Mwana w'iwacu (+lyrics) - Karoli Mudahinyuka, 1979 - Rwanda

  Рет қаралды 23,341

Murage Mwiza

Murage Mwiza

6 жыл бұрын

Iyi ndilimbo "Mwana w'iwacu" (hano iraririmbwa na Chorale de Kigali, 2014) yahimbwe muli 1979 na Padiri Charles Mudahinyuka w'i Kibungo ubwo yigaga mu Nyakibanda. Yahimbye n'izindi zinogeye amatwi nka ' "Impundu iwacu" (1977), "Ijuru ry'iwacu" (1979), "Imihigo yacu"(1985) • Ruzamenya gusoma u Rwa... benshi muzi ku izina rya "Ruzamenya gusoma u Rwanda rw'ejo" yumvikanye kuli Radio Rwanda mu kiganiro cy'urubyiruko. Hali n'izo yahimbiye abamuyoboraga cyangwa mu biroli byabo, twavuga nk' "Umushumba dushima" (1986), "Ngwino Mwungeli iwacu" (1993), "Twabonye Umwungeli" (2013). Hagataho n'izo gusenga birumvikana, twafata urugero nka "Ngiye gusingiza Nyiribiremwa", "Uli hano" n'izindi nyinshi.
Uyu muhimbyi ukomeye, Padiri Karoli Mudahinyuka, yavukiye i Zaza muli 1952, aba umupadiri muli 1980. Yatabarutse ejobundi muli Mutarama 2018.
Yadusigiye umurage mwiza.
Lyrics
======
Mwana w'iwacu, gira amahoro
Ni wowe duhimbaza none
Akira iki gitaramo gitatse ituze
Twahariye kulirimba ubwiza bw'umwana w'u Rwanda.
Himbarwa ku isi yose ukwiye ibiroli:
So wakubyaye yari umwana ejo
Aba umugabo
Nyoko wakubyaye yari umwana ejo
Atega urugoli
Reba uwo mubyeyi ngo arizihirwa
Agusimbagiza ngo kura ujye ejuru
(Mwana wanjye)
Kurana ubwenge
Ubere Urwakubyaye indatwa,
Inyamibwa ni zo rugomba.
Inyamibwa ni zo rugomba.
Rushaka indatwa u Rwanda rw'ejo
Rushaka iteka umuganda
Ruzirana n'ab'inyanda
N'ibigwali bihera mu mwanda.
Rushima abarukunda
Batarukubira mu nda
Mwana wanjye, urabe mu beza
Umuntu uzakubaza ngo uli nde,
Uzamusubize uti:
Ndi Munyaruka abandi bana bakanyoboka
Si ndi icyangwe, mba ndoga data
N'uru Rwanda nzarurwanilira !
Nzarugira umutako wizihiye abarebyi
Nzarugira ikirenga inshongore zitarenga
Nzarugira indiboli, indatirwabahizi
Nzakura ndi inkerabigwi
Mubyeyi wanjye gira urugwiro
Umpaye umwanya ngo ndakaramba.
Mwana w'iwacu
Gahorane uwo muco
Gira ishya, gira ishyaka
(komeza urukundo)
N'urukundo rw'uwakwibarutse
Horana umuco
Gira ishya, (horana ishya)
Gira ishyaka
Komeza urukundo rw'uwakwibarutse.
Horana umuco
Gira ishya, (horana ishya)
Gira ishyaka
Komeza urukundo rw'uwakwibarutse.
Dore ubu uramamaye,
Uzamamare wamamaza uzamamaze intego nziza
Ibereye umunyarwanda.
Dore ubu uramamaye,
Uzamamare wamamaza uzamamaze intego nziza
Ibereye umunyarwanda.
Uburere uhawe bushinge imizi iwawe,
Bube wowe ubwawe
Uru Rwanda ruzubakwa n'amaboko y'abana barwo.
Imparirwakurata zateranye
Ngo batere inkunga ubatera ubwuzu,
Ngo barate nyakuratwa,
Bakulirimbe wowe Rwanda rw'ejo.
Dore impalirwakurata,
Dore intaramanamihigo yewe zateranye,
Ngo batere inkunga ubatera ubwuzu
Barate nyakuratwa
Bahimbaze nyaguhirwa
Ngo bakulirimbe wowe Rwanda rw'ejo.
Mwana uduhimbaje
Imparirwakurata zataramye
Mwana uduhuje
baraguhimbaje
Mwana wowe Rwanda rw'ejo.
Gahorane ubwiza,
Gahorane ubwema,
Horana umurava
Horana umurego
MWANA W'IWACU.
(Mwana w'iwacu ~ Abbé Charles MUDAHINYUKA , 1979, Nyakibanda, Rwanda)

