Рет қаралды 23,341
Iyi ndilimbo "Mwana w'iwacu" (hano iraririmbwa na Chorale de Kigali, 2014) yahimbwe muli 1979 na Padiri Charles Mudahinyuka w'i Kibungo ubwo yigaga mu Nyakibanda. Yahimbye n'izindi zinogeye amatwi nka ' "Impundu iwacu" (1977), "Ijuru ry'iwacu" (1979), "Imihigo yacu"(1985) • Ruzamenya gusoma u Rwa... benshi muzi ku izina rya "Ruzamenya gusoma u Rwanda rw'ejo" yumvikanye kuli Radio Rwanda mu kiganiro cy'urubyiruko. Hali n'izo yahimbiye abamuyoboraga cyangwa mu biroli byabo, twavuga nk' "Umushumba dushima" (1986), "Ngwino Mwungeli iwacu" (1993), "Twabonye Umwungeli" (2013). Hagataho n'izo gusenga birumvikana, twafata urugero nka "Ngiye gusingiza Nyiribiremwa", "Uli hano" n'izindi nyinshi.
Uyu muhimbyi ukomeye, Padiri Karoli Mudahinyuka, yavukiye i Zaza muli 1952, aba umupadiri muli 1980. Yatabarutse ejobundi muli Mutarama 2018.
Yadusigiye umurage mwiza.
Lyrics
======
Mwana w'iwacu, gira amahoro
Ni wowe duhimbaza none
Akira iki gitaramo gitatse ituze
Twahariye kulirimba ubwiza bw'umwana w'u Rwanda.
Himbarwa ku isi yose ukwiye ibiroli:
So wakubyaye yari umwana ejo
Aba umugabo
Nyoko wakubyaye yari umwana ejo
Atega urugoli
Reba uwo mubyeyi ngo arizihirwa
Agusimbagiza ngo kura ujye ejuru
(Mwana wanjye)
Kurana ubwenge
Ubere Urwakubyaye indatwa,
Inyamibwa ni zo rugomba.
Inyamibwa ni zo rugomba.
Rushaka indatwa u Rwanda rw'ejo
Rushaka iteka umuganda
Ruzirana n'ab'inyanda
N'ibigwali bihera mu mwanda.
Rushima abarukunda
Batarukubira mu nda
Mwana wanjye, urabe mu beza
Umuntu uzakubaza ngo uli nde,
Uzamusubize uti:
Ndi Munyaruka abandi bana bakanyoboka
Si ndi icyangwe, mba ndoga data
N'uru Rwanda nzarurwanilira !
Nzarugira umutako wizihiye abarebyi
Nzarugira ikirenga inshongore zitarenga
Nzarugira indiboli, indatirwabahizi
Nzakura ndi inkerabigwi
Mubyeyi wanjye gira urugwiro
Umpaye umwanya ngo ndakaramba.
Mwana w'iwacu
Gahorane uwo muco
Gira ishya, gira ishyaka
(komeza urukundo)
N'urukundo rw'uwakwibarutse
Horana umuco
Gira ishya, (horana ishya)
Gira ishyaka
Komeza urukundo rw'uwakwibarutse.
Horana umuco
Gira ishya, (horana ishya)
Gira ishyaka
Komeza urukundo rw'uwakwibarutse.
Dore ubu uramamaye,
Uzamamare wamamaza uzamamaze intego nziza
Ibereye umunyarwanda.
Dore ubu uramamaye,
Uzamamare wamamaza uzamamaze intego nziza
Ibereye umunyarwanda.
Uburere uhawe bushinge imizi iwawe,
Bube wowe ubwawe
Uru Rwanda ruzubakwa n'amaboko y'abana barwo.
Imparirwakurata zateranye
Ngo batere inkunga ubatera ubwuzu,
Ngo barate nyakuratwa,
Bakulirimbe wowe Rwanda rw'ejo.
Dore impalirwakurata,
Dore intaramanamihigo yewe zateranye,
Ngo batere inkunga ubatera ubwuzu
Barate nyakuratwa
Bahimbaze nyaguhirwa
Ngo bakulirimbe wowe Rwanda rw'ejo.
Mwana uduhimbaje
Imparirwakurata zataramye
Mwana uduhuje
baraguhimbaje
Mwana wowe Rwanda rw'ejo.
Gahorane ubwiza,
Gahorane ubwema,
Horana umurava
Horana umurego
MWANA W'IWACU.
(Mwana w'iwacu ~ Abbé Charles MUDAHINYUKA , 1979, Nyakibanda, Rwanda)