaka kuguma kuguterekera abazimu, kubandwa no kuraguza, nibayiboke iyo dini. Naho abakristo bo NTITWIYAMBAZA ABAZIMU! Iyo dusenga dusaba Data wa twese Uri mu ijuru! Ntabwo tuzigera tuyiboka ibyo kubandwa no guterekera muri gukuza! Kuko dusenga Kandi tugashengerera Imana Data, umuremyi w'isi n'ijuru. Inzira iduhuza n'Imana ni Kristo Umuhuza gusa! Banyarwanda, ubu koko guterecyera no kubandwa n'ibyo mushaka kwimika mukabidimbuza Imana Nzima. Ni akaga kwishuka ko ibyo nabyo Ari ukuri, kuko sibyo! Imana ikize Urwanda umwijima.
@shukuraniLock
@shukuraniLock Ай бұрын
Yego sha urabambwiriye kabisa 👏👍
@samsungmobile589
@samsungmobile589 Ай бұрын
Maombimatias uri mukuri cyane! Biriya nugusubiza abantu mubujiji nta mumaro bifite haba kuruhande rw , ubugingo haba no kuruhande rwiterambere. Twamenye Imana yaremwe ijuru nisi kandi tuziko umuhuza w, Imana n, abantu ari Christo Yesu wapfiriye ibyaha byacu hanyuma akazuka ajya kudutegurira aho tuzaba nyuma yubu buzima. IMANA iguhe umugisha rero umusanzu wawe urawutanze.
@ngaboElisa
@ngaboElisa Ай бұрын
​@@samsungmobile589😂😂😂😂😅😅😅😅😅😅😅😅😅😅
To Brawl AND BEYOND!
00:51
Brawl Stars
Рет қаралды 16 МЛН
Правильный подход к детям
00:18
Beatrise
Рет қаралды 10 МЛН
Smart Sigma Kid #funny #sigma
00:33
CRAZY GREAPA
Рет қаралды 38 МЛН
Madederi yadutembereje mu BIGOGWE, gusa ni heza pe, (BIGOGWE TRIP)
33:25
Dore Aho akomora #Ubupfumu no kuba #ImandwaNkuru y'u #Rwanda, #MugangaRUTANGARWAMABOKO
1:15:25
"Nivanye mu gisirikare nshaka kuba umuhanzi, ngumana igihango n' Inkotanyi" Cyocyere
14:23
GUFATA NEZA UBUTAKA BIBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE MU MURYANGO
11:05
Film Ibyishimo by' Umuryango
Рет қаралды 104
ABAGORE 10 BA MBERE MU RWANDA BATINYITSE KURUSHA ABANDI
37:49
RedBlue JD
Рет қаралды 266 М.
To Brawl AND BEYOND!
00:51
Brawl Stars
Рет қаралды 16 МЛН