Пікірлер: 9
@kabanyanaliliane8960
@kabanyanaliliane8960 6 жыл бұрын
Ni ukuri nta ndirimbo y'igisigo yasa ni iyi! Padiri Mudahinyuka ni umusizi wa mbere forever
@amandummukomere1329
@amandummukomere1329 3 жыл бұрын
Mbega indirimbo y'igisigo nziza! Padiri Mudahinyuka yakoze mu nganzo by'ukuri!
@pwlagiemukantagengwa9184
@pwlagiemukantagengwa9184 Жыл бұрын
Mwarakoze ariko rwose nimudushakire iyi ndirimbo uko ubwa mbere yaririmbwe muri1979. mwaba mukoze cyane
@niyonsengaallbertbaudouin
@niyonsengaallbertbaudouin Жыл бұрын
Biragoye kuzibona mu majwi yazo ya mbere kuko zaririmbwe n'abafratri ba Nyakibanda. Gusa byashoboka batubarije nko muri RBA yahoze ari Orinfor.
@Muragemwiza
@Muragemwiza 6 ай бұрын
hali iyo mfite ya kera aliko sinzi umwaka bayilirimbiyemo. gusa amajwi (y'abagabo gusa) ntasohoka neza.
@pierremuhire8594
@pierremuhire8594 5 жыл бұрын
Murakagwira muririmba neza
@tubarebemariegrace4564
@tubarebemariegrace4564 6 жыл бұрын
izi ndirmbo ni nziza
@monkodyna682
@monkodyna682 3 жыл бұрын
Original yayo se iraboneka? Iyi ndumva ari cover yakozwe na choral de Kigali, en tout cas merci bcp. 👍
@grandchannel3667
@grandchannel3667 4 жыл бұрын
Nonese iyo yitwa ngiye gusingiza ny'iribiremwa nayibona??
Llegó al techo 😱
00:37
Juan De Dios Pantoja
Рет қаралды 49 МЛН
New model rc bird unboxing and testing
00:10
Ruhul Shorts
Рет қаралды 24 МЛН
Best KFC Homemade For My Son #cooking #shorts
00:58
BANKII
Рет қаралды 59 МЛН
IMBABAZI - MASABO NYANGEZI
4:47
KOMA YOMBI TV®
Рет қаралды 76 М.
Turakuramya Yezu
6:45
Catholic songs - Indirimbo za Kiliziya Gatolika
Рет қаралды 41 М.
CECILE KAYIREBWA- Rwanda ( Audio)
3:49
CecileKayirebwa
Рет қаралды 697 М.
Mwana w'iwacu | Chorale de Kigali | Concert 2022
6:43
CHORALE DE KIGALI
Рет қаралды 59 М.
Twizigiye Uhoraho Niwe Buvunyi Bwacu n'Ingabo Idukingira
4:03
AMANI Angels
Рет қаралды 15 М.
Umurunga w'iminsi (+lyrics)- Alexis KAGAME - Rwanda
5:18
Murage Mwiza
Рет қаралды 2 МЛН
Mushumba ushagawe (+lyrics) - Rwanda
9:48
Murage Mwiza
Рет қаралды 168 М.
Jakone, Kiliana - Асфальт (Mood Video)
2:51
GOLDEN SOUND
Рет қаралды 10 МЛН
Iliyas Kabdyray ft. Amre - Армандадым
2:41
Amre Official
Рет қаралды 1,5 МЛН
IL’HAN - Pai-pai (lyric video) 2024
3:24
Ilhan Ihsanov
Рет қаралды 555 М.
Erkesh Khasen -  Bir qyz bar M|V
2:43
Еркеш Хасен
Рет қаралды 741 М.
Alisher Konysbaev - Suie ala ma? | Official Music Video
2:24
Alisher Konysbaev
Рет қаралды 912 М